Mu kwiyamamaza, Knowless yashyize ibyapa n’amatangazo mu mujyi wa Kigali


Yanditswe kuya 11-07-2012 - Saa 17:53' na Richard IRAKOZE

Ahasanzwe hamenyerewe ku izina rya “Bose Babireba”, mu mujyi rwagati wa Kigali, ku nyubako ndende yo kwa Rubangura, ku mbuga zisurwa kurusha izindi mu Rwanda n’ahandi hantu hagerwa n’abantu benshi iyo uhageze ubu usanga hamanitse amafoto cyangwa haca amashusho asaba abafana b’umuhanzi Knowless kumutora. Ibi ni mu rwego rwo kwiyamamaza nk’uko we abyivugira.

Knowless avuga ko kuba kwiyamamaza byemewe we yahisemo kubishoramo imbaraga nyinshi uko ashoboye. Akavuga ko ari bwo buryo bwonyine yabonye bwazamufasha kurushaho gushishikariza abafana be ndetse no kubibutsa kumutora.

Knowless aganira na IGIHE yagize ati :”Kwiyamamaza mu marushanwa ntabwo bibujijwe. Nimfata umwanya wanjye nkajya kumwereka ko mpari. Naca nka hariya kuri “Bose Babireba”, nagiye nkamanika ibintu, hazaba ingaruka nziza.”

Knowless avugako ibi ari we wabikoze ku giti cye no ku bushobozi bwe kuko avuga ko bizatuma hari benshi bari basanzwe bumva ko ari mu marushanwa ariko ko nibamubona bizabongerera ubushake bwo kumutora.

Reba amashusho ya Knowless aba ari guca kuri Billboard ya ’Bose Babireba’

Yagize ati :”Umuntu nagenda agaca hariya mu mujyi akabona ngo “Tora Knowless” niyahaca akabona ngo “Tora Knowless urashyigikira umuhanzi w’umunyarwazndakazi”, nibura 90% niyo batatora bazamenya ko Knowless ari mu marushanwa.”

Aya mafoto ari ahantu hagaragara cyane mu mujyi wa Kigali ku buryo nibura umuntu wageze mu mujyi wa Kigali ataha abonye ifoto ya Knowless, nibura akamenya ko ari mu bakiri ku rushanwa ku buryo ashobora kumutora nk’uko Knowless abivuga.

Knowless yaje ku isonga ubwo hatorwaga Top 7, arusha abamukurikiye amajwi asaga ibihumbi bine.

Dore amafoto :

Buri minota nk'itanu hacaho amashusho asaba gutora Knowless
Ukigera mu mujyi wa Kigali, uhita ubona imbaraga Knowless yashyize mu kwiyamamaza
Icyapa cyamamaza Knowless nicyo kibanza mu byapa binini biri mu mujyi kwa Rubangura
Knowless yashyize icyapa kinini mu mujyi wa Kigali ahantu hagaragara cyane
IBITEKEREZO
njewe uko mbibona ko pggss1 bagera kuri final bakuyemo 3 none ubu bakaba bakuyemo 2bakatangazako bombi bazaririmbana na jonsondelule ubwo ntihari uwo mwashaga ngo atsinde muru bariya2 ariko mukaba mubishyikanyaho ko atatsinda gusa mugerageze btaha muzakoreshye ukuri
Musubize17.07.2012 saa 05:48
Jackson
KING JAMS OYEEEEEEEEEEEEEEEE
Musubize13.07.2012 saa 14:42
OBAMA
KOMEZA UTSINDE KNOWLESS
Musubize13.07.2012 saa 07:46
######
wapi aratubeshya bakuyemo rider man...
Musubize13.07.2012 saa 06:52
nina
wapi aratubeshya bakuyemo rider man...
Musubize13.07.2012 saa 06:51
nina
UMURAGUZI KABUHARIWE UTARI UMUPFUMU REKA MBARAGURIRE ,KNOWLESS AZATSINDA JAY POLLY TU,KUKO IRIYA PUBLICITE NIHO PGSS IZAHERA IVUGA KO YATSINZE KUBERA BIRIYA BIKORWA YAKOZE BYA PUBLICITE,BURIYA KUBERA KO BATUMIYE UMUHANZI JASON DE RULO BAMUTEGANYIRIJE IYO NKUMI
Musubize13.07.2012 saa 05:25
DDD
Ariko abafanawe !Mwagiye mufana ariko mugashiramo byibuze nubunyangamugayo,nonese mubasigayemo uwagerageza byibuze nka KNOWLESS ninde,abahanzi bavuyemo mureke noneho abasigayemo amarangamutima aveho ugerageza ashyigikirwe mukuri no mubunyangamugayo utamuhora ngo nuyu nuyu byabindi byokamye abanyarwanda,nonese niba Knowless harabavugango ntashoboye abandi noneho yavuga ngo iki ?Abafite amajwi ajwigira abandi...nako reka ntagira uwo nkomeretsa,gusa tutitaye kubindi mubasigayemo KNOWLESS Niwe ushoboye.
Musubize13.07.2012 saa 02:08
Ukurimuribyose
Ariko abafanawe !Mwagiye mufana ariko mugashiramo byibuze nubunyangamugayo,nonese mubasigayemo uwagerageza byibuze nka KNOWLESS ninde,abahanzi bavuyemo mureke noneho abasigayemo amarangamutima aveho ugerageza ashyigikirwe mukuri no mubunyangamugayo utamuhora ngo nuyu nuyu byabindi byokamye abanyarwanda,nonese niba Knowless harabavugango ntashoboye abandi noneho yavuga ngo iki ?Abafite amajwi ajwigira abandi...nako reka ntagira uwo nkomeretsa,gusa tutitaye kubindi mubasigayemo KNOWLESS Niwe ushoboye.
Musubize13.07.2012 saa 01:13
Ukurimuribyose
gutsinda sibyanze ariko niyerekane ko ashoboye,jye ntago nemera imirimbire ye rwose cyane cyane ko ashyiramo za contre temps mu mirimbire,a mois que yaba ari business iri gukorwa
Musubize13.07.2012 saa 00:52
######
sha uyumwana azi icyo akora. naho abandi nibicara ngo bazatorwa amaso azahera mu kirere. uyu mukobwa ajyanye nibihe kabisa, nukwamamaza ibikorwa byawe kugirango ubone abakiririya
Musubize12.07.2012 saa 21:54
stuation
Ndagukunda ariko ijwi ryawe rwose si uku kurwanya nukuntu wareba ukajya urijyanisha n indirimbo ou ijyana naho ubundi ukwiye uwa gufasha ukajya mwishuri rya musica kuko biragragara ko uri motive
Musubize12.07.2012 saa 16:24
######
ariko we azikwiyamamaza ntazatsinda kbs
Musubize12.07.2012 saa 10:58
iranzi dailon
Knowless ntbaguce intege ngo urapfusha amafranga ubusa wiyamamaza gerageza ibintu byose nu kugerageza amahirwe mubuzima.courage
Musubize12.07.2012 saa 10:55
kb
umuhanzi ni KING JAMES ,arakunzwe kdi ibyo akora arabyumva ,so we nta mpamvu yo kwirirwa yiyamamaza kuko turamuzi nubunhanga bwe naho abandi baracyatsa.
Musubize12.07.2012 saa 10:16
nibyo
Niba ari ibyo nage nzagutora, BURYA UWAKOZE AZAJYE AHEMBWA. BIRAGARAGARA KO AFITE UBUSHAKE. KNOWLESS OYEEEE !!!
Musubize12.07.2012 saa 09:23
mwiza
uyu muhanzi Miss KNOWLESS azi uburyo bwo kwiyamamaza neza bujyanye nigihe tugezemo erega ntabwo yakicara kuko hari ababa baba bakenewe guhwiturwa (kwibutswa) baba bafite ubushake ariko bagakenera nka biriya Knowless yakoze. nta kosa ririrmo kuko we niyo nzira yakoresheje kadi ni nziza. Ejo sinabonye se na Kimironko imbere y'isoko hari abatangaga m2u z'ubuntu zo gutora Jay Poly ! nta gitangaza rer kirimo inzira zose zirashoboka.
Musubize12.07.2012 saa 09:02
peter2
uyu mwali ndamwemeye pe agendana na vision naha bidakunze binyereste ko ushobora kwigeza kure. congratulations.
Musubize12.07.2012 saa 08:21
alice
... hari umuntu uvuga ibintu... ukaba utamuseka kuko niko aba atekereza... knowless yananiwe kuririmba atangiye kuvuga ibitajyanye.... n'akoreshe igitaramo yerekane ibyazi tumutore... areke kwirirwa yambaye ubusa... nyabwo turi gutora misi ... ntanutonora imineke ngo ikunde igurwe.... amahirwe masa muko.
Musubize12.07.2012 saa 07:55
el M.
uzaritsinda
Musubize12.07.2012 saa 07:37
koko
Ariko se mwe mwifuza ko batsinda bose ? Ntibishoboka ,ntibishoboka. Nimureke gusebya abandi kuko babarushije. Ikindi niba Knowless yiyamamaje ntabwo agutegetse kumutora utore uwo wowe ukunda uriko umuhe amahoro, kandi uduhe amahoro abandi bamwikundira. Wigeze ubona hari uwo asebya ? Jye nshimishijwe cyane n'iki gikorwa akoze. Mpise mbona ko uriya mukobwa ari serieuse. Ni muve mu mashyari . Najyaga mpinga abahanzi b'abajeune bo mu Rwanda none Knowless arankanguye peee. Ni umuhanga burya bigeze aha !!!!!
Musubize12.07.2012 saa 07:03
Dushime
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!