Abize n’abiga mu kigo cya Solidarity Academy bibumbiye muri AERG Shirimpumu ifatanyije n’Umuryango Dukundane mu Bumwe basuye urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera, aho bavuze ko kwibuka byakomeza kandi ntibiharirwe gusa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo buri munyarwanda wese akibuka.
Muri iki gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo n’amaguru rwo kwibuka berekeje rwibutso ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi, batambagizwa urwibutso ndetse banashyiraho indabo ku mva zabahashyinguye.
Aho kuri uru rwibutso hakaba haratangiwe ubuhamya n’amagambo bitandukanye aho bagarukaga ku mbaraga, ubugome n’ubukana byakoranywe Jenoside, hagawa cyane ababikoze ndetse n’inzira babinyujijemo zose aha Umuyobozi Uhagararariye Umuryango Dukundane mu Bumwe, Niyonsenga Protegene, yavuze ko nk’uko insanganyamatsiko y’umwaka ivuga twigire ku mateka twubaka ejo heza hazaza ko kwibuka batanga isomo ryo kutazongera ukundi yemeza ko kwibuka ari ngombwa kandi ko bitareba abarokotse gusa ahubwo buri munyarwanda wese agomba kwibuka, kandi bagashaka kumenya ko Jenoside yateguwe n’ubutegetsi.
Umuyobozi w’ishuri Twahirwa Alexis yashimye cyane buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa abizeza ubufatanye bushoboka, Ati: “Twishimiye ko ibi biganiro byatanzwe muri iki cyumweru byasigiye benshi ubumenyi bwisumbuye kuri Jenoside n’ububi bwayo yaba abanyeshuri cyangwa abarimu kuko bizabafasha kumenya neza amateka mabi yaranze igihugu cyacu kugira ngo uburere bwacu bugire ishingiro tuzabyamagana”.
Abaje muri uyu muhango bahumurije abacitse ku icumu bababwira ko Jenoside yakozwe mu Rwanda itazongera kuba ukundi kuko n’intarwo zayiteguye nk’itangazamakuru ryanujijwemo urwango rwinshi kuri ubu risigaye rirwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo yose.


















TANGA IGITEKEREZO