Kimwe mu bibazo bikunze kugora ba mukerarugendo, ni ukureba ubwiza bw’aho basuye, mu ishusho ituma banyurwa burundu bagashira amatsiko, bagataha nta ngingimira bafite ku mutima.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
Dutemberane mu kirere cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu bukerarugendo bushya bukorerwa ku migozi (Amafoto na video)
2 July 2025, by Ndahayo Emmanuel -
Itanga amafunguro agera ku bihumbi 12 ku buntu buri munsi: Mu gikoni cya Solid’Africa (Amafoto & Video)
4 September 2025, by Igizeneza Jean Désiré, Twagirayezu PatrickUgereranyije ku munsi, usanga mu Isi nibura abantu bari hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni bakirwa mu bitaro bitandukanye. Hafi kimwe cya kabiri cy’abo bantu ntibabasha kubona amafunguro uko bikwiriye.
-
Amayeri y’imirwanire mu bya gisirikare RPA yakoresheje mu rugamba rwo kubohora igihugu (Video)
4 July 2025, by Philbert Girinema“Mbere twarwanaga mu buryo buri conventional, twarwanaga nk’ibyihebe. Ingabo za Habyarimana zigashyira ku musozi, [imbunda ya] 14, izihanura indege, zikadutega, machine guns, ibifaru, indege hejuru twe tukagenda n’utubunda twacu twareze agatuza mpaka tukagera kuri izo mbunda. Abapfa bagapfa kandi ubwo ni mu Mutara harashashe, barakurasira mu bilometero bitatu, bine, ukarinda ubageraho. Ni yo mpamvu Abazayirwa bavuze ko RPA ari ibyihebe […] kandi koko ni ko byari bimeze. Ubwo Umukuru w’Igihugu ahindura iyo mirwanire, ava muri iyo conventional, adushyira muri guerrilla, mobile warfare, kurwana ibitero shuma, kurasa umwanzi aho atazi, kumurasa aho atakubona, kumugwa gitumo, kumurasa mu ijoro, kumurasa mu rukerera, kumurasa umugenda, kumutesha umutwe, ntamenye aho uri.”
-
Stade, ikirango n’imyambaro bishya byamurikiwe ku ivuko; APR FC yizihiza imyaka 32 imaze (Amafoto & Video)
4 July 2025, by Byiringiro Osée Elvis, Eric Tony UkurikiyimfuraIkipe ya APR FC yasubiye ku Mulindi wa Byumba mu gikorwa cyiswe "APR ku ivuko" cyamurikiwemo igishushanyo mbonera cya stade yayo, imyambaro y’abakinnyi n’ikirango bishya. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 32 iyi kipe imaze ishinzwe ndetse no kwishimira ibikombe yegukanye.
-
Ibyo gukina Rally, gufashwa na Hamilton no gutegura amasiganwa: Queen Kalimpinya twaganiriye (Video)
12 July 2025, by Byiringiro Osée ElvisQueen Kalimpinya ni umukobwa wahinyuje benshi. Mu myaka 25 ishize, ni we mugore rukumbi wabashije kuyobora Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu Modoka, nubwo yari ahanganye na bamwe mu bakinnyi bafite uburambe muri uyu mukino kumurusha.
-
Gusoma ibitabo, gusaba abageni n’imbuga nkoranyambaga - Tito Rutaremara hanze y’akazi
26 December 2024, by Ntabareshya Jean de DieuAbamuzi bamufata nk’umugabo wanga ikinyoma, uhagarara ku ijambo, wiyoroshya, wubaha, ukunda igihugu akarangwa no gukora cyane ndetse no kugira urugwiro.
-
Umutekano, isuku n’akanyamuneza: Dutemberane Umujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 (Amafoto)
14 July 2025, by Nsengiyumva Emmy, Shumbusho DjasiriMu mezi make ashize, Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, wari isibaniro ry’imirwano yahuzaga ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo z’icyo gihugu, FARDC, yari ifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR, ingabo z’umuryango wa SADC n’abacanshuro icyo gihugu cyari cyaritabaje ngo bahangane n’iryo huriro.
-
Ingabire Victoire akureyo amaso ku munyamategeko w’umunyamahanga ashaka ko amwunganira?
10 July 2025, by Uwimana AbrahamIngabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda, ku wa 8 Nyakanga 2025 yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko umucamanza yubahiriza ubusabe bwe yimurira iburanisha ku wa 15 Nyakanga.
-
Inyungu y’ibihumbi 300$ kuri Sabyinyo Lodge, ubuzima bw’abo mu Kinigi no kurengera ibidukikije: Ikiganiro na Sebunya
11 July 2025, by Uwimana AbrahamAbantu benshi, baba abakomeye n’aboroheje, tujya tubababona bakora ingendo z’ibilometero ibihumbi bagiye kwihera ijisho ibyiza nyaburanga bitatse Isi. Tutagiye na kure muzi benshi bakururwa n’ingagi zo mu Birunga za hano iwacu i Rwanda, cyangwa abadatuza batarabona ‘Big Five’ muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
-
Ingendo zo mu kirere n’ubucuruzi bwa miliyoni 200$: Ishusho y’umubano w’u Rwanda na Sudani
11 July 2025, by Ndahayo EmmanuelSudani ni igihugu kimaze imyaka irenga ibiri mu ntambara, ariko ibi ntibikibuza kurushaho guteza imbere imikoranire n’u Rwanda ndetse iri kwaguka mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi n’izindi.
IGIHE