U Bubiligi : Ambasaderi Masozera arahamaragira Abanyarwanda gushyigikira Ikigega Agaciro

U Bubiligi : Ambasaderi Masozera arahamaragira Abanyarwanda gushyigikira Ikigega Agaciro


Yanditswe kuya 12-09-2012 - Saa 23:54' na Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert arahamagarira Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu n’inshuti zabo gushyigikira Ikigega Agaciro, ababwira ko bifite akarusho katagereranwa, harimo ishema, ishyaka, urukundo no kwihesha Agaciro.

Mu Bubiligi, iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro tariki ya 29 Nzeri 2012 kuva saa cyenda (15h) kugeza saa mbili (20h) kuri Ambasade y’u Rwanda iherereye 1, Avenue des Fleurs, 1150 BRUXELLES.

Mu butumwa bwe masozera agira ati ”Bavandimwe mwese dusangiye u Rwanda mutuye mu Bubiligi, ndabasuhuje mwese kandi mbifuriza ibihe byiza mu miryango yanyu. Ngirango mwashoboye gukurikirana mwese mu makuru, ko ku itariki ya 23 Kanama, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikigega "Agaciro Development Fund".

Muri ubu butumwa Ambasaderi Masozera yaboneyeho umwanya wo gutumira Abanyarwanda bose n’inshuti zabo, baba mu Bubiligi, kwitabira umuhango gufungura ku mugaragaro iki kigega muri iki gihugu, ukazaba ku itariki 29 Nzeri 2012.

Nkuko byasobanuwe, icyo kigega ni umugambi mushya w’Abanyarwanda ugamije gushyiraho uburyo bwihariye bwo gutanga umusanzu mu Kigega kizafasha u Rwanda gukomeza intego z’iterambere no kwiyubaka nk’igihugu hagamijwe kudakomeza gutega amaso ak’imuhana.

Ni ikigega kije cyunganira uburyo butandukanye u Rwanda rwari rusanzwe rubonamo amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’iterambere, ariko kikagira umwihariko wo kuba icy’Abanyarwanda ari nabo batangamo umusanzu wabo.

Niyo mpamvu dukangurira Umunyarwanda wese n’inshuti z’u Rwanda, n’undi muntu wese ubyifuza kuzashyira umusanzu we muri icyo kigega. Ashobora kuba umuntu ku giti cye, itsinda ry’abantu, ishyirahamwe cyangwa umuryango uyu n’uyu ».

Ambasaderi Masozera kandi yasabye Abanyarwanda gukoresha uburyo bwashyizweho mu gutanga inkunga yabo muri iki kigega, bakoresheje ikoranabuhanga rya telefoni cyangwa se bakoresheje amakarita y’ikoranabuhanga.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO