• Abayobozi ba RNC birukanywe mu buyobozi bazira ko bitabiriye gahunda y’Agaciro
• Abafitanye umubano mwiza na Ambasade y’u Rwanda biswe abagambanyi
• Mu bitabiriye Agaciro harimo Ildebrande Kayibanda na Jean Gregoire Twagiramungu
Mu gihe gishize abari abayobozi b’Ishyaka RNC mu gihugu cy’Ububiligi barirukanywe nubwo byagiye bivugwa ko beguye ku bushake!
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Abanyarwanda batuye i Buruseli aremeza ko imyifatire y’abari muri komite nka Habimana Bonaventure wari ushinzwe imari; Nkubana Emmanuel wari ushinzwe umutekano n’amakuru ndetse na Kazungu Jean Paul wari umuhuzabikorwa basezerewe nyuma yo kohereza abayoboke ba RNC muri Ambasade y’u Rwanda n’ahabereye igitaramo cy’Abanyarwanda (Belgica) bitabiriye gahunda yo gutanga umusanzu mu Kigega Agaciro (Agaciro Development fund).
Amakuru y’abari hafi yabo barwanashyaka b’umutwe wa Rwanda National Congress yemeza ko bamaze gusoma ku nzoga; hari umwe muri bo wavuze amagambo ataranejeje ba shebuja; aho yagize ati; “abandi Banyarwanda bashishikariye kwiyubakira igihugu natwe turaho ngo turi muri opozisiyo[opposition]!”
Iyi mvugo; kimwe no kugaragara muri gahunda z’Ambasade y’u Rwanda i Buruseli kw’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda byatumye urwikekwe rwiyongera muri RNC bituma bamwe batangira kwitana abagambanyi nkuko ikinyamakuru Izuba Rirashe kibikesha Abanyarwanda batashatse kwivuga amazina baba mu Buruseli.
Hari n’abatanga inkunga mu kigega rwihishwa ngo bitamenyekana!
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi aremeza ko nyuma yo gushyiraho Konti y’Agaciro (Mu bubiligi) hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bahisemo gutanga inkunga yabo rwihishwa kugira ngo bagenzi babo (Opozisiyo) batabimenya.
Umunyarwandakazi utarashatse ko amazina ye avugwa utuye i Buruseli yagize ati; “Hari abagiye mu matsinda y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ko nta makuru bafite ku gihugu cyangwa ari ababyeyi babo n’abandi bababeshya ariko ubu bamaze gusobanukirwa ko ubutegetsi buriho bukora neza; ni nayo mpamvu batanga amafaranga yabo kimwe nk’abandi banyarwanda bose.”
Uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi; Ambasaderi Robert Masozera yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mbere yo gutangira igikorwa cyo gukusanya inkunga z’Abanyarwanda; hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahisemo kwangisha iyi gahunda abandi Banyarwanda ariko biba impfabusa.
Masozera yagize ati; “twatunguwe no kubona abantu benshi baza kuri Ambasade batari bakahageze na rimwe; batanga inkunga yabo kimwe nk’abandi hari n’abanyuza amafaranga kuri konti rwihishwa ku mpamvu z’umutekano wabo ariko ukabona ko basobanukiwe akamaro ko kwiyubakira igihugu.”
Ambasaderi Masozera yongeye ho ko kwitanga kw’Abanyarwanda byerekanye icyizere Abanyarwanda bafitiye Leta yabo.
Ati “Urebye uburyo abantu bari bishimye; babyambariye; ukabona uburyo bitanze; bikwereka icyizere bafitiye Guverinoma yabo.”
Abanyarwanda basaga 600 ku wa 29 Nzeli 2012; bahuriye i Buruseli mu Bubiligi ku cyicaro cy’Ambasade y’u Rwanda maze basobanurirwa gahunda y’Ikigega Agaciro. Nyuma yo gusobanurirwa bahise batanga 115;000;000 frw.
Hari n’ababikora ku mugaragaro bumva bitabateye ipfunwe!
Mu bitabiriye ibikorwa byo gutanga inkunga mu Kigega AgDF ; harimo abafitanye isano ya hafi n’abahoze mu butegetsi bw’u Rwanda nk’uwari Perezida w’u Rwanda Gregoire Kayibanda; umuhungu we Ildebrand Kayibanda ndetse n’umuhungu w’uwari Minisitiri w’Intebe Faustin Twagiramungu witwa Jean Gregoire Twagiramungu.
Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa “Democratic Green party” avuga ko nawe yatanze inkunga ye kuko yifuza kubona igihugu cyigenga mu bukungu.
Frank Habineza yagize ati; “Nibyo koko nanjye natanze inkunga yanjye; icyangombwa nuko biva ku mutima w’umuntu. Ibi twabikoze kubera ko twifuza ko igihugu cyacu cyigenga mu bukungu[hadategerejwe inkunga y’amahanga].”
Andi makuru yemeza ko umuhungu wa Faustin Twagiramungu ariwe Jean Gregoire Twagiramungu aherutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 18 ari mu buhungiro. Biravugwa ko ubu abanye neza n’abayobozi b’Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cy’Ububiligi.
Hejuru ku ifoto: Musare Faustin na Ambasaderi Masozera Robert berekana inkunga yatanzwe mu Kigega AgDF n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi (ibumoso) na Ildebrand Kayibanda (umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Gregoire Kayibanda witabiriye gahunda y’icyo Kigega.
Inkuru ya Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO