Niba wabyutse ukabumbura amaso bigakunda, ugahinura ukuguru ukagenda bigakunda, wabumbura umunwa bikemera, ingingo zawe zose ugasanga zirakora wa mugani w’abo mu madini jya ushimira Imana, ubanire abandi neza, kuko uko ubayeho hari abari mu bitaro birenga ibihumbi biri ku Isi babyifuza.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
Intashyo z’ababwiwe ko igihe basigaje ku Isi bazakimara mu bitaro (Video)
6 June 2025, by Igizeneza Jean Désiré -
Imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu mu Mujyi wa Kigali igeze kuri 56% (Amafoto)
6 June 2025, by Uwimana AbrahamImirimo yo gutunganya ibishanga bitanu bifite ubuso bwa Hegitare zigera kuri 500 mu Mujyi wa Kigali, igeze ku rugero rwa 56%, ikazasiga ibyo bishanga bishyizwe ku rwego rugezweho, aho bizashyirwamo utuyira tw’abanyamaguru n’abatwara amagare, aho abantu bashobora kwicara bakaruhuka n’ibindi bikorwa bitandukanye.
-
Ibivugwa ku isoko ry’abakinnyi: Ssebwato na Police FC mu biganiro, APR FC na Rayon Sports ku gitutu cyo kwiyubaka n’ibindi!
6 June 2025, by IGIHEAmakipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarwo akomeje kwiyubaka muri iyi mpeshyi aho ashaka abakinnyi n’abatoza azakoresha mu mwaka w’imikino utaha wa 2025/26: Kurikira ibigezweho biri kuvugwa mu makipe atandukanye.
-
U Rwanda rugiye kunguka uruganda rw’isukari ruzatunganya toni 6000 ku mwaka
7 June 2025, by Nshimiyimana Jean BaptisteUbuyobozi bw’Uruganda rukora isukari mu Rwanda, Kabuye Sugar Works, bwatangaje ko hari umushinga bari kuganiraho na Leta uzasiga hubatswe uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 6000 ku mwaka.
-
Perezida Kagame yitabiriye inama ya ‘Broadband Commission’
6 July 2025, by Nshimiyimana Jean BaptistePerezida Paul Kagame yitabiriye ibiganiro bya Komisiyo y’Umuyoboro Mugari w’itumanaho rya Internet (Broadband Commission) mu buryo bw’ikoranabuhanga, yagarutse ku myaka 15 ishize ibikorwa byo kugeza ku batuye Isi ikoranabuhanga rya internet byongerewe imbaraga binyuze muri iyi komisiyo.
-
Impungenge ku Banyarwanda biga bakuze
8 June 2025, by Nshimiyimana Jean BaptisteIcyerekezo cy’u Rwanda n’Isi gishingiye ku gukoresha ubumenyi umuntu afite bukamufasha kugera ku iterambere, bitandukanye no mu kinyejana cya 19 aho bavugaga ko umwuga ari uguhinga, ibindi bikaba amahirwe.
-
Sobanukirwa imiterere y’amadeni u Rwanda rufite
10 July 2025, by IGIHEImibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2024, u Rwanda rwari rufite amadeni angana na 78,7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, avuye kuri 73,5% yari ariho mu mwaka wabanje.
-
Rwanda Nziza yaririmbwe muri ‘Kigali International Peace Marathon 2025’ yihariwe n’Abanya-Kenya (Amafoto)
8 June 2025, by Eric Tony UkurikiyimfuraIndirimbo yubahiriza igihugu "Rwanda Nziza" yongeye kuririmbwa muri "Kigali International Peace Marathon" nyuma y’imyaka itatu, mu gihe Umunya-Kenya, Laban Korir, yongeye kwegukana iri rushanwa nyuma yo kuba uwa mbere muri Full Marathon y’ibilometero 42,1 mu bagabo.
-
Twibaza niba koko Congo ishaka amahoro - Minisitiri Nduhungirehe
8 June 2025, by Uwimana AbrahamMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bitumvikana ukuntu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihora mu miryango mpuzamahanga hirya no hino isabira u Rwanda ibihano, mu gihe ibihugu byombi biri mu biganiro bigamije amahoro, ibituma hibazwa niba icyo gihugu gishaka amahoro koko.
-
Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta
11 July 2025, by IGIHEPerezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, akaba n’umwe mu bahuza mu biganiro bigamije gushaka umuti w’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
IGIHE