U Buholandi : Ambasaderi Uwanyiligira yitabiriye urugendo rw’ibirometero 160


Yanditswe kuya 23-07-2012 - Saa 09:02' na IGIHE

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi Uwanyiligira Immaculée yitabiriye ku nshuro ya kabiri urugendo mpuzamahanga rw’iminsi ine ruzwi kw’izina rya 4Daagse ((Four-Day Marches/ Internationale Vierdaagse Afstandsmarsen Nijmegen). Uru rugendo rukorerwa mu Mujyi wa Nijmegen rukitabirwa n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Ambasaderi Uwanyiligira umaze hafi imiyaka ibiri ahagarariye u Rwanda mu Buholandi, ni umwe mu bantu barenga ku bihumbi 40 bashoboye kugera ku murongo wo kurangiza (finish line) iminsi ine yose y’urugendo rw’amaguru rwatangiye ku italiki ya 16 kugeza 20 z’uku kwezi mu Mujyi wa Nijmegen.

Uru rugendo rukozwe ku nshuro ya 96 kandi rwitabirwa n’abantu batututse imihanda yose mu bihugu bitandukanye. Ambasaderi Uwanyiligira ni ubwakabiri yitabiriye uru rugendo.

Ambasaderi Uwanyiligira niwe wa mbere mu bahagarariye ibihugu byabo mu Buholandi ndetse no mu badipolomate mu Buholandi witabiriye uru rugendo rurangizwa na bake.

Nk’uko yabikoze umwaka ushize, Uwanyiligira yashoboye kugenda ibilometero 160 mu minsi ine aho yagendaga ibilometero 40 buri munsi. Nk’uko imibare ibigaragaza, abantu bagera kuri 620 bivanaga muri uru rugendo buri munsi kubera impamvu zitandukanye zirimo kunanirwa, kwiheba, uburwayi n’izindi.

Igihe cyose cy’urugendo Ambasaderi Uwanyiligira yagendaga azamuye ibendera ry’ u Rwanda, aho ku munsi wa mbere abaturage bo mu Mujyi wa Nijmegen n’indi mijyi yo mu nkengero zawo bari bamaze kumenya u Rwanda n’amabara y’ibendera ryarwo.

Ambasaderi Uwanyiligira yitabiriye uru rugendo rw’iminsi ine mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda no kurushyira mu binyamakuru nk’igihugu cyitabira imikino ngororamubiri. Kandi arahamagarira itegurwa ry’urugendo rusa nk’uru kuba rwakorerwa mu Rwanda mu myaka iri imbere. Cyane cyane ko iki gikorwa kizana abakerarugendo benshi.

Nk’uko tubikesha inkuru zagiye zisohoka mu binyamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ukwitabira uru rugendo mbere gato y’uko Ambasaderi Uwanyiligira atangira ndetse n’ibinyamakuru byagiye bikurikirana buri munsi iby’uru rugendo.

Eric Rugamba Umukozi muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi

IBITEKEREZO
uru ni urugero rwiza abahaye,iki gihugu kirimo imodoka zihagije kuburyo atari yabuze iyo agendamo,naho iwacu hano iyo taxi idasubiye inyuma hatari nicyapa ngo igutware uhita wurira moto, abayobozi bo sinavugaharimo nabtakibasha kwiterura,kubera ibiro,mwakoze sport mukagabanya ibinure ko umubyibuho mwinshi utera indwara nyinshi
Musubize26.07.2012 saa 10:48
gwizagwiza@yaho.fr
Impressionant ! Keep it up Your Excellence Uwanyiligira ! I admire u alot !
Musubize24.07.2012 saa 09:36
Mimi
Good initiative, Rwanda oyee ! Biranshimishije pe, uyu mudamu ni intwari
Musubize23.07.2012 saa 09:43
kareba
none se ko mutatubwiye intego uru rugendo ruba rugamije.
Musubize23.07.2012 saa 08:38
kabwana
thanx ambassodor ntituja dusibira inyuma nawe urabizi.
Musubize23.07.2012 saa 05:58
rukanika
Anatanga service nziza turamukunda twebwe tubinaha disi we.
Musubize23.07.2012 saa 04:49
sss
igikorwa cyiza cyane mbese ugaragaje aho abanyarwanda tugeze mbashimiye cyane agaciro wahesheje abanyarwanda kandi twishimiye kubabona mwambaye ibituranga nkabanyarwanda courage nyakubahwa munshingano zanyu"TURAKWEMERA".
Musubize23.07.2012 saa 04:39
PYPPEN
Nta kidasanzwe mbonamo kuko niko kazi ke kumenyekanisha u Rwanda kandi mu bisanzwe umunyeshuri wiga ahatiriza ni nawe ukkwiye kwihinga cyane kurusha ubyumva mwalimu akgisobanura bishatse kuvuga ko u Rwanda rukeneye diplomatic efforts nyinshi ngo rwimenyekanishe bikaba bimwe mu nshingano zuyu mutegarugori. Ambassadeur wa Amerika mu by'ukuri nawe yabikora atabikora ntibibuza ko igihugu cye kizwi hose cyane n'umunyamakuru ko yabikomojeho ati abantu bari bamaze kumenya amabara y'ibendera ry'u Rwanda !!! Nyamara irya Amerika rizwi nk'amazi abantu banywa.
Musubize23.07.2012 saa 04:32
nibyiza Cyane
bravoooooooooo uwanyirigira so smart kabisa iyaba twagiraga million yabantu batekereza nkawe twakunguka nkawe so parlioty kabisa
Musubize23.07.2012 saa 04:06
jojo
Ambassadeur Uwanyiligira usibye no kuba umuhanga cyane sinari nzi ko anakora sport zikomeye nk'izi !!Ari ku rwego rw'imyumvire ruhanitse cyane.Igishimishije muri byose ni ukugenda afashe ibendera ry'u Rwanda.Right person in the right place at a right time !CONGRATULATIONS Ambassador !
Musubize23.07.2012 saa 03:37
Ruvaga
Ndakwemeye kabisa. ubishoboye wazaza hano mu RWANDA , dufite abayobozi benshi b'igitsina gore.niyo mwazakora KIGALI - MUHANGA ; MUHANGA- KIGALI. byaba bihagije.
Musubize23.07.2012 saa 03:25
papy
Ni igikorwa cy'ubutwari kandi kirimo gukunda igihugu. Big Up to the Ambassador. Burya akazi si ibiro gusa.
Musubize23.07.2012 saa 03:16
Mugasa
Ambassadeur Uwanyiligira arasobanutse pe. Bravo !
Musubize23.07.2012 saa 02:45
Ji
Warutangiza mu Rwanda ufite iyo ujya. Kuko utagira iyo ujya byo ntacyo byamara
Musubize23.07.2012 saa 02:40
Mazina

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!