Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’inshuti zabo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Dr Charles Muligande uhagarariye u Rwanda mu Buyapani yavuze ko u Rwanda arirwo rwakoze ibishoboka byose kugirango ruhagarike Jenoside mu gihe amahanga yari yarutereranye.
Aha Ambasaderi Muligande avuga ko bimwe mu bisubizo byatangwaga n’abanyamahanga b’impuguke basabaga ko u Rwanda rwagabanywamo igice cy’Abatutsi n’igice cy’Abahutu kugirango haboneke amahoro, ariko ngo Abanyarwanda bashingiye ku mateka yabo basanze nta mpamvu batabana.
Ambasaderi Muligande akomeza avuga ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka mu bushobozi bwarwo ndetse ngo nta kizarusubiza inyuma mu kwiyubakira mu amahoro, umutekano n’amajyambere.
Avuga kandi ko hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye no kwiyubaka n’ubwo inzira igikomeje. Avuga kandi ko abaturage ba Hiroshima bafite ibyo bahuriyeho n’u Rwanda nk’abantu banyuze mu makuba.
Mu kiganiro cyatanzwe n’impuguke mu bijyanjye no kubaka umutekano n’amahoro, Prof Shinoda Hideaki waturutse muri University of Hiroshima umaze imyaka 17 akora ubushakashatsi ku Rwanda, yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiriye kuzamura ibikorwa byo gukumira amakimbirane aho gutabara aho rukomeye.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyacyubahiro bo mu Buyapani bakora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, n’abakozi bo mu Muryango ushinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) n’Abanyarwanda batandukanye baba mu Buyapani.
Inkuru dukesha Niyonzima M. Jean Marie, Umusomyi wa IGIHE























TANGA IGITEKEREZO