Abanyarwanda batuye muri Canada bitabiriye ku nshuro ya mbere igikorwa bise "Rwanda Diaspora Investment Forum" ari benshi baturutse mu turere twinshi tw’icyo gihugu ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uhagarariye Diaspora Nyarwanda i Montéal, Emmanuel Muhawenimana, yashimiye inkunga n’agaciro bahaye uwo mushinga mushya wo guteza imbere u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Edda Mukabagwiza yashimiye abateguye iyo nama bo muri Diasipora Montréal n’abandi Banyarwanda baje ari benshi baturutse hirya no hino.
Yakomeje agira ati "Ku bw’iki gikorwa mwerekanye, birerekana ubumwe butanga ingufu mu buryo butagereranywa. Byatugaragarije ko inzitizi mwahuye na zo mu gutegura uyu munsi mwazikubise inshuro. Ni ibyo gushimirwa bikaba ishema ku Banyarwanda twese muri rusange."
Mukabagwiza yakomeje avuga ko ibyo bagezeho byerekana neza ko bumvise gahunda y’Icyerekezo 2020 yo guteza imbere mu majyambere abavandimwe babo bari mu gihugu, kandi na bo bikazababera imbarutso yo kwifasha mu byo bifuza, no kwiteza imbere mu bihugu batuyemo.
Yagize ati "Uyu ni umwanya ukomeye wo kwibutsa ko na Perezida Paul Kagame yavuze ko Diaspora ari nk’intara ya 6 y’u Rwanda kandi yizera neza ko imbaraga abona mu Banyarwanda bo muri za Diaspora zo ku Isi zizatuma hakorwa byinshi byiza mu bufatanye hagati y’abatuye mu Rwanda no mu mahanga."
Yakomeje yerekana ko yishimiye ingingo eshatu z’ingenzi zatumye uyu mushinga uzashyirwamo imbaraga nyinshi ngo ushyirwe mu bikorwa.
Izo ngingo zigizwe no kwitabira ibikorwa byinjiza ubukungu mu Rwanda, gufasha abana kujya mu mashuri meza kandi bakiga neza, no kwiteganyiriza mu bategura impamba y’amahina mu za bukuru.
Hatanzwe kandi n’ingero z’uko Diaspora nyarwanda mu myaka ishize yinjije miliyoni z’Amadorali 63,31 mu mwaka wa 2008, miliyoni 88,21 mu mwaka wa 2009, miliyoni 98,21 mu mwaka wa 2010 na miliyoni 103,12 mu mwaka wa 2011.
Ngo bifuzwa ko uyu mwaka wa 2012 hakwinjira miliyoni 111,37 , miliyoni 120,28 muri 2013 na miliyoni 129 muri 2014.
Atanga iyi mibare, Ambasaderi yerekanaga ibikorwa bifatika Diaspora nyarwanda igezeho byo kwishimirwa no guterwa inkunga kandi ngo bibere urugero n’abandi bifuza kujya muri uuwo murongo wo kwiteza imbere n’igihugu cyabo.
Iyi nama yiswe "Rwanda Diaspora Investment Forum" ije kunganira ibyo bikorwa byagezweho kandi Ambasaderi yijeje ubufatanye bushoboka bwose muri icyo gikorwa, anayifungura ku mugaragaro.
Dr Egide Karuranga, Perezida wa Diaspora ya Canada na Emmanuel Muhawenimana Perezida wa Diaspora ya Montréal, mu kiganiro twagiranye nyuma y’inama batangarije IGIHE ko bishimiye uko byagenze.
Bati "Kubona abantu basaga 250 banishyuye kugira ngo baze gukurikirana ibiganiro, baturutse hirya no hino kubera imiterere y’igihugu batuyemo kinini cyane bigoranye, ni ikimenyetso cyerekana ko iyi gahunda bayishyize mu nshingano zabo."
Ikindi badutangarije ni uko abantu 50 bahise basinya bakemera gutangirana na bo icyo gikorwa bifuza ko cyatangira kwerekana ibikorwa mu mwaka wa 2013.
Bati "Ibyakozwe uyu munsi kwari ugushaka umuyoboro wo guhanahana amakuru mu yindi mijyi ku batabashije kuza kandi babyifuzaga."
Mu bibazo byabajijwe nyuma y’iyo nama wasangaga cyane abantu bashaka kumenya imikorere ifatika y’icyo gikorwa kandi babifitiye inyota.
Foto/Karirima - IGIHE Montréal


















TANGA IGITEKEREZO