Nyuma y’igihe kinini ibikorwa bye bya muzika bimeze nk’ibyazimiye, Mr Nice yongeye kwigaragaza mu ndirimbo nshya yakoranye na DNA bise “Tafuta”.
Mr Nice ubusanzwe witwa ’Lucas Mkenda’, ni umuhanzi ukomoka muri Tanzania wamenyekanye cyane muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba, aho indirimbo nka ‘Kikulacho’, ‘Kidalipo’, ‘King’asti izwi nka ‘Kila mtu na demu yake’, n’izindi, zakunzwe cyane ariko akaza kugirana ikibazo n’abanyamakuru bo mu gihugu cye bigatuma ibihangano bye bitongera (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > best_makuru
best_makuru
Articles
-
Mr Nice yongeye kugaruka muri muzika n’indirimbo nshya
18 April 2013, by Audace Willy Mucyo -
Ja Rule yavuye muri gereza
8 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuraperi Jeffery Atkins uzwi ku izina rya ‘Ja Rule’ wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘I’m Real ’ afatanyije na Jennifer Lopez, ‘Always on Time’ na ‘Mesmerize’ ari kumwe na Ashanti, ‘Wonderful’ ari kumwe na R. Kelly n’izindi nyinshi, ubu arabarizwa hanze y’igihome yari amazemo imyaka ibiri.
Nyuma yo kuregwa icyaha cyo kutishyura imisoro ya miliyoni 3 z’amadolari ya Amerika ndetse n’icyo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Ja Rule yagejejwe imbere y’inkiko mu w’2001, maze (…) -
Depite Rose Mukantabana akunda indirimbo zituje
1 April 2013, by Rutaganda JoelMukantabana Rose umuyobozi w’umutwe w’abadepite ni umwe wagize igitekerezo cyo gutinyura abagore kuba bajya mu buyozi aho ariwe wayoboye inteko nshingamategeko. Yavukiye mu karere ka nyanza mu ntara y’amajyepfo, amashuri ye ya kaminuza yayarangije mu 1992. Nk’uko abivuga yemeza ko kuva cyera yakundaga injyana zituje.
Abitangariza Sunday night yagize ati” njye kuva cyera nakundaga indirimbo zituje, kuko nibwo wumva ubutumwa buri mu ndirimbo kurusha kumva izindi ziba zifite ingoma gusa akaba (…) -
Aya mateka azajye atuyobora mu kubaka ejo hazaza hacu n’igihugu cyacu – Ally Soudy
9 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori, Uwizeye ‘Ally Soudy’, kuri ubu uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, arasaba abanyarwanda ko bakubakira ku mateka yabaranze kugira ngo bubake ejo heza.
Aganira na IGIHE, Ally Soudy yatanagje ko asaba abanyarwanda kuzirikana abatakaje ubuzima bwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakanubakira kuri ayo mateka biteza banateza igihugu cyabo imbere.
Yagize ati: “Nzahora nzirikana ababyeyi banjye, abavandimwe banjye, (…) -
Nubwo ataririmba, Zizou agiye kumurika Alubumu yise 5/5
6 June 2013, by Rutaganda JoelMu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka, umwe mu banditsi b’indirimbo za bamwe mu bahanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Zizou Alpacino, azamurika Alubumu ikubiyemo indirimbo zose yanditse zirimo izakunzwe cyane hano mu Rwanda.
Zizou, amenyerewe cyane nk’umwe mu bagize uruhare mu iterambere rya muzika mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zafashije benshi mu bo yandikiye kumenyekana no kwamamara.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Alubumu yanjye nise 5/5 nzayimurika mu Kuboza, abahanzi baririmba buri wese mu (…) -
Umubyeyi wa ’Bruno Mars’ yatabarutse
2 June 2013, by Audace Willy MucyoNyina w’umuhanzi w’icyamamare ukora injyana ya Pop, Bruno Mars yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2013, aho yari ari ku Kirwa cya Hawaii muri Leta zune ubumwe za Amerika.
Bernadette Hernandez, umubyeyi w’uyu muhanzi, yapfuye azize indwara yo mu mutwe, nk’uko byatangajwe nabayobozi b’inzu itunganya umuziki ya ’Atlantic Records’, mu gihe Mars we atabashije kugira icyo ahita atangaza.
Hernandez yitabye Imana ku myaka 55 yari amaze ku isi, yapfiriye i Honolulu ku Bitaro (…) -
Rafiki uririmba muri "Coga" yashimwe n’Inteko nyarwanda y’ururimi n’Umuco
21 March 2013, by Mathias HitimanaMu gihe ku itariki ya 21 Werurwe ari umunsi mpuzamahanga w’indimi gakondo, Inteko Nyarwanda y’Umuco isaba ko n’indimi zishamikiye ku Kinyarwanda zasigasirwa, n’amahanzi bakaziririmbamo nk’uko Rafiki yabikoze mu njyana ye yise “Coga”.
Kuwa 21 Werurwe, mu Rwanda hibukwa ururimi ruhuza Abanyarwanda bose, Ikinyarwanda, nyamara hari indimi shami zivugwa mu duce tumwe na tumwe tugize u Rwanda ari zo Igikiga, Ikigoyi, Ikirera, amashi, Igisozo, Igishambo, Ikirashi…
Mu rwego rwo gusigasira izi (…) -
Abatunganya amashusho ba mbere mu Rwanda
27 June 2013, by Richard Dan IraguhaHakurikijwe ubushishozi bwa bamwe mu bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda, n’abatunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi ba hano mu Rwanda, IGIHE yabakoreye urutonde rw’abatunganya umuziki mu buryo bw’amashusho, ba mberebagera kuri 5 mu Rwanda.
Bamwe mubo twifashishije barimo Victor, ufata amashusho y’ikiganiro cya KMP(kizito Mihigo For Peace) gica kuri Telivision Rwanda buri wa 2, isaa yine z’ijoro (22h00), Robert uzwi nk’ukurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda, n’abandi bagiye bahurira (…) -
Chris Brown afite ikibazo cy’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye
29 March 2013, by Rutaganda JoelChris Brown umuhanzi ukora injyana ya R&B, kuri ubu yaba afite ikibazo cy’uko yakoreshe mu ndirimbo ye umunyamideri (model), ukomoka mu gihugu cy’ Ubushinwa. Kugeza ubu impamvu atangaza ko yaba afite ikibazo, arabiterwa n’umukunzi we Rihanna utajya apfa kwihanganira abakobwa Chris Brown akoresha mu mashusho y’indirimbo ze.
Nk’uko tubikesha thesun, Chris Brown afite inyeke kuri uwo mukobwa kuko Rihanna ashobora kutazihanganira uburyo iyo ndirimbo ye yayikoranye n’uwo mukobwa. Rihanna (…) -
Igitaramo cyo kwibuka Mzee Sentore Athanase cyamukumbuje benshi
4 April 2013, by Rutaganda JoelIgitaramo cyo kwibuka nyakwigendera Mzee Sentore Athanase benshi cya bakumbuje uburyo yaririmbaga bitewe na bamwe mu bahanzi baririmbye, abo bahanzi ni Massamba Intore na Jules Sentore. Ku itariki ya 3 Mata 2013 ahagana I saa kumi n’ebyiri n’igice, nibwo icyo gitaramo cyatangiye. Massamba akaba yarashyizeho itsinda ryo mu muryango wabo yise “Gakondo Group”.
Muri icyo gitaramo haje kugaragaramo abahanzi bandi baje gufasha umuryango wa Sentore Athanase gukomeza kwibuka indirimbo ze, muri abo (…)
IGIHE