Massamba Intore umwe mu bahanzi baririmba injyana y’umuco gakondo, ku mugoroba wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2013 ahagana ku i saa kumi nimwe z’umugoroba, nibwo yerekeje mu gihugu cy’U Bwongereza aho azataramira abazaba bitabiriye Rwanda Day.
Aganira na IGIHE, Massamba Intore yatangaje uko yakiriye ubwo butumire, yagize ati: “ Mu byukuri byaranshimishije cyane kubona ngiye kongera gutaramira abanyarwanda bari mu Bwongereza, kuko ni abantu bakunda indirimbo z’umuco w’igihugu bakomokamo, (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > best_afrobeat
best_afrobeat
Articles
-
Massamba Intore yerekeje mu Bwongereza gutaramana n’abazitabira Rwanda Day
16 May 2013, by Rutaganda Joel -
Kitoko yerekeje mu Bwongereza kwiga
30 March 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Kitoko Bibarwa uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat, kuri ubu yaba yerekeje mu Bwongereza gukomerezayo amashuri ye.
Kitoko Bibarwa yahagurukanye n’indege ya saa kumi n’imwe za mugitondo ku itariki ya 29 Werurwe 2013. Kitoko ubusanzwe ni umuntu ukora gahunda ze bucece, aho udashobora kumenya icyo atekereza. Kugeza ubu amakuru dukesha umwe mu nshuti ze utifuje ko dutangaza amazina yagize ati” Kitoko yari amaze iminsi yiruka kuri “Scholarship” yo kujya kwiga hanze, ejo bundi rero nibwo (…) -
Alpha Rwirangira yashyize hanze indirimbo yakoranye na King James yise” Connected”
5 May 2013, by Rutaganda JoelNyuma y’iminsi itari mike umuhanzi Alpha Rwirangira ashyize hanze indirimbo ye yise “ African Swagger” yaje kuvugisha benshi mu bakurikirana muzika nyarwanda, aho bavugaga ko ari indirimbo ikoze neza, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya afatanyije na King James yise “ Connected” nayo yizera ko izakundwa cyane.
Aganira na IGIHE, Alpha Rwirangira yagize ati “ Njye gahunda mfite muri muzika ni uko nshaka gukorera abakunzi banjye ibintu bifatika, kandi bibashimisha, akaba ariyo mpamvu (…) -
Masamba arerekeza i Kampala kuhataramira
23 April 2013, by Audace Willy MucyoKuri uyu wa Gatatu, Umuhanzi Intore Masamba arekeza i Kampala, yitabiriye ubutumire bwa Chameleone mu gitaramo ‘Badilisha concert’ azahuriramo n’abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ku butumire bwa bw’umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda, Massamba ni we munyarwanda wenyine uzamufasha hamwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare baturuka mu bihugu by’aka karere, nka RedSun wo muri Kenya, Professor Jay, Mr Nice, Ali Kiba na Diamond Platnumz bo muri Tanzania, n’abandi mu gitaramo (…) -
Mico agiye kujyana Diamond mu nkiko
3 April 2013, by Audace Willy MucyoNyuma y’uko Diamond atitabiriye igitaramo yari yamutumiyemo ndetse ntanamusubize amafaranga yari yamaze kumwishyura, Mico agiye kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe.
Ubwo yamurikaga umuzingo w’indirimbo ze wa mbere, umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat Prosper ‘Mico The Best’ Turatsinze yari yatumiyemo Diamond Platinumz, umuhanzi ukomoka muri Tanzania, ariko bizamkurangira amutengushye kuko igitaramo cyari kigera ku musozo atahageze, ndetse akinibereye mu gihugu cye, kandi yari (…) -
Hagowe abo nzafatana indirimbo zanjye muri mudasobwa-Kamichi
26 November 2012, by Mathias HitimanaUmuhanzi Kamichi arateganya ko mu mwaka utaha wa 2013, atazongera gusohora indirimbo nyinshi nk’uko byari bisanzwe, ahubwo azaba agurisha umuzingo we “Ubumuntu”, ariko ngo uwo azasangana indirimbo ziowuriho atabyemerewe azamuca amafaranga akeneye mu muziki we wose.
Kamichi aganira na IGIHE yatangaje ko kubera ko amaze imyaka ine akora amanywa n’ijoro, akanitabira ibitaramo byinshi, umwaka utaha yawuhariye kuruhuka no kwiga ubundi buryo yajya akoramo umuziki we bitandukanye n’ibisanzwe, (…)
IGIHE