Interview Urban Boyz : Nta kibazo kuryamana n’uwo mukundana mutarashakana


Yanditswe kuya 14-06-2012 - Saa 17:27' na Richard IRAKOZE

Muri iki gihe abahanzi 10 bari mu irushanwa rya PGGSS II, ushobora kuba ukeneye kumenya byinshi kuri bo.

Twagiye twegera buri muhanzi ngo atubwire ubuzima bwe burambuye muri Interview. Twahereye kuri Urban Boyz, tukazakomereza ku bandi nk’uko Nimero zabo zikurikirana.

Uratungurwa no kumva bimwe mu bintu bitangaje mu buzima bwabo, n’icyo batekereza kuri bimwe mu bibazo bireba igihugu. Rumwe muri izo ngero ni uko Safi avuga ko n’ubwo baje mu Mujyi agikunda ibiryo byo mu cyaro, akanavuga ko ku bijyanye no gukuramo inda abyemera ku ruhande rumwe urundi akabihakana.

Anavuga kandi ko kuri we asanga kuryamana n’umukunzi wawe mutarashakana nta kibazo abibonamo kuko ’ubugabo n’ubugore biba mu mutwe’ nk’uko abivuga.

Soma ikiganiro kirambuye twagiranye na Safi wa Urban Boyz :

IGIHE : Muraho safi ?

Safi : Muraho.

IGIHE : Urban Boyz muri bande ? Mwahuye gute ?

Humble (inyuma), Safi (hagati) na Nizzo babyina 'Sipiriyani'

Safi : Itsinda Urban rigizwe n’abahnzi 3 ari bo Safi-Lee, Humble-G na Nizo. Ryashinzwe mu 2008, I Butare ubwo nahuraga bwa mbere na Nizzo. Twahuriye muri Studio yitwaga FN Studio yakorwagamo n’uwitwaga Junior (w’umuzayirwa) ndi gukora indirimbo nawe aje gukora indirimbo tuhakura igitekerezo gutyo.

Turirimba indirimbo ziri mu njyana ya Afrobeat. Dutuye mu Mujyi wa Kigali, buri wese ukwe. Dukorana na Alexis Muyoboke nk’umujyanama wacu.

IGIHE : Indirimbo yanyu ya mbere ni iyihe ?

Safi : Ni “Icyicaro”.

IGIHE : Mumaze gushyira hanze Album zingahe ?

Safi : Album zimaze kuba ebyiri n’iya Gatatu duteganya gushyira hanze mu Kwakira uyu mwaka wa 2012. Hari iyitwa “Gatebe Gatoki” na “Ishyamba”.

IGIHE : Ni ibihe bihembo mwakiriye ?

Safi : Salax Awards n’ibindi bihembo.

IGIHE : Ni ayahe mafaranga wowe nka Safi wafashe uyakuye mu muziki ?

Safi : Miliyoni 2

IGIHE : Irushanwa rya PGGSS II murimo uri kubona riri kugenda gute ?

Safi : Guma Guma iri kugenda neza, iri kugenda neza muri rusange ; turi kwitwara neza, ndabona ibintu bimeze neza cyane.

Iyo Urban Boyz bagarutse i Butare, iwabo, bafatwa nk'abami

IGIHE : Mubona ari he mwashimishije abantu cyane kurusha ahandi ?

Safi : Yenda turagendana, uko mbibona nta hantu tutashimishije abantu kimwe n’uko ntaho batatwishimiye….

IGIHE : Aho mubona hari ku mwanya wa mbere ?

Safi : … Gusa bigenda birutanwa nk’I Butare ubona ko bagenda baruta abandi, wajya nk’I Gikongoro ukabona ko yenda hari ukuntu abantu baho kuba badakunda kubona ibirori ukabona ko batishimye cyane ibintu nk’ibyo ngibyo, ariko I Butare nabonye ko ari ho hantu ha mbere byagenze neza kurusha ahandi.

IGIHE : Ubona ari nk’iki ubona utishimiye muri Primus Guma Guma Super Star aho bigeze ubu ngubu ?

Safi : Navuga ko ntacyo kuko muri Guma Guma ibintu byose 100% baba babikoresheje neza cyane. Usibye ko nta byera ngo de hari igihe hazamo utuntu tumwe na tumwe ugasanga… wenda tugiye nko kuririmba ahantu ugasanga baduhaye ngo kuririmba indirimbo imwe, ebyiri,… bitewe n’igihe cyangwa bitewe na Polisi.

Ariko nabyo navuga ko atari ikibazo cya Guma Guma kuko wenda biba byatewe n’ikibazo cy’ahantu tuba twagiye. Nko ku Gikongoro wenda bari baduhaye isaha imwe gusa, kandi kuririmba isaha muri abahanzi 10 harimo n’amagambo y’aba MC biba ari imbogamizi kuri twebwe bituma tutaganira n’abafana bacu uko bikwiye.

IGIHE : Waba ufite umukunzi ?

Safi : Ntawe.

IGIHE : Waba warakundanye n’abakobwa bangahe ?

Safi : Ntabwo ari benshi, batatu.

IGIHE : Kubera iki muri iki gihe nta mukunzi ufite ?

Safi : Biterwa n’umuntu, umuntu wese akora ikintu yumva kimushimishije. Ubwo numva gutya ari byo bimpaye amahoro ndumva ari byo bimpaye amahoro kandi umuntu wese aba ashaka amahoro.

IGIHE : Safi wigeze gukundana na Knowless, umwe mu bakobwa beza kandi bazwi kubw’umuziki. Ni iki cyatumye mutandukana ?

N'ubwo bagiranye ibihe byiza, Safi avuga ko kubaho nta Knowless ari byo bimunejeje

Safi : Narabisobanuye ni ibintu bibaho ni ubuzima. Abantu barakundana igihe kikagera nyine bikarangira. Ntabwo ari ikindi wenda ngo twapfuye iki n’iki. Ni uko ari uko nyine, ibyo bita destin, hari ukuntu nyine niko biba byagenze ; tukumva wenda tutagihuza. Burya iyo umuntu mutagihuza cyane, ntacyatuma mukomeza kubangamirana biba byiza mutandukanye mu mahoro. Ariko turi inshuti bisanzwe nta kibazo.

Burya uzirinde gutandukana n’umuntu mwagiranye ibibazo cyane iyo ubonye hari ukuntu mutagihuza biba byiza murekanye hakiri kare kugira ngo hato mutazatandukana nabi ; ehhh ni uko twabishatse twebwe.

IGIHE : Uri umwe mu bahanzi baririmba urukundo. Urukundo kuri wowe ni iki ?

Safi, aririmbira umukobwa amagambo y'urukundo mu gufata amashusho

Safi : Urukundo njyewe navuga ko ari amayobera, abantu barufata ugutandukanye. Abantu bavuga ko ari affection, kwita ku muntu utuntu nk’utwo ngutwo, ariko hari n’abumva ko ari ugufasha umuntu ariko byose bijyana na Affection, kwita ku muntu…. Hari n’urukundo rw’Imana.

IGIHE : Uretse kuba umuhanzi wumva wakora iki ?

Safi : Ntacyo nakora kuko ndiga. Niga ibintu bijyanye n’Amabanki. Nakora muri Bank, namanaginga (manager) IGIHE Ltd, utuntu nk’utwo nabikora byose.

IGIHE : Inzozi zawe ni izihe ?

Safi : Ni ukuzaba umuyobozi wa Kampani, yigenga ariko apana iya Leta.

IGIHE : Ni iki wavuga ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abakundana batarabana ?

Safi : Ibyo biterwa n’ukuntu umuntu wese abyumva. Gusa ni ibintu bibaho cyane, byabayeho cyane. Njyewe ikintu mbivugaho biterwa n’ukuntu umuntu yumva ibintu. Iyo ufite umuntu mukundana mutabeshyana n’iyo mwaba mutarakoranye ubukwe njye numva mukundana mufite ukuntu mubyumvikanaho, njye numva nta kibazo.

Ikibi ni uko wenda yaba ari umuntu mwaba muhuye puff puff ; ariko umuntu mukundana.... kuko ubu barabyoroheje ujya kumva ukumva umuntu aravuze ati :”Uriya mugore wawe” kuki se amwita umugore kandi nta bukwe mwagiyemo ? Hari n’igihe muba mwaragiye mu bukwe ariko mudakundana, ibyo nabyo bibaho. Numva rero icya mbere ari icyaba kiri mu mutwe kuko burya ubugabo n’ubugore buba mu mutwe kuko hari abashyingiranwa nyamara bacana inyuma batarakundanye, ariko ukabona abantu batarakora ubukwe nibo bakundana.

Ibyo rero bitumva mvuga yuko niba abantu bumva bafite ukuntu bumvikana bakundana, bakundana byo gukundana batabeshyana ibindi byo bumvikanye nta wuhohoteye undi njye mba numva nta kibazo.

IGIHE : Wowe byaba byarakubayeho ?

Safi : Ibyo naba ndengereye ariko ni uko mbivuze, ni uko mbivuze.

IGIHE : Ni ibihe biryo ukunda ?

N'ubwo aba ari kurya amafiriti avanzemo mayonnaise, sibyo akunda !

Safi : Yenda twageze mu Mujyi dusigaye turya amafiriti na mayoneze tukumva turaryohewe kuko nta bindi bihari, ariko kuva kera ubu numva nta ndyo irandutira imyumbati n’inshyushyu. Imyumbati n’inshyushyu niyo ndyo ndya n’ubu ngubu hari ubwo mama njya mubwira nti :"Nyabuneka tabara nzanira imyumbati", iyo nyiriye akanzanira n’amata y’inyange numva bimeze neza.

IGIHE : Ni iyihe myambaro ukunda ?

Safi : Ni ukwambara amapantaro atari manini, atari big, ayo bita small size, bita amacupa ariko njye nyita small size, anyegereye atantera stress. Inkweto ndende bita ‘sneakers’, ubundi hejuru nkunda utuntu tumfashe kuko tutantera ibibazo.

IGIHE : Amabara ukunda cyane ni ayahe ?

Imyambarire ya Urban Boyz ; uhereye i bumoso ni Humble, Safi na Nizzo

Safi : Amabara yo nkunda amabara ajyanye, nakwambara umukara nakwambara iki, apfa kuba ajyanye.

IGIHE : Mu kuruhuka ukora iki ?

Safi : Kugira ngo nduhuke ndasinzira nkumva utuziki tw’umuntu bita Shayne Ward cyangwa Karl Wolf , abo nibo bantu numva imiziki yabo ndi kuruhuka nkumva naruhutse cyane.

IGIHE : Kubera iki washyizeho Teinture, ese abantu babikubwiraho iki ?

Yarambwiye ati :"Wabaye umustar sha !"

Safi : Nk’umuhanzi uba ubonwa n’abantu benshi, biba byiza iyo uhinduye uko ugaragara (look) kugira ngo abantu batanakurambirwa. Nk’uko njya ntegura style ngo iyi weekend nzambara gutya n’ejo bundi nzaba nayikuyeho nashyizeho indi, ni ugihindura look kugira ngo abantu babone ko uhorana ibintu bishyashya.

IGIHE : Bakubwira gute se abantu, nk’ishuti zawe ?

Safi : Ndumva nta muntu urangaya.

IGIHE : Nk’uwabikubwiye we yakubwiye iki ?

Safi : Yarambwiye ati :”Wabaye umustar sha ! Noneho wabyakiriye muri wowe”, utuntu nk’utwo.

IGIHE : Mu Rwanda hari kuvugwa itegeko ryo gukuramo inda, ubu rikiri umushinga wemerejwe ishingiro ubu ukaba uri gusuzumwa muri Komisiyo, wowe nk’umuhanzi iri tegeko urivugaho iki ?

Safi : Njye nabyize mu mateka (Histoire), batubwira ko kubera ukuntu abaturage baba ari benshi cyane, nko mu Bushinwa biba byemewe gukuramo inda.

Hari ibyiza hari n’ibibi ; ubundi gukuramo inda ni ukwica, ni icyaha ; ku bwanjye ntabwo mbyemera kuko ni icyaha gukuramo inda. Ku rundi ruhande, njyewe nemera ubuyobozi kurusha ibindi byose niba Leta ivuze iti :”Kuringaniza imbyaro byanze (habanje kuringaniza imbyaro), abaturage bari kuba benshi, ibi n’ibi n’ibi, kuboneza imbyaro byanze, gukuramo inda byemerwe”… buriya Leta ifite uko yabigenza ni ukuringaniza imbyaro (planning familiar).

Ku bwanjye nk’umuntu usenga, ni icyaha ariko nk’umuntu wemera ubuyobozi bwacu itegeko rigiyeho narikurikiza kuko twese tuzi ko bitujyana ahantu heza.

IGIHE : Ni iki wumva tutakubajije twagombaga kukubaza ukaba wakivugaho, cyangwa se icyo wifuza kubwira abafana bawe ?

Alex Muyoboke, umujyanama wa Urban Boyz

Safi : Nk’uko watangiye ubivuga, turi mu marushanwa ya PGGSS II, twagiyemo nyuma ariko ibyo ntacyo bivuze.

Ikintu nsaba Abanyarwanda bose ni uko bashyigikira Urban Boyz kuko turabishoboye, turagerageza turakora mu by’ukuri kandi barabibona, badushyigikire umubare wacu ni 1, badutore tubashe kubahagararira kuko twe intego yacu nka Urban Boyz ni uguhagararira u Rwanda mu bindi bihugu.

Turifuza kujya muri Amerika, turifuza kujya mu Burayi, turifuza kujya ahantu hose duhagarariye u Rwanda. Byibura bazajye bavuga bati :”Aba bahanzi nitwe twabakujije”, badushyigikire rero batugeze kuri iyo ntego twihaye.

IGIHE : Murakoze Safi.

Safi : Sawa, murakoze.

IBITEKEREZO
Umva man Wikiha akabanga bigaragarako ura cyamukunda bitugaragarira mundirimbo uririmba !!!!!!!! WABIVUZARA !!!!!!!!!!!!!!
URBAN BOYZ ISHOBORA KUBA IGIYE KUJYA KURUTONDE RWA MBERE KURI SONGS BIGANA UMUCO WO HANZE UTARIMWIZA
Musubize30.07.2012 saa 07:59
AAA
ndabashyigikiye men.
Musubize29.06.2012 saa 09:02
Rutagungira
Hhahhh ndumiwe sinajyaga nsoma iby'aba bahanzi none ndababaye pe none se uyu niwe ushaka guhagararira i gihugu ngo Leta ndayemera nubwo yakosa ni leta nta leta azi za koze amarorerwa se nazo yari kuzemera, ngo kwigisha gukundana ariko mujye mugira n'umuco wo gusoma mu menye mujye mu binyamakuru muvuga ibintu bifatika. Nta mpamvu n'imwe abantu bavugango baraduhagarira mu mahanga nta cyintu bafite gufatika muri bo.
Musubize27.06.2012 saa 09:49
######
Hello ! gfcdckd interesting gfcdckd site ! I'm really like it ! Very, very gfcdckd good !
Musubize19.06.2012 saa 19:40
######
Imana iti :"ukora ibyo wishakiye nkakureka ukagirango mpanye nawe !" Ariko hagati aho nta muntu numwe uri shyashya kwisi, bityo njye numva twakagiye twirinda gucira imanza bagenzi bacu kdi natwe tutari shyashya. Ushobora kumenya amakosa y' umuntu ariko ntumenya aho yasabiye imbabazi !
Musubize18.06.2012 saa 11:13
mub
nkumuntu uvuga ngo ni umwana ntarakura hagati aho aba ashingiye kuki ,we nakomeze abe mukuru areke noneho umwana abonwe nabana bamukeneye gusa ikigaragara nuko benshi babivugishwa namashyari ,eeeh ngo uriya njye ndamuzi ameze gutya na gutya yari ameze gutya yakwibuka ko aho ageze we atahagera agahitamo kumuvuga nabi ,yabwiye abumva kandi twumvise twanashimye ibitekerezo bye mugabanye ubuswa
Musubize16.06.2012 saa 14:39
clifo
kuryamana n'uwo mutabanye byemewe na leta ndetse ngo musezerane imbere y'Imana ni ubusambanyi,kandi icyaha cyose kigira ingaruka.
Musubize16.06.2012 saa 02:25
chris
haaahh jye numiwe kabisa iki gihugu sinzi aho kijya !! uyu mu star kabisa nta mumutwe sinzi nibyo baririmba aho ba bi telecharge je doute fort !! gusa ibya kayizari mubimuhe ni byIMANA mubiyihe mureke kwita injangwe ingwe
Musubize15.06.2012 saa 13:19
innocent
Gabanya amagambo, nawe nturi shyashya. Aho ntugira ngo ibitekerezo byawe byashimwa na bose ?
17.06.2012 saa 07:26
Baby
Mwokabyara mwe koko western culture iduhinduriye urubyiruko kweli birarangiye !!! Urabona abana beza ngo barihindura ibigegera !!! Ariko harya nka ministere ishinzwe urubyiruko ikora iki ? Nibazako bakagombye kwigisha urubyiruko indanga gaciro ndetse no kwigirira icyizere apana kwicara ushyuha umutwe ukopera ibyo ahandi. Nonese kwihesha agaciro ubuyobozi bwacu birirwa batwigisha nukuhe...nukwanga kuvogerwa nuwo ariwe wese !! Jyewe birambabaje saana. Umuntu kwigira ingegera ngo ni ubusitari !!! Ariko bazi biriya bigana aho biva ?? Abantu bakoranye amasezerano na satani ndetse bahabwa n'amakode aribyo mubona bya tatuwaje namwe mugapfa kwigana..waruziko buri ibara rigira icyo risobanura !! mwebwe mugapfa gufata ibintu byibibara ntazi ugashyira k'umutwe !!! Warangiza ngo uriho uratanga ubutumwa bw'urukundo !! Jyewe iyi age yikigihe intera ubwoba... ariko murabona abantu bameze kuriya bagira ubutwari bwo kurwanira igihugu !!
Musubize15.06.2012 saa 08:13
mzeee
NITWA ALEX NDABMERA CYANE
Musubize15.06.2012 saa 07:09
H
Umuster yari, Rugamba Sipiriyani, Mboneye Eulade, Sebanini Andre, Byumvuhore JB, Karemera Rodgrigue, Kabarira Vateur, Kilisu Thomas, Sem, Roti Bizimana..., nabanyamakuru nka ba Viateur Kalinda, Kabendera Shinani, Muhuri JMV, Nzabonimpa Abudala, Zahara, ....., ibyo mwita abubu ni ugutuka ibyoza twagize. Ngo nubwo nkunda imana....., ubwo se ushatse kuvuga ko ..., Ese wowe ko batagukuyemo, iyo bagukuramo wumva aribyo byari kuba byiza ?
Musubize14.06.2012 saa 22:51
zuba
Ariko se ko yabajijwe agasubiza uko abyumva,jye ndabona ashoboye rwose, gukundana biba mu mutima, gusezerana nabyo ubishaka urabikora,ariko sikamara, hari abakora amahano bambaye impeta, ndemeranywa nwe kuri biriya bisubizo kandi amabara ajyanye yavuze ni ukuvuga nka rouge noire, noire blanc, n'ibindi, muzashake kuri google amabara ajyanye siwe ugomba kuyabasobanurira, we rer akunda amabara ajyanye nkuko hari abakunda amabara en désordre
Musubize14.06.2012 saa 16:29
Sisi
safinicyahagukuramo inda ndagu shyigikiye kandi mukomfreze aho tubari inyuma muduhe adress yanyukuri internet thinks
Musubize14.06.2012 saa 16:19
jean cloud
Izi ningegera ,ubundi se Knowless yariyarihambiriyeho kiriya gikoba nticyamuhandaga buriya ??????????
Musubize14.06.2012 saa 16:02
a
Izi underground se zifashwe n'iki bagenzi banjye !! Ko ubu numiwe !! Ariko umuntu abaye ntaho aragera atangiye kwigira superstar n'imyumvire iri contre rwandan culture context !! Sha mwagiye mucisha make mukamenya ko mu bigira umuntu star harimo n'uko yitwara hanze ya stage na production industry !! Underground we !! Ubu narumiwe !! Ngo nawe wakoze interview kwelii !!
Musubize14.06.2012 saa 12:55
ibaze
Haaaaa ngo planning familiar !!! wa munyamajuru we iyi ni french or English ??
Musubize14.06.2012 saa 12:36
marie
Je déteste les stars b'iki gihe rwose !!!! mwitwa mutyo ngo mubere abandi urumuri, urugero ariko ahubwo muri IMYIJIMA YA RUBANDA nta kizima kibarimo kabisa
Musubize14.06.2012 saa 12:09
tufu
ibyoyavuze bibaho ariko harahoyariye indimi ngoarasenga retanayo atindayemera bivuze ikiibyo niamashobera yemeraiki arekaiki ? ibindibyo yashubijekigabo nakmerezeaho.
Musubize13.06.2012 saa 13:01
canisius
NGABO ABO URUBYIRUKO RUFATAHO URUGERO, LES STARS BACU NAKO BUBU NI HATARI NAKO N'ICYOREZO NDASABA YA MINISTERE Y'IBIZA IDUTABARE !!!!
Musubize13.06.2012 saa 12:53
JOHN
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!