• AHABANZA
  • GAHUNDA
  • AMAFOTO
  • VIDEO
  • TWANDIKIRE
  • Fespad : Kidumu yakandagiye i Gisenyi bwa mbere yakirwa n’inkumi zambaye neza

    Mu gitaramo cyiswe “Gisenyi beach party” cyateguwe n’ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere “RDB”, muri gahunda y’ibitaramo bitandukanye byateguwe mu cyumweru cya Fespad, Kidumu yavuze ko ari ubwa mbere akandagiye mu Mujyi w’AKarere ka Rubavu/Gisenyi.

    Iki gitaramo cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Werurwe, cyabanjirije ibirori byo gusoza ku mugaragaro Iserukiramuco nyafurika ry’imbyino “Fespad” 2013, riteganijwe kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Werurwe 2013, umuhanzi nyamukuru wari utegerejwe ni umunyanijeriya witwa Ice Prince ariko utabashije kuhaboneka kumpamvu zitasobanuwe neza.

    Gisenyi beach party yatangiye mu masaha akuze cyane kuko cyatangiye saa saba z’ijoro zibura iminota micye, cyatangijwe na Uncle Austin, akurikirwa na Dr Claude kiza gusozwa na Kidumu Kibido Kibuganizo washimishije benshi dore ko ubwo yaririmbaga benshi bari bagwatiranye n’abakunzi babo cyangwa n’inshuti zabo.

    Uncle Austin watangi­je iki gitaramo
    Dr Claude

    Kidumu yaboneye ho gutangariza abakunzibe ko yishimiye kuba ageze mu Mujyi wa Gisenyi kuko ngo n’ubwo aje kenshi mu Rwanda ari ubwa mbere yari akandagiye muri uyu Mujyi.

    Ubwo yari agiye kuririmba indirimboye "Number moja" yabwiye abari muri iki gitaramo ati "Mureke dushimire Imana ko ikomeje guha u Rwanda amahoro n’umutekano."

    Kidumu wari utegerej­we na benshi
    Abafata kamwe nabo b­agafataga
    Abakunzi ba muzika b­ishimishije karahava­
    1st March 2013
    KEEP IN TOUCH
    • rss
    • twitter
    • facebook
    • flickr
    SEARCH :
    Related News
    Le Festival
  • Ahabanza
  • Gahunda
  • Amafoto
  • Amavideo
  • Twandikire
  • KEEP IN TOUCH
    © 2013. All rights reserved.