Zihire Boniface ufite imyaka 26 y’amavuko watwitswe n’abantu batazwi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho bari baje bambaye imyenda ya gisirikare, yagejejwe mu Karere ka Rubavu ibirenge bye byombi byatwitswe bivaho azira kuba Umunyarwanda.
Ejo hashize tariki ya 16 Gicurasi 2012 mu saa sita z’amanywa, ku mupaka munini uzwi ku izina rya La corniche mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, mu kigo cyakirirwamo impunzi by’agateganyo mbere yuko zijyanywa mu inkambi ya Nkamira icumbikiye Abakongomani hagejejwe uyu musore aho yaje ari kumwe na nyina.
Uyu musore utabasha kuvuga ndetse bigaragara ko yahungabanye kubera ububabare aterwa n’ibisebe afite aho yatwitswe, nyina umubyara, Mukarusengo Nyirakamirinka yasobanuye ko bari batuye Kirurirwe, Zone ya Masisi. Yakomeje asobanura ko abakoze ayo mabi babikoreye ahitwa Mushaki, muri Zone ya Masisi aho basanze Zihire Boniface aragiye inka zabo.
Uyu mukecuru abajijwe icyo umwana we yaba yarazize yasobanuye ko yazize ko ari Umunyarwanda. Avuga ko amaze ibyumweru bibiri atwitswe, ariko nabyo biragorana kuko ngo abasirikari bo muri Kongo atamenye abo aribo bamubuzaga kumuzana mu Rwanda bamukekaho kuba umusirikare.
Uyu mubyeyi wabonaga ko nawe yahungabanye yatangarije ORINFOR ko hari n’abandi benshi muri iki gihugu bakorerwa iyica rubozo, ndetse ngo n’amatungo ntabwo bayababarira.
Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR, Rwahama Jean Claude yatangarije Radio Rwanda ko uyu murwayi bahise bamushyikiriza ibitaro bikuru bya Gisenyi, kuri ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga, kandi yavuze ko umukecuru ubyara uyu musore azakomeza gufashwa.























TANGA IGITEKEREZO