Nyuma y’aho mu Mujyi wa Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi, hakomeje kugaragara ibikorwa by’ikohoterwa rikorerwa Abanyarwanda ndetse n’abandi bafitanye isano nabo, Abanyarwanda bahatuye n’inshuti zabo bazifatanya mu rugendo rw’amahoro ruzaba rugamije kwamagana ako karengane gakomeje kubakorerwa.
Ibi bibaye nyuma y’aho Umusore witwa Mwiseneza Jules yibasiriwe n’Abakongomani hagati y’ahitwa Mérode na Arts-Loi ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro. Bakigera aha mu gace ka Mérode, agatsiko k’Abanyekongo bagera kuri 15 bazwi ku izina rya ‘’Compatriotes Combattants Congolais’’ bambaye imyeda isa n’iya gisirikare, binjiye muri gari ya moshi (Métro) ubwo bari bakiva mu myigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012, maze basagarira uwo musore baramukubita bamumena urwasaya.
Bamaze guhohotera uwo musore Mwiseneza Jules yagiye kwa muganga baramusuzuma basanga yavunitse igufa ry’urwasaya. Polisi yahise itangira iperereza ry’ababikoze bo muri ako gatsiko k’Abanyekongo bitwa « compatriotes congolais » bazwiho ibikorwa by’urugomo.
Si ibi bikorwa by’ihohoterwa gusa byakorerewe Abanyarwanda kuko na nyuma y’amatora yabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaranzwe n’imvururu n’ibikorwa by’urugomo ahantu hanyuranye muri iki gihugu, ndetse yadukira n’ibice bitandukanye byo hirya no hino ku isi, aho byageze mu gihugu cy’u Bubiligi mu gace kitwa Matonge, ibintu bigafata indi ntera ubwo abakongomani bahaba bahohoteye Abanyarwanda bahatuye. Hari kandi ibindi bikorwa by’urugomo bya hato na hato bigenda bikorerwa Abanyarwanda bikozwe n’Abanyekongo.
Nk’uko tubitangarizwa n’abahagarariye ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo, biyemeje guhura tariki ya 18 Kanama bakamagana ako karengane, murugendo rw’amahoro (manifestation pacifique) ku isaha ya saa saba z’amanywa kugeza saa kumi z’umugoroba (13h00 kugeza 16h00), aho bazerekana ko barambiwe guhora bacecetse nk’aho batabona ibikorwa n’utwo dutsiko.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Texas : Umunyarwanda yahitanwe n’impanuka ikomeye y’imodoka
17.03.2013 |
|
Matonge, agace ka Buruseli Abanyarwanda basigaye bagendamo bigengesereye
5.02.2013 |
|
Nyetera, umwe mu bakomoka mu muryango w’Umwami Kigeli III Ndabarasa yapfuye
17.09.2012 |
|
U Bubiligi : Ambasaderi Masozera arahamaragira Abanyarwanda gushyigikira Ikigega Agaciro
12.09.2012 |
|
U Bwongereza : Bamwe mu Banyarwanda barakusanya inkunga yo gushyira mu kigega Agaciro
10.09.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |