" Mbere nabonaga ari jye mwirabura wenyine uryamana n’abo bahuje igitsina; Aya ni amagambo y’umunyarwanda witwa Alexis Musanganya uba mu gihugu cya Canada yatangarije slateafrique.com, nyuma y’uko ngo abona umubare munini w’abantu baza kumugisha inama mu bijyane n’ababana bahuje ibitsina.
Uyu munyacanada ukomoka mu Rwanda afite ishyirahamwe yise Arc-en-ciel d’Afrique riharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina ariko bakanagira inama abo bitera ipfunwe (badaterwa ishema no kuba babikora) cyane cyane ariko igakorana n’abakomoka muri Afurika.
Uyu musore akaba arimo no gutegura imyiyereko izanerekanwamo amafilime, hakorwe ibiganiro n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.
Alexis Musanganya akaba yaranashinze urubuga rwa internet ngo yakoze agamije guha urubuga abandi baryamana n’abo bahuje ibitsina bari i Kigali no mu yindi mijyi y’Afurika batabasha kwisanzura mu bihugu barimo.
Ati "Iyo mbere hose menya kohari abandi baryamana n’abo bahuje ibitsina i Kigali, byari kunkuraho umuzigo wo kumva ko ndi jenyine."
Uwo m,usore kansi avuga ko yagiriw enabi kuko yakundaga abandi bahungu, arakubitwa, aratukwa, anategekwa gusenga, aho yabwirwaga ko bizamufasha kwikuramo amadayimoni atuma aryamana n’abo bahuje igitsina.
Alexis avuga ko n’ubwo hari abatishimira ibi bikorwa akora ahanini bigamije kuzumvisha ibihugu by’Afrika ko bareka ababana bahuje ibitsina, dore ko ubwo yabwiraga mushiki we ko asigaye yikundanira n’abo bahuje ibitsina yahise ahagarika urugendo yateganyaga rwo kumusura; gusa ngo hari n’abamwandikira bakamushimira.


















TANGA IGITEKEREZO