Abadepite b’u Rwanda batoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi ririmo n’ibyerekeye kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira icyemezo ku guhabwa serivisi z’ubuvuzi badaherekejwe n’umubyeyi cyangwa umurera.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
Abadepite batoye itegeko ryemera gutwitira undi no kuboneza urubyaro ku bana b’imyaka 15
4 August 2025, by Nshimiyimana Jean Baptiste -
Dushobora kugenda ibilometero 2000 turwana - Kagame aburira abahigira gutera u Rwanda
4 July 2025, by Philbert GirinemaPerezida Kagame yaburiye umuntu wese wigamba ko azatera u Rwanda, avuga ko rushobora kuba rudafite ubushobozi nk’ubwe mu bikoresho ariko rufite ubushobozi bwo kumusanga aho ari rukamurwanya.
-
U Rwanda rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri Amerika
5 August 2025, by IGIHEU Rwanda rugiye kwakira abimukira 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko ibihugu byombi bisinye amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena, nk’uko byemejwe n’impande zombi.
-
Perezida Kagame yaburiye abafasha Interahamwe, anasubiza abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro ya RDC
4 July 2025, by Philbert GirinemaPerezida Kagame yatangaje ko bitumvikana ukuntu u Rwanda buri mwaka rugaragaza ikibazo rutewe na FDLR, ariko aho kugira ngo amahanga acyumve, agahindukira akarushinja ko ingamba z’ubwirinzi zarwo icyo zigamije ari amabuye y’agaciro ya RDC, avuga ko ibyo bitazabuza ko rukora ibyo rugomba gukora mu gusigasira umutekano warwo.
-
Ejo Heza, Vision City II, Heza Estate n’Ikigega cya miliyoni 30$: Imishinga ya RSSB yo guhanga amaso
6 July 2025, by Philbert GirinemaUmuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga, yavuze ko hari imishinga uru rwego rufite Abanyarwanda baba mu mahanga babyaza umusaruro irimo Ejo Heza, Vision City II, Heza Estate n’Ikigega gishya kigiye gutangira gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse bakeneye igishoro.
-
Abanyarwanda barenga miliyoni 3 batari ku isoko ry’umurimo bari he?
10 August 2025, by Iradukunda SergeImibare igaragaza ko kugeza muri Gicurasi 2025, umubare w’abaturarwanda bemerewe gukora (abafite imyaka 16 kuzamura) wari miliyoni 8,5, abagera kuri miliyoni 4,5 nibo bafite akazi, mu gihe abagera ku bihumbi 710 ari abashomeri.
-
Izahabwa n’umwana ukivuka: Indangamuntu koranabuhanga igeze he?
7 July 2025, by Nshimiyimana Jean BaptisteIkigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyatangaje ko umushinga w’Indangamuntu koranabuhanga ugeze kure ushyirwa mu bikorwa kuko mu mezi atatu ari imbere bazaba batangiye kwinjizamo amakuru yose aranga umuntu.
-
Ingabire Victoire ashaka kunganirwa n’umunyamahanga
8 July 2025, by Mukundwa Angelique, Uwimana AbrahamUrukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro wo kwimurira ku itariki ya 15 Nyakanga 2025 iburanisha rya Ingabire Victoire Umuhoza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko agaragaje imbogamizi zirimo ko atagize umwanya uhagije wo kwiga dosiye yarezwemo n’ubushinjacyaha, ndetse umunyamategeko w’umunyamahanga ashaka ko amwunganira akaba ataremererwa gukorera mu Rwanda.
-
RRA yakusanyije arenga miliyari 3.000 Frw z’imisoro mu 2024/2025
8 July 2025, by Léonidas MuhireIkigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w’isoresha wa 2024/2025 cyakusanyije miliyari 3.079,8 Frw z’imisoro, yarenzeho 1,3% kuri miliyari 3.041,2 Frw cyateganyaga gukusanya.
-
Abana b’ingagi 40 bazitwa izina muri Nzeri
6 August 2025, by IGIHEUrwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi uteganyijwe tariki 5 Nzeri 2025, mu Kinigi hafi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
IGIHE