00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Rwanda Day mu Buholandi yagenze umunota ku wundi (Amafoto)

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur na Karirima A. Ngarambe

Kuya 3 October 2015 saa 01:24
Yasuwe :

Rwanda Day yongeye kwizihizwa, kuri iyi nshuro ya karindwi ibera i Amsterdam mu Buholandi. Ibihumbi by’ Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye ndetse n’inshuti zarwo bambariye kwakira Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2015​ mu nyubako izwi ku izina ’Amsterdam RAI’.

Bamwe muri bo baturutse mu Buholandi ndetse no mu bindi bihugu byo mu Burayi, hari kandi abaturutse mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo ku yindi migabane, nyuma yo gukora ingendo ndende bahuriye Amsterdam mu rwego rwo kuganira ku iterambere ndetse n’izindi ngingo zirebana n’igihugu.

Mu butumwa Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda, babasabye kugira amahitamo mazima, baharanira icyateza imbere yabo anashishikariza abatuye mu mahanga kuza mu gihugu cyababyaye bagatanga umusanzu mu iterambere.

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda bari mu mahanga ko bakwiye kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bihakana u Rwanda, igihugu cyababyaye.

Uko iki gikorwa umunota ku munota mu mafoto...

Rwanda Day yasojwe n’igitaramo. Abahanzi ba muzika bakunzwe mu Rwanda barimo King James, Meddy n’abandi, bataramiye abitabiriye Rwanda Day, uyu munsi w’imbonekarimwe usozwa mu byishimo bikomeye.

19:20: Umwanya w’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n’abitabiriye Rwanda Day.

18:38: Mu mpanuro Perezida Kagame yahereyeho, yibukije Abanyarwanda ko ikigamijwe ari uguhuza imbaraga mu kubaka igihugu. Ati ‘Ikigamijwe ni ugushyira imbaraga zose hamwe, umusanzu wa buri Munyarwanda mu kubaka igihugu cyacu ni uguhindura amateka y’igihugu cyacu kigatera imbere uko tucyifuza. Izo mbaraga zirakenewe…”

Perezida Kagame yasobanuye ko nta Munyarwanda ukwiye kubaho ubuzima abeshejweho n’abandi. Yibukije ko ’kubeshwaho n’abandi bitavunanye, ariko bivunana ku bundi buryo kuko ntabwo ubaho uko ushaka."

18:32:Mu guha ikaze Perezida Kagame, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Jean Pierre Karabaranga ati "inzozi zabaye impamo, yahageze nimumfashe tumushimire"

18:20:Mu izina ry’Abanyarwanda bibumbiye mu ihuriro rya diaspora nyarwanda, Josephine Abahujinkindi yagarutse ku gaciro gakomeye Rwanda Day ifite ndetse anagaruka ku ruhare bagira mu iterambere ry’igihugu no guhangana n’abashaka kuvogera iby’u Rwanda rwagezeho.

Asoza agira ati "Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, ntabwo turi ba nyamwanga iyo bavuye"

18:13: Perezida Paul Kagame yakiriranywe urugwiro, ibyishimo, amashyi y’urufaya n’impundu. Bose bahanitse mu majwi baririmbira hamwe ’Rwanda Nziza’ indirimbo yubahiriza igihugu .

17:40: Masamba mu ndirimbo zirimo Nyaruguru n’izindi za gakondo yasusurukije abantu, akurikirwa na Fofo Gashugi na we mu ndirimbo za Kinyarwanda.

17:30: Nyuma ya Meddy, hakurikiyeho umuhanzi Ben Kayiranga aririmba indirimbo yise Freedom, akurikirwa na Sofia Nzayisenga acuranga inanga gakondo na we yashimishije abantu bitabiriye Rwanda Day.

17: 20: Mu ndirimbo ye yise Yantumye, King James yashimishije abantu benshi bitabiriye Rwanda Day barahaguruka bamufasha kuririmba. Yakurikiwe na Meddy waturutse mu ndirimbo ye yise ’Burinde Bucya’ na we byagaragaye cyane ko yishimiwe.

17:10: Abahanzi batandukanye barimo Masamba, Thierry Haguma, Teta Diane n’abandi bari gususurutsa abitabiriye Rwanda Day mbere yo kuhagera kwa Perezida Kagame

16:57: Minisitiri Louise Mushikiwabo yatanze ubutumwa bwihariye abitabiriye Rwanda Day, abashimira cyane ku bwitange bagize, ati "Abaraye bagenda muri za bisi baza ino, tubiha agaciro gakomeye cyane, kuba mwaje mwarushye; abasize abana bato, imirimo, abasize inshuti, mumenye bidasubirwaho ko Abanyarwanda baba mu mahanga mufite agaciro gakomeye cyane ku Rwanda."

Yamenyesheje abitabiriye iki gikorwa ko Perezida Paul Kagame yamaze kugera hafi y’aho iki cyabereye, ati "Agiye kugera hano, yantumye ngo mbe nje hano, mbamuramukirize ho gatoya, ubundi we abiramukirize by’ukuri."

Ubwitabire budasanzwe…

Ugereranyije n’ubunini bw’inzu zagiye ziberamo Rwanda Day mu myaka yatambutse, ’Amsterdam RAI’ iteraniyemo ibihumbi by’abantu baturutse hirya no hino ku Isi iraziruta mu bunini. Nubwo umubare wa nyawo w’abitabiriye iyi Rwanda Day utaratangazwa, iyi nzu yakubise iruzura nk’ikimenyetso kigaragaza ubwitabire bukomeye.

15:30: Abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri Venantie Tugireyezu, Minisitiri Papias Musafiri, Minisitiri James Musoni , Prof Anastase Shyaka, Ms Antonia Mutoro, Emmanuel Safari[uyobora Diaspora nyarwanda mu Buholandi], batanze ikiganiro ku iterambere ry’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Muri iki kiganiro bagarutse ahanini ku ngingo ahanini zireba ibisubizo ku bibazo n’inzitizi zishobora kwitambika iterambere ry’igihugu.

Aba bayobozi bagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu nzego zitandukanye haba mu burezi, ibikorwa-remezo, ubuzima, ikoranabuhanga no mu bindi byiciro. Banashimangiye ko kandi bitewe n’imyiyoborere inoze igihugu gifite nta kabuza ibyagezweho bizakomeza kwiyongera uko imyaka ihita indi igataha.

15:01: Mu kiganiro cyahawe intero igira iti "Bridging generations" cyatanzwe na Hon. Philbert Nsengimana, Hon. Edouard Bamporiki, Marie Yolande Ujeneza, Anne Dushime na Marie Chantal Uwitonze, bagaragaza inzira u Rwanda rwanyuzemo kuva mu mateka yo mu gihe cy’ubukoloni ubwo ibyari abakire n’abakene byaje guhinduka Abatutsi n’abahutu, umwiryane urabibwa kugeza aho Abatutsi bakorewe Jenoside igihugu kigacura imiborogo.

Bagaragaje ko kuri ubu igihugu cyubatswe ariko bikaba bisaba imbaraga za buri wese, abato n’abakuru, kugirango ibimaze kugerwaho bikomeze gusigasirwa ndetse n’iterambere rikomeze.

14:41: Iyi Rwanda Day yitabiriwe kurenza ibisanzwe...

13:45: Abitabiriye Rwanda Day ubwo barimo binjira mu cyumba igikorwa cyabereyemo.

12:20: Kompanyi z’abikorera ku giti cyabo ndetse na bimwe mu bigo bya Leta byitabiriye Imurikabikorwa mu rwego rwo kwerekana bimwe mu byo bikora.


11:15: Hari benshi bahuzwa na Rwanda Day bari bafitanye urukumbuzi rwinshi...

10:09: Abitabiriye Rwanda Day berekeza mu nyubako ya Amsterdam RAI

Murindabigwi Meilleur na Karirima A. Ngarambe / Amsterdam - Holland


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages