Depite Shamakokera Tharcisse yitabye Imana PRINT VISITS : 91071 COMMENTS: 54 

Depite Shamakokera Tharcisse yitabye Imana


Yanditswe kuya 22-02-2012 - Saa 10:54' na Rachel Mukandayisenga

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2012 ahagana saa tatu za mu gitondo, uwari intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Shamakokera Tharcisse yitabye Imana.

Nyakwigendera wari urwariye mu bitaro byitiriwe Umwani Faycal nk’uko byemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yari muri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu mutwe w’abadepite.

Shamakokera upfuye afite imyaka 68 y’amavuko, yageze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu Kwakira 2008 atanzweho umukandida n’ishyaka FPR-Inkotanyi.

Urubuga rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda rugaragaza ko Shamakokera wari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ndimi. Yari umuturage wo mu Mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera.

Imwe mu mirimo yakoze :

-  Yabaye umwarimu mu mashuri yisumbuye mu bihugu by’u Burundi na Uganda ;

-  Yabaye mu buyobozi bushinzwe integanyanyigisho mu gihugu cy’u Burundi n’u Rwanda ;

-  Yakoze mu Bunyamabanga bw’ishyaka FPR Inkotanyi ;

-  Yabaye Umunyamabanga wungirije mu biro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda ;

-  Yanakoze muri Perezidansi y’u Rwanda ashinzwe imibereho myiza y’abaturage.

- Kuva mu mwaka w’2008, yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Nyakwigendera asize umugore n’abana bane : abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Turacyabakurikiranira inkuru irambuye n’ibijyanye n’imihango yo kumuherekeza.

IBITEKEREZO
Imana iguhe iruhuko ridashira tubuze IMFURA.
27.02.2012 saa 07:56
Rwakah
NINDE UGIYE GUSIMBURA SHAMAKOKERA MU NTEKO ?
25.02.2012 saa 04:24
MAFUBO
Imana imuhe iruhuko n,umubyeyi wacu,kandi tuzamuzirikana
23.02.2012 saa 15:26
gigi
U Rwanda rwongeye kubura imfura n'amaboko yarwo. Wari incuti y'abato ndetse n'abakuru.Ubugwaneza, ubunyangamugayo no gukunda ibikorwa byiza bizambera umuragye mwiza. Umuryango ukomere kuko Uwiteka yaguteganyirije ahagukwiye !
23.02.2012 saa 15:02
Cindy
ntago yaratuye NDERA AHUBWO ATUYE KIMIRONKO
23.02.2012 saa 11:36
######
Helo viewers any body with info where he will be burried
23.02.2012 saa 09:02
nkusi
@RASTAS wa Ngoma Ko ndeba ushaka gusimbuza cyangwa gusimbura Mzee shamakokera ni wowe wamuhitanye ngo umusimbure ? Njye ndabona urupfu rwe rwagushimishije umeze nk'ipusi yishe imbeba ! banza ubabazwe nuko agiye ibindi uzabivuge nyuma y'icyunamo. Twabaye dute koko ni uguhora duteze ikibi cyaba kubandi ngo turye ? Ahaaaa, birababaje
23.02.2012 saa 06:21
Kanakuze
Imana imwakira mu bwiza bwayo kandi ikomeze umuryango we wose. RIP Uncle !!
23.02.2012 saa 01:28
KARITANYI S.
Shamakokera Tharcisse mu buzima bwe yaranzwe no kwitangira ibyo yabonaga bifitiye akamaro abantu muri rusange n'abanyarwanda by'umwihariko. Abakoranye nawe mu burezi, mu bikorwa by'umuryango RPF mu Burundi aho yari umunyamabanga mukuru wayo muri icyo gihugu no mu mirimo itandukanye yakoze aho atahiye barabizi. Yakorananaga ubuhanga, ubushishozi n'ingeso nziza. Shama, inshuti zawe ntituzakwibagirwa, Imana iguhembere ibyo wakoreye abayo. twihanganishije abo asize.
23.02.2012 saa 01:24
Runyange Médard
May your soul rest in Peace uncle !
23.02.2012 saa 00:37
tinah
Hon Shemakokera May His Soul Rest in Peace !Christella,Florian,.....twifatanyije namwe.
23.02.2012 saa 00:08
Hercule
R.I.P.... !
22.02.2012 saa 23:46
K
Imana ibakire ! Nk'umwe mu banyarwanda waharaniye kuruteza imbere, tuzahora tugushimira ! Imana ikomeze umuryango wanyu !
22.02.2012 saa 15:00
Patrick
Immana imwakire mu bwami bwayo, kandi ihoze abo asize. Eric Kalisa
22.02.2012 saa 13:57
Kalisa Eric
Imana imuhe iruhuko ridashira. Umuryango n'Inshuti Mwihangane kandi Mukomere.
22.02.2012 saa 13:14
GERARD
R.I.P uncle
22.02.2012 saa 11:53
isabella
Tumubuze twari tukimukeneye, Imana imwakire mubayo.
22.02.2012 saa 10:04
Oswald
IMANA IMWAKIRE MUBWAMI BWAYO, KANDI IKOMEZE UMURYANGO, NTITUZAKWIBAGIRWA KUKO WABAYE INTANGARUGERO NDETSE TWARITUGIGUTEZEHO BYINSHI.
22.02.2012 saa 09:55
######
Its very unfortunate igihugu kibuze umukozi mwiza ndetse na bibliotheque buriya yari azi bynshi, ariko ntakundi iyo Imana yishubije ibyayo twe abantu ntacyo twakongeraho. Family ye yihangane mubihe bikomeye nkibi.
22.02.2012 saa 08:46
KALISA Steven
R.I.P.... Igire mu ijuru...
22.02.2012 saa 08:37
NKESHIMANA
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!