Ushobora kwitabira amarushanwa yo kwandika mu Gifaransa


Yanditswe kuya 12-01-2012 - Saa 14:34' na Fiacre Igihozo

Ku nkunga ya Abdou Diouf umuyobozi w’umuryango wa Francophonie, hateguwe amarushanwa yo kwandika mururimi rw’Igifaransa.

Aya marushanwa agenewe urubyiruko rushoboye kwandika muri urwo rurimi, murwego rw’ikitwa « le prlx du jeune ecrivain de langue francaise » n’abanyarwanda rero bakaba badahejwe kwitabira.

« Le prlx du jeune ecrivain de langue Française » ni igihembo gitangwa buri mwaka kigenewe guhemba inyandiko z’ibitekerezo zidakorewe ubugororangingo ubwo aribwo bwose, zaba zanditse muburyo busanzwe bw’imyandikire, ni ukuvuga ; inkuru, imigani, ndetse n’ibitekerezo, byose byanditswe mururimi rw’igifaransa, n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 27.

Zimwe mu ngingo zigena abemerewe kwitabira aya irushanwa rya 28 rizaba muri uyu mwaka wa 2012, ni uko abakandida bagomba kuba baravutse hagati ya tariki 1/1/1985 na 31/12/1996, ndetse n’abigeze gutsinda iri rushanwa bakaba badakumiriwe noneho, niba bujuje ibisabwa. Bitandukanye n’amarushanwa yabanjirije iri.

Ikindi kandi ni uko buri mukandida ashobora kohereza inyandiko ebyiri zitandukanye, hanyuma inyandiko zatanzwe zo zikagomba kuba ntahandi zigeze zisohorwa n’inzu y’ubwanditsi iyo ariyo yose cyangwa ngo ihabwe n’ikindi gihembo icyo aricyo cyose.

Itariki ntarengwa yo kohereza izo nyandiko ikaba ari 1/3/2012 kubakandida bakomoka mubihugu bitari u Bufaransa, ni ukuvuga badafite ubwenegihugu bw’uBufaransa. Naho kubafite ubwenegihugu bw’uBufaransa ni tariki 1/4/2012.

Uburyo bwo kohereza inyandiko

Kunyandiko zituruka mu Bufaransa, u Bubiligi, ndetse n’u Busuwisi, zemerewe koherezwa zicishijwe ku i Posita gusa.

Kuri adresse ikurikira :

Prix du Jeune Écrivain

BP 40 055

31 602 Muret CEDEX

Naho kunyandiko zituruka mubindi bihugu byose, ibyemewe ni ukohereza ukoresheje E-mail, ariko ukagomba kohereza n’ikikuranga (indangamuntu) uyisikanishije (scannée), kuri iyi adresse : ae-pjef@orange.net bikaba atari ngombwa narimwe kohereza inyandiko ku iposita wanakoresheje email.

Kubafite ubwenegihugu bw’uBufaransa bizabasaba kandi kongeraho kopi ya sheke y’ama Euro 15 yishyuwe murwego rwa Prix du Jeune Écrivain, igomba kuba iherekeje inyandiko zabo. Naho kubakandida batari abafaransa, bikaba ari ubuntu.

Buri nyandiko igomba koherezwa ari kopi ebyiri. Igomba kuba iri hagati ya paji eshanu na 20, kandi itanditse imbere n’inyuma h’urupapuro, ahubwo yanditseho imbere gusa.]

Umutwe w’inyandiko ni ngombwa, igomba kandi kuba yanditse muri Times New Roman, corps 12, interligne double (soit 1500 caractères environ par page, espaces non compris).

Amapaji agomba kuba afite inomero, kandi impapuro zifatanishijwe inzuma (feuilles agrafées) gusa, nta reliure na attache zemewe.

Kubwo kubahiriza umutekano, n’ibanga, by’umwanditsi ntabwo izina n’umukono by’umwanditsi bigomba kugaragara munyandiko.

Mubindi bikenewe ni uko inyandiko ya buri mukandida igomba kuba iherekejwe na kopi y’indangamuntu igaragaza itariki y’amavuko, inyandiko igaragaza andi makuru y’umukandida, agaragaza icyo akora niba ari umunyeshuri n’ibyo yiga, cyangwa umukozi uhembwa, nomero ze za telefone, nomero z’iposita (uzifite) ndetse na email.

Munyandiko kandi niba hari ahakoreshejwe ibyaba byaranditswe ahandi bigomba kugaragazwa.

IBITEKEREZO
Sha narebye muri Google nsanga both English and French ari official languages in Canada. Sinzi wowe Canada utuyemo iyariyo. Peut-être n'ibyifuzo byawe. Anyway, nshimishwa nuko nvuga zombi. Dieu Merci.
Musubize13.01.2012 saa 10:58
Kamana Pierre Aubin
@Kamana jya kuri Google nusanga English atariyo official language aha muri Canada umenye ko ibyonavuze byose ari ikinyoma. Naho kwiga igifaransa byo nuguta umwanya kuko ngo na nyeshuri barangiza aho muri UNR atabasha kwandika i letter i saba akazi muri French niba mbeshye untere ibuye !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize13.01.2012 saa 07:19
kkkkkk
Reka kwifatira abantu. Wowe uba muri Canada koko ? Ubu se wabeshya abantu ko English ari official language yonyine muri Québec ? We fear what we don't know, if you're not able to learn and understand French, ntabwo ari byiza guca intenge abantu ubumvusha ko Igifaransa ari nyakatsi. Ni Nyakatsi mu Rwanda kubera impamvu nyinshi ariko ahandi kirakora sans aucun problème. Uzabaze abantu bashobora kureba TV ya Ethiopie, bazakubwira ko hari ibiganiro muri French bafite kandi ntaho bahuriye nacyo. Courage mwe mushaka kwitabira ayo marushanwa.
Musubize13.01.2012 saa 03:52
Kamana Pierre Aubin
Kuba utazi ururimi uru nuru ntugomba kurwita nyakatsi. Kumenya indimi nyinshi ni ishema kumuntu wese utuye kuri iyi si yarurema !
Musubize13.01.2012 saa 02:52
Freedom
ndi umwanditsi umuntu wakwifuza ko namufasha ( umukosora kumugira inama) kugirango atsinde iri rushanwa yanyandikira kuri lajustine007@gmail.com
Musubize13.01.2012 saa 02:20
shine
@Lily impamvu mvuga ko rwabaye nyakatsi nuko na hano muri Canada leta imaze kurwigiza inyuma ubu English niyo official language kandi abantu benshi barabikunze !! SO to hell with your french !!!
Musubize13.01.2012 saa 01:17
kkkkkk
nyakatsi nawe, urabivuga kuko utaruzi kandi ntuteze no kurumenya, abatabizi mwicwa no kutabimenya
Musubize13.01.2012 saa 00:24
lily
Murakoze iryo rushanwa niryiza arikondabaza kuki ayomahirwe muyaha abanabato nukubera iki abafite imyaka mirongo itatu kuki mutabashyiramo
Musubize12.01.2012 saa 18:22
Dauphine
Urwo rurimi rwabaye nyakatsi !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize12.01.2012 saa 08:09
KKKKKKK

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!