00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba hanze nabo batangiye gutanga umusanzu mu kigega AgDF

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 17 September 2012 saa 05:52
Yasuwe :

Mu cyumweru gishize, Abanyarwanda baba mu mahanga batangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga amafaranga mu kigega AgDF aho agerenga miliyoni 42 ariyo yatanzwe.
Mu gihugu cya Kenya, iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Bazivamo Christophe uhagarariye u Rwanda mu Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Birasirazuba, akaba yari kumwe na Patricia Hajabakiga umudepite muri iyo nteko.
Bazivamo Christophe wahise atanga inkunga ingana n’igihumbi cy’Amadorari y’Abanyamerika, (…)

Mu cyumweru gishize, Abanyarwanda baba mu mahanga batangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga amafaranga mu kigega AgDF aho agerenga miliyoni 42 ariyo yatanzwe.

Mu gihugu cya Kenya, iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Bazivamo Christophe uhagarariye u Rwanda mu Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Birasirazuba, akaba yari kumwe na Patricia Hajabakiga umudepite muri iyo nteko.

Bazivamo Christophe wahise atanga inkunga ingana n’igihumbi cy’Amadorari y’Abanyamerika, yakanguriye Abanyarwanda baba muri Kenya gukomeza gutanga umusanzu wabo muri iki kigega, kandi ababwira ko kugeza ubu Abanyarwanda bamaze gutanga amafaranga arenga miliyari 17, bityo ababwira ko ayo mafaranga azacungwa neza agakoreshwa icyo yagenewe.

Bazivamo yagize ati “RPF iritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, n’ubwo hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho, ariko haracyakenewe ingufu kugirango aho iterambere ritaragera naho rihashyitswe.”

Uhagarariye Diaspora y’u Rwanda muri Tanzaniya Ben Rugaganzi nawe yatangaje ko Abanyarwanda bahaba batanze inkunga ingana n’amadorari ibihumbi 75,500, kandi avuga ko iki gikorwa kigiye gukomereza mu mijyi yindi irimo Arusha ndetse na Mwanza.

Ben Rugaganzi, yahaye urugero aba banyarwanda rw’uwahoze ayobora igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika John F. Kennedy, aho yagize ati “Wibaza icyo igihugu cyawe gishobora ku gukorera, ahubwo ibaze icyo ushobora ku gikorera.”

Bityo nawe aboneraho kubwira abo banyarwanda ko kugirango igihugu cyabo kigire agaciro, aribo bonyine bazabigiramo uruhare badategereje inkunga z’amahanga.

Iyi gahunda kandi itegerejwe no mu gihugu cy’u Bubiligi aho Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, yatangaje ko nabo bateganya iyi gahunda tariki ya 29 Nzeri aho bazaba bafite na gahunda y’ubusabane buzamara iminsi ibiri.

Vincent Karega, uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo nawe yatangaje ko Abanyarwanda bari mu bihugu nka Botswana, Zimbabwe, Angola, Mozambique, Mauritius, Swaziland, Lesotho na Namibia nabo bafite gahunda yo gutanga umusanzu wabo muri iki kigega.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages