Abanyarwanda bagera kuri 90 baba muri Botswana bahuriye muri kaminuza ya Bostwana iherereye mu mujyi wa Gaborone, kuwa 18 Gicurasi 2013, bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo muhango wo kwibuka mu bawitabiriye harimo Abadipolomati b’Abanyarwanda bakorera muri Botswana, abarimu n’abanyeshuli biga muri iyo Kaminuza ya Botswana ndetse n’abandi banyarwanda baba muri icyo gihugu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Botswana ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega yasobanuriye abari aho akamaro ko kwibuka baharanira kwigira nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 19 igira iti “Twibuke duharanira kwigira”.
Yababwiye ko amateka ya Jenoside yashegeshe u Rwanda, ariko nyuma yayo ubu Abanyarwanda bari guharanira kwiteza imbere.
Yagize Ati “Abanyarwanda bazi neza aho bavuye n’aho bashaka kugera. Bateye intambwe ishimishije kandi bafite intego yo gutsinda ibigeragezo biri imbere.”
Abandi bafashe ijambo bibanze ku mateka ya Jenoside, uburyo bwo kuburanisha abakoze Jenoside n’akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kubabarira.
Umuyobozi wa Diyasipora nyarwanda muri Botswana, Sheikh Hassan Hategekimana, yavuze ko ari inshingano z’Abanyarwanda kwibuka baharanira ko ibyabaye bitazasubira.
























TANGA IGITEKEREZO