00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwongeye gusabwa kutaba indiri y’abakoze Jenoside

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 12 April 2012 saa 12:38
Yasuwe :

Paris : Kuri uyu wa Gatatu, ku butumire bw’Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na Ibuka, abahagarariye Leta y’u Bufaransa batumiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Mu ijambo yavuze, Ambasaderi Jacques Kabale uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa yabanje kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka mbi ku Banyarwanda kuko n’umuryango mpuzamahanga warebereye.
Kabale yanenze kuba ku ruhande rumwe nta n’umwe mu baregwa Jenoside umaze gucirwa (…)

Paris : Kuri uyu wa Gatatu, ku butumire bw’Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na Ibuka, abahagarariye Leta y’u Bufaransa batumiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Mu ijambo yavuze, Ambasaderi Jacques Kabale uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa yabanje kuvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka mbi ku Banyarwanda kuko n’umuryango mpuzamahanga warebereye.

Kabale yanenze kuba ku ruhande rumwe nta n’umwe mu baregwa Jenoside umaze gucirwa imanza kugeza magingo aya, ahubwo benshi muri abo bakoze amahano bafashe u Bufaransa nk’ahantu baruhukira bakagubwa neza. Ku rundi ruhande, yashimiye intambwe iherutse guterwa ubwo hashingwaga itsinda rishinzwe gukurikirana ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu (Pôle Génocide et Crime contre l’Humanité).

Madamu Elisabeth Barbier, wari uhagarariye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’umuryango w’ibihugu by’ u Burayi yavuze ko u Bufaransa bufatanyije n’ubutabera mpuzamahanga buzakomeza kugira ubushake bwo kugeza abakoze Jenoside imbere y’ubutabera ndetse bukanarwanya abapfobya Jenoside.

Madame Barbier yasoje atangaza ko igihugu cye kizakomeza guherekeza u Rwanda mu nzira y’iterambere, no kugirana ubucuti n’ubutwererane n’u Rwanda.

Rachad Farah uhagarariye Djibouti mu Bufaransa yavuze ko amahanga agomba kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango amakosa akosorwa kandi abatuye isi bakirinda kwibagirwa ibyabaye kuko byaba ari ukwica bwa kabiri izo nzirakarengane.

Abantu basaga 100 nibo bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka cyabereye muri Salon Napoléon, ku nsanganyamtsiko igira iti " Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages