Mu gihe hasigaye icyumeru kimwe ngo mu mujyi wa London mu Bwongereza habere ihuriro ry’umunsi udasanzwe wiswe “Rwanda day London 2013”, Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi ikomeje imyiteguro yo kunoza gahunda y’uburyo abahatuye n’abandi bazakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, na Grace Nyinawumuntu, umukozi muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga uri mu butumwa muri iki gikorwa cyo gutegura «Rwanda day London 2013 » bombi baratangaza ko imyiteguro ikomeje kugenda neza.
Ambasaderi Masozera atangaza ko ubu hamaze kwiyandikisha abantu benshi bifuza kwitabira uruzinduko rwo guhura na Perezida Paul Kagame bagera ku 1700, ariko muri bo abagera kuri 700 ni bo badafite ikibazo cya visa, kandi ko imibare ariko ikomeza kugenda yiyongera kuko buri munsi bandika abantu bagera ku ijana.
Grace Nyinawumuntu atangaza ko akigera mu Bubiligi yahasanze ikipe y’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera kuri 12, bitangiye gutegura igikorwa byerekana ubushake mu gushyira hamwe bateza imbere igihugu cyabo, ariko bagasaba abandi babishoboye kubafasha imyiteguro ikagenda neza.
Nyinawumuntu akomeza atangaza ko mu rwego rwo gutegura « Rwanda day London 2013 » ku cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire no guteza imbere umuryango (MiGEPROF) Henriette Umulisa yahuye n’abagore bo muri Diaspora Nyarwanda bizihizanya umunsi w’Ababyeyi, abaha ikiganiro cyerekana umwanya w’umutegarugori mu iterambere mu Rwanda.
Ku mugabane w’u Burayi za Ambasade zose zirimo gutegura « Rwanda Day London 2013 » . Ambasaderi Masozera ashimira abaterankunga benshi batanze inkunga zitandukanye nka za bisi zizatwara abantu n’ibindi. Aba baterankunga abenshi ni abo mu Rwanda n’abandi bafite ibikorwa byabo mu Bubiligi.



















TANGA IGITEKEREZO