Itsinda rya ‘Urban Boys’ ryamaze gusezerera ‘Muyoboke Alex’ wari umujyanama wabo, nk’uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa.
Kugeza ubu nta mikoranire na mike ikirangwa hagati ya Urban Boys, itsinda rikora injyana ya Afrobeat ryamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Sintuza’, ‘Umwanzuro’, ‘Bibabye’, ‘Kelele’, n’izindi hamwe na Muyoboke Alex wari usanzwe ari umujyanama wabo mu bikorwa bya muzika.
Impamvu nyamukuru itumye bahagarika gukorana, ni uko amasezerano bari bafitanye yageze ku musozo, (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artafrobeat
artafrobeat
Articles
-
Urban Boys basezereye uwari umujyanama wabo
10 May 2013, by Audace Willy Mucyo -
Icyatumye Mico Prosper ataririmba mu gitaramo cya East African Party
4 January 2013, by Mathias HitimanaMico Prosper umwe mu bahanzi bari bategerejwe kuririmba mu gitaramo East African Party cyabaye ku Bunani ntiyarirmbye nubwo yahagaragaye biturutse ku kutumvikana hagati ye n’ubuyobozi bwateguye igitaramo.
Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promotion yateguye igitaramo, ntiyumvikanye na Mico, kuko Mico imyiteguro y’igitaramo yo kwitegura kuririrmba yabangamiwe n’urugendo yagiriye muri Tanzaniya ku wa 29 Ukuboza 2012.
Mico avuga ko yagiye bimutunguye ntiyanabibwira abategura (…) -
Samputu yatumiwe mu Bubiligi, mu Bwongereza no muri Scotland
20 November 2012, by Samuel IshimweMu kwezi k’Ukuboza 2012 no muri Mutarama 2013, umuhanzi Jean Paul Samputu azaba ari mu Bubiligi na Scotland (mu Bwongereza) mu biganiro n’inama bitandukanye.
Mu butumwa yohererejwe kuri Email, bigaragara ko yatumiwe mu Bubiligi ku matariki ya 15, 16, 17 na 18 Mutarama 2012, atumiwe na ‘EBS University for Economics and Law Department for Strategy, Organization and Leadership’.
Muri ubu butumire hagaragaraho n’amafoto y’abandi bahanzi bazaba bari kumwe na we nka Christina Veldhoen, Jack (…) -
Chrispin yateguye igitaramo cyo kwibuka Bob Marley
2 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Chrispin Ngabirama umenyerewe mu njyana ya Reggae hano mu Rwanda yateguye igitaramo yise “Reggae Concert” cyo kwibuka icyamamare ku isi, wafatwaga nk’umwami wa Reggae, umunyajamayika nyakwigendera Bob Marley watabarutse tariki 11 Gicurasi 1981.
Chrispin wibanda ku ndirimbo zirimo ubutumwa bw’amahoro n’urukundo cyane cyane ku banyafurika, akaba azwi mu ndirimbo nka ‘A Dieu l’Afrique Shida’, ‘Dieu d’Afrique’, ‘Pays de Somalie’, ‘Igihe ni iki, n’izindi arashaka gufasha abahanzi ba (…) -
Alpha Rwirangira yahaye abana umunsi mukuru wa Noheli
26 December 2012, by Rene Anthere RwanyangeUmuhanzi Alpha Rwirangira yasusurukije abana bo mu mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubaha umunsi mukuru wa Noheli akaba kandi yafatanyije n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Tom Close, Mani Martin, na Knowless.
Amwe mu mgambo Rwirangira yasubiragamo kenshi yagiraga ati ”Abana, uyu munsi ni uwanyu kuko umwana yabavukiye, none ndashaka kubona mwidagadura.”
Abo bana bitabiriye imyidagaduro yari yabagenewe irimo imipira yo gukina, indirimbo z’abana n’imbyino zibagenewe, ku buryo (…) -
Jean Pierre yakoze indirimbo ivuga ku mateka ya Ndabaga
6 May 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Jean Pierre H yakoze indirimbo ivuga amateka ya Ndabaga afatanyije na Mariya Yohana, iyo ndirimbo ikaba yarageze hanze ku itariki ya 7 Werurwe 2013. Muri iyo ndirimbo hari amagambo yaririmbye agira at: “ Ndabaga wabaye intwari ku rugerero werekanye abakobwa ko bashoboye”.
Aganira na IGIHE, Jean Pierre yagize ati: “ Biranshimisha cyane uburyo "Ndabaga" yakiriwe, nyuma yo kuyishyira ahagaragara nagiye nakira ubutumwa butandukanye n’aho nanyuraga barabimbwiraga ko bashimishijwe no (…) -
Massamba mu bihangange bizaririmba mu gitaramo cya Dr Josee Chameleone
29 March 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Intore Massamba azagaragara mu gitaramo kizabera ahitwa Kyadondo Rugby Grounds ho muri Uganda, kuwa 26 Mata uyu mwaka.
Ikigitaramo Masamba yagitumiwemo na Dr Josee Chameleone ari nawe wagiteguye, kizaba kirimo ibyamamare mu ruhando rwa muzika ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba nka Professor Jay, Ali Kiba na Diamond bo muri Tanzania, Redsun wo muri Kenya, n’abandi.
Aganirana IGIHE, Massamba yavuze ko muri iki gitaramo ateganya kongera kwibutsa abafana be n’ab’umuziki nyarwanda (…) -
Gufuha cyane ni imwe mu ngeso z’umuhanzi Uncle Austin
8 May 2012, by Olivier MuhirwaMu gihe umuhanzi wo mu njyana ya Afro-beat uzwi nka Uncle Austin aherutse gusohora indirimbo yise’Ndafuha’, yanadutangarije ko mu ngesoze habamo gufuha cyane.
Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin yadutangarije ko mu buzima bwe agira gufuha gukabije kuko iyo yakunze umwari akunda by’ukuri.
Kuba afuha ariko ntabwo abibona nk’ikosa nk’uko abenshi bakunze kubivuga, kuko umuntu wese udafuhira umukunziwe aba atamukunda byuzuye.
Ati:’’Ubivuga ni umuntu uba utarashakaga kujya mu bucuti bufite (…) -
Umuhanzi Elion Victory ari mu myiteguro yo kumurika Album “Ejo Ni Heza”
19 June 2013, by Dean IrakNgarambe Victoire, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Elion Victory aritegura kumurika album ye nshya yise “Ejo Ni Heza”, izina ry’imwe mu ndirimbo zigize iyi Album ye ya Kane.
Elino Victory, wamenyekanye cyane hose mu Rwanda ubwo yaririmbaga indirimbo “Amafaranga” na “Marita” avuga ko iyi album izamurikwa mu mezi atatu ari imbere.
Aganira na IGIHE, Elion yavuze ko muri iyi minsi ari mu myiteguro ikaze cyane kuko kumurika Album “Ejo Ni Heza” yifuza ko bizaba mu bitaramo bya LIVE gusa. (…) -
M1 yavumbuye ko agomba kwitabaza amasengesho kugira ngo muzika ye itere imbere
4 April 2013, by Rutaganda JoelNzamwita Joseph Olivier uzwi cyane ku izina rya M1 ni umuhanzi ukora injyana ya Dancehall ndetse na Afrobeat hano mu Rwanda. Kuri ubu ngo yaba amaze kuvumbura ko impamvu indirimbo ze zidakinwa cyane ari uko wenda yaba atazisengera.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, M1 yagize ati”ndahamya ko nkora neza indirimbo ariko nkabona ntatera imbere kubera ko hari abo nshyira indirimbo zange ntibazikine ndetse hagira n’abazikina bakabahamagara bababuza kuzikina. Bamwe mu bafana banjye bibaza impamvu (…)
IGIHE