Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga, Carlos Takam wanashinze ishuri Nyafurika ry’Iteramakofe i Kigali, amuha impano y’umukandara w’umwimerere w’umukinnyi wahize abandi muri Shampiyona y’Isi y’Iteramakofe.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
Perezida Kagame yahawe umukandara w’uwegukanye Shampiyona y’Isi mu Iteramakofe
28 September 2025, by Nshimiyimana Jean Baptiste -
Dukwiye kuva mu kuvuga gusa tugakora - Perezida Kagame
1 September 2025, by Nshimiyimana Jean BaptistePerezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo Abanyafurika bashobore kubyaza umusaruro ubutaka n’undi mutungo kamere bafite, basabwa gushyira mu bikorwa ibyo bavugira mu nama zitandukanye zirimo n’izivuga ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.
-
Abahungu batsinze kurusha abakobwa: Amanota y’abarangije ayisumbuye yatangajwe
1 September 2025, by Uwimana AbrahamMinisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, igaragaza ko mu bakandida 106.418 biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, ababashije kubikora ari 106.079. Muri bo abatsinze [ni ukuvuga abagize byibura 50%] ni 89%, aho abahungu batsinze kuri 93,5% na ho abakobwa batsinda kuri 85,5%.
-
Minisitiri Nduhungirehe yizeye ko u Rwanda rutazasabwa guha inzira abandi bacanshuro bari muri RDC
30 September 2025, by Jean de Dieu TuyizereMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye kongera gusabwa guha inzira abacanshuro bakoreshwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe batsindwa n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.
-
U Burundi bwohereje abasirikare barenga ibihumbi 10 bo kurimbura Abanyamulenge
1 September 2025, by Jean de Dieu Tuyizere, Nshimiyimana EricUmunyapolitiki Moïse Nyarugabo yatangaje ko ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 10 zoherejwe mu misozi miremire ya Minembwe n’ibindi bice byegeranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ziri mu mugambi wo gutsemba ubwoko bw’Abanyamulenge watangiye mu 2017.
-
Perezida Kagame yavuze ko yumva ububabare bw’impunzi kuko na we yabaye mu nkambi imyaka 24
1 September 2025, by Uwimana AbrahamPerezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rwemera kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro atari uko rufite ubushobozi bwinshi, ahubwo ko ari amasomo igihugu cyize bitewe n’ibyo cyanyuzemo, ndetse ko we by’umwihariko yumva ububabare bw’impunzi kuko na we yabaye mu nkambi y’impunzi imyaka 24.
-
Ingabire Victoire yihannye Inteko y’abacamanza
2 September 2025, by Ntabareshya Jean de DieuIngabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, yihannye Inteko y’abacamanza yari igiye kuburanisha urubanza rwe mu mizi mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, agaragaza ko atayitezeho ubutabera.
-
Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda
3 October 2025, by Ntabareshya Jean de DieuBrian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
-
Imiryango 2674 yatse gatanya mu 2024/2025
2 September 2025, by Ntabareshya Jean de DieuRaporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.
-
Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka, ikilo kimwe kigurwa 129.000 Frw mu cyamunara
9 October 2025, by Isabwe FabiolaIkigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko toni 11,2 z’ikawa y’u Rwanda zagurishijwe mu cyamunara mpuzamahanga arenga miliyoni 442 Frw mu masaha atatu gusa.
IGIHE