Amerika : Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Indiana na Michigan basuye abatagira aho kuba


Yanditswe kuya 21-08-2012 - Saa 23:53' na IGIHE

Kuwa 19 Kanama, urubyiruka rwo muri Diaspora ya Indiana na Michigan muri Leta Zunze Ubumwe z’America, rwasuye ikigo cy’ababatagira amazu kizwi kwizina rya ‘’The homeless center of South bend’’.

Asobanurira urubyiruko rw’Abanyarwanda umuyobozi w’ikigo Dr. Pete Lombardo yavuze ko iki kigo kimaze imyaka 25 gishinzwe.

Bimwe mu byatumye kijyaho kandi kikajya mu mujyi rwagati, byatewe nakajagari k’abantu bahoraga mu muhanda basaba abagenzi amafaranga bityo bigatera akajagari mu mujyi.

Yakomeje avuga ko ikikigo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 200 ku munsi, mubufasha giha abakigana, harimo amacumbi, amafunguro n’imyenda yo kwambara, ubumenyi kuva kurwego rw’ikiburamwaka kubana, kugeza ku mashuri yisumbuye, ubuvuzi nibindi.

Uhagaririye urubyiruko muri Diaspora ya Indiana na Michigan Rutsobe Nsengiyumva yavuze ko zimwe mu ntego z’uru rubyiruko rw’Abanyarwanda, ndetse n’Abanyarwanda bandi muri rusange, harimo gufasha abaturage bo muri izi leta zombi uko babishoboye, bamenyekanisha agaciro k’igihugu cyabo naho kigeze kiyubaka mu nzira y’amajyambere.

Mu mpano zatanzwe n’Abanyarwanda harimo imyambaro, n’ibiryamirwa kuva kubana kugera kubakuru.

Rutsobe yakomeje avuga ko kugirango iki gikorwa kigerweho habaye ubwitange bukomeye ku Banyarwanda bose batanze izimpano, ubuyobozi bwa Diaspora ya Michigan na Indiana.

Umuyobozi ushizwe abategarugori Rufuku Jacquelline ni umwe mu bafashe iyambere mu gukangurira imiryango y’Abanyarwanda mu kwitabira ikigikorwa cyurukundo n’ubugiraneza.

Mu buhamya bw’umwe mubafashwa n’iki kigo n’umuyobozi wacyo, bashimye byimazeyo uru rubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, avuga ko bishimira intambwe igihugu cy’u Rwanda kimaze gutera nyuma, yamahano cyanyuzemo.

Inkuru twohererejwe na Diaspora ya Michigan na Indiana

IBITEKEREZO
MUREKE AMATIKU MURWANDA N'PARADIZO NTAUTAGIRA AHO ARARA ABASORE GUFASHA ABATAGIRA AHO BARARA MUR'AMERIKA NTIBIVUZE KO ARABANYAMERICA GUSA USANGA ABENSHI ARI BENE WACU BATURUTSE MURI AFRICA KANDI UMUNYARWANDA WESE URI PROUD INZIRA ZO GUFASH'URWANDA NINYINSHI NTABWO ARUKOHEREZA IMYENDA. PROUD OF BEING MEMBER OF AGACIRO DEV. FUND, YES WE CAN
Musubize18.09.2012 saa 08:08
GATERA
Ariko nigute umuntu avuga ngo aba muri diaspora nyarwanda kandi aba atari umunyarwanda ? kuko hano twese tuba US twitwa impunzi zahunze uRwanda. Mureke gufata impu zombi mumese kamwe. Ngo I AM PROUD TO BE A RWANDA !!! Reka kubeshya
Musubize31.08.2012 saa 09:08
mah@aol.com
yewe ntago ababa USA bose ari impunzi,kandi kuba impunza ntago bikubuza kuba proud of ur country,ndunva ubabajwe nubusa rwose.twahaye aba homeless kandi Uwiteka aziko twabahanye umutima w'urukundo,God be with u
15.11.2012 saa 01:33
Ishimwe
Let's put it this way !!!!! bagize umutima wo gufasha:Imana ibongerere imigisha myinshi n'urukundo ruzakomeza rugafasha isi yose !!! kujya gufasha homeless people batuye indiana, it won't cost to much as to send the clothes to Rwanda !!! ntacyo aba barimo baseka mwebwe muzabarushe mubashe gukora ibyo bakoze mwoherereza iriya myenda mbona m' 'urwanda !!!! batanze uko bishoboye i think !!!! njye icyo nshima mo ni igikorwa cyakozwe kiza !!! bambaye impipira yanditseho i'm proud to be a rwandan right !!!? ngaho mwese musubize inyuma iyo baba bamba=ye iriya mipira bakajya mumuhanda kurwana cyangwa gukora ibindi bigeso bibi !!!!! at least they did a good example ubutaha bazifotoza bafashije niwabo !!! kandi i'm sure they do send hepl to rwanda oneway another !!! tujye tugira umuco wo gushima twiyambure uburyo bwo guhora twigaya, tunagaye n'abandi !!! Imana iturinde !!! twese !!. njye banyarwanda ndabashyimye cyane !!! natwe tujya dufasha aho tuba za Maine kandi njye nemera ko Imana ibyakira kandi ikaba izaduha ubushobozi bwo gufasha ni iwacu !!!,
Musubize25.08.2012 saa 00:28
Aline KAYIGIRWA
Aline comment zimwe na zimwe zurucantege zuzuye amatiku zijya zigaragara kubantu bamwe na bamwe ntiziguce imngufu.Abimitima mibi ntibajya babura
31.08.2012 saa 08:28
Babure kujya gukora ibyabajyanye ngo bari kwifotoza ngo barafasha abatagira iyo baba ! Muri Amerika utagira iyo aba nawe haba harimo uruhare rwe n'ubushake bwe buke ! Babanze bifashe nabo maze babone kujya gufasha abanyamerika.
Musubize22.08.2012 saa 22:59
Mpamo
ceceka Imana itakunva ikarakara,muribariya bafashijwe harim abagore n'abana bari abused n'abagabo babo,harimo abantu babuze akazi kubera recession,iyo wunvise ubuhamya bwabo nibwo upfukama ugahsima Imana ukavugaa ngo ntacyo natanze, uretse kwikunda rwose urunva ari bibi cyane gufasha bariya bantu ? yewe Imana ikugenderere
15.11.2012 saa 01:37
ishimwe
Hari nk'abantu bagiye banenga ariko reka mbambwire murebe ku mipira bambaye abo ba jeune '' I'm proud to be a Rwandan"" mureke abanyarwanda dukomeze twihe agaciro,kandi no gukomeza kumenyekanisha igihugu cyacu kw'isi yose abantu batazahora bumva gusa ngo benekanyarwanda baramaranye. Keep up Guyz !!!Courage ,turabashyigikiyeeee...
Musubize22.08.2012 saa 15:43
Rwanda nziza
Nkunda kwitwa umunyarwanda kubera agaciro mfite. Big up guysss
Musubize22.08.2012 saa 07:10
zoro
ALIKO SE BANYARWANDA MWABAYE MUTE, GUFASHA NI UGUFASHA, NDATEKEREZA KO INZARA YO MURI AMERIKA IDATANDUKANYE N'IYO MU RWANDA, UBWO RERO UFASHIJE UMUKENE WA AMERIKA, N'UFASHIJE UMUKENE WO MU RWANDA IMBERE Y'IMANA NI KIMWE, KDI IKINDI TUGOMBA NO KWEREKANA KO U RWANDA DUFITEW UMUTIMA W'URUKUNDO, WO GUFASHA ABANDI MUGIHE ALITWE TWARI ABO GUFASHA, DUKWIYE KUBERA ABANDI UMUGISHA. COURAGE POUR CES GARS LA !!!!
Musubize22.08.2012 saa 04:37
kanyarwanda
Badufashe natwe tubafashe nyine. Agaciro.com
Musubize22.08.2012 saa 03:30
Nene
Ibi mubyumvise basomyi b'igihe, banyarwanda bavandimwe banjye mwagirango ni iterambere. Ashwi da ! Ingaruka z'iterambere rya bamwe nyine ni iringiri mubona riri muri Amerika. Harya ngo ni utarashoboye kujyana n'umuvuduko w'iterambere ? Nyine se kuki batajyana ? Kuko uburyo system yubatse ubwayo idatuma abantu baba competitive ku rugero rumwe. Capitalism, ushoboye abeho, udashoboye apfe. Ngaho aho tugana banyarwanda. Kutagira aho urambika umusaya ? Kutagira ibyo urya ? Nimwitonde kuko murambwira muti dufite umuco wo gufashanya no gutabarana ntaho ibyo bizamenera nanjye mbasubize nti indi mico ndetse myinshi twarayanduye kandi ubu dusigaye tuyifite ugasanga ntacyo bitubwiye. Iyi nayo rero, uretseko byanatangiye, turitonde ejo itadutera kurushaho kuba banyamwigendaho.
Musubize22.08.2012 saa 02:53
gafuku@yahoo.fr
Ariko se noneho ibi ni iki ! Aho gushaka uko bageza izo mfashanyo mu mirenge yo mu Rwanda, barafasha abanyamerika ? Ibi ni ukutimenya rwose.
Musubize22.08.2012 saa 02:51
tata
yewe udafite ubushobozi bwo kubyohereza mu rwand awabiha abanyamahanga kuko twese turi abana b'Imanabyadushimisha kurushaho tuhaye n'abanyarwanda,ariko rwose ineza aho wayikorera hose ntacyo bitwaye,mudusabire no mu rwanda tuzashobozwe kubihageza
15.11.2012 saa 01:41
ishimwe
mwabanje mugafasha abanyarwanda se ra ? Ariko muzi kwigwzaho ! courage !
Musubize22.08.2012 saa 02:05
mahoro
Iwacu aho nkomoka inzara iranuma, gutura mu mudugudu udafite n'igiceri cyo kugura i kibanza bazabigenza gute ? nako ngo bazabatuza mu mahema ra..iyo mfashanyo ahubwo bagombye kuyohereza mu Rwanda niba koko barukunda bivugako bakunda n'abarutuye
22.08.2012 saa 02:48
Gato
nuko nuko bana b'uRda mukomereze aho.
Musubize22.08.2012 saa 01:38
tesi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!