Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanije n’ishami rya Loni muri iki gihugu, bateguye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’ahandi hatandukanye ku isi.
Kwibuka byateguwe mu bikorwa bitandukanye bizaba muri minsi ijana, isobanuro igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze kuva muri Mata 1994.
Ku itariki 7 Mata, ubwo icyumweru cy’icyunamo cyatangizwaga, habaye amasengesho atandukanye, akurikirwa n’umwanya wo gutuza hakibukwa abazize Jenoside, nyuma y’aho abana bato bakije urumuri rusobanura ejo hazaza heza hatarangwa urwango n’amoko, aho icyizere kiri mu bana bakiri bato bafite inshingano yo guharanira kubaka ahazaza h’igihugu bagendeye ku makosa yakozwe mu myaka ishize.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Gerard Ntwali yashimiye inkunga y’abaje kwitabira iki gikorwa barimo abahagariye ibihugu byabo, abayobozi muri guverinoma ya Senegal, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’izindi nshuti z’u Rwanda. Yagarutse ku gaciro igikorwa nk’iki gifitiye u Rwanda n’Abanyarwanda aho bazirikana inkomoko y’ibibazo n’amahano igihugu cyaciyemo ubwo amahanga yareberaga.
Ambasaderi Ntwali, yibukije abitabiriye uyu muhango amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uburyo yateguwe. Yibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka aho yashimangiye ko amateka yacu agomba kubaka ejo hazaza.
Yasobanuye ko nyuma y’imyaka 18 u Rwanda rwabashije gukemura byinshi mu bibazo ndetse ruharanira kuzamuka no kuza ku isonga mu bikorwa bitandukanye birimo: kugarura umutekano mu karere, muri Afurika ndetse no mu Isi hose mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intero ya “Never Again”. Ubu kandi u Rwanda ruri ku isonga mu buringanire, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubuzima, uburezi n’ibindi bitandukanye.
Ambasaderi Ntwali yasoje avuga ibyagezweho byose, byavuye ku kuba guverinoma y’u Rwanda itarahwemye kwita ku mateka ari nako yita ku hazaza, hakiyongeraho no gukora cyane mu kuziba icyuho.
Uretse uhagarariye Loni watanze ubutumwa bwihariye buturutse ku Munyamabanga Mukuru Ban Ki-moon, n’abandi bose bafashe ijambo bagaragaje uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse basaba ko itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose ku Isi.
Ibikorwa byo kwibuka bizakomeza hirya no hino muri Senegal mu minsi 10 iri imbere, ahatambuka ibiganiro kuri Televiziyo y’igihugu ya Senegal, n’urugendo rwo kwibuka mu murwa mukuru Dakar.


















TANGA IGITEKEREZO