Inama y’Umuryango Mpuzamahanga mu by’Ubucuruzi, WTO, yari iri kubera i Yaoundé muri Cameroun, yarangiye mu rukerera rwo ku wa Mbere nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha menshi, bigeza aho bamwe mu bari bahagarariye ibihugu bataha, amasaha agera kumvikana byananiranye ku mavugurura akwiriye gukorwa, ahanini ku ngingo ikomeye yo gushyiraho cyangwa gukuraho burundu imisoro ku bucuruzi bukorerwa kuri internet.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
Inama ya WTO yarangiye mu rukerera rwo ku wa Mbere ibihugu byananiwe kumvikana
30 March, by Philbert Girinema -
Hubatswe ibyumba by’amashuri 3.000 mu mwaka umwe: Uburezi bw’u Rwanda mu mibare
31 March, by Utuje CedricUburezi bw’u Rwanda buri mu nzego zitera imbere byihuse by’umwihariko bitewe n’amavugurura yagiye akorwa mu masomo yigishwa, abarimu bayatanga n’ibikorwaremezo birimo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bwifashishwa mu kwigisha.
-
Nduhungirehe yagaragaje ko ibyavuzwe na FARDC ku gusenya FDLR ari amagambo gusa atagira ibikorwa
31 March, by Nshimiyimana Jean BaptisteMinisitiri w’Ububanyi n’Amaganga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko gahunda yo kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 bisaba gukora ibikorwa bifatika aho kuvuga amagambo no gutanga amasezerano atazasohozwa.
-
Ntitwemeranya n’Urukiko rwa ICC- Makolo ku Munyamerika wavuze ko rwafashije u Rwanda
24 July, by Iradukunda SergeUmuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze amagambo y’umusesenguzi w’Umunyamerika Cameron Hudson, wavuze ko u Rwanda ari urugero rw’igihugu cyungukiye cyane mu mikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ashimangira ko u Rwanda rutemera ko urwo rukiko ari rwo rwatanze ubutabera ku bibazo by’imanza zari zihari nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
-
Bashobora kuba babonekewe na Mwuka wera- U Rwanda kuri RDC yongeye kwiyemeza gusenya FDLR
1 April, by Ntabareshya Jean de DieuUmuvugizi Wungirije wa Guverinoma u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko ibiheruka kuvugwa n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byo kwambura intwaro umutwe w’iterabwoba wa FDLR, atari ibyo guhita byizerwa, ahubwo ko igikwiriye ari ugutegereza, hakarebwa niba koko hari ikizakorwa.
-
U Rwanda rugiye gutangira kwigisha iby’ubwenge buhangano muri kaminuza
24 July, by IGIHEInama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), mu rwego rwo gutegura no kubaka ubushobozi bw’abazayobora iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda ejo hazaza. Iki kigo kizatangira muri Nzeri 2026, kizaba gitanga amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza mu byerekeye ubwenge buhangano.
-
Musigeho kuko mwaratsinzwe - Nyirahabineza Valerie ku bakiri mu mashyamba ya RDC
1 April, by Ntabareshya Jean de DieuAbaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Bugeshi na Mudende bakiriye abo mu miryango yabo babaga mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basubijwe mu buzima busanzwe barimo n’abahoze muri FDLR.
-
Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 1$ mu mezi atatu
27 July, by IGIHEPariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko kuva muri Mata-Kamena 2026 yinjije arenga miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, yaturutse muri ba mukerarugendo 8.919 bayisuye muri icyo gihe.
-
Gushinga Nyatura, kuba intasi ya FDLR n’umubano wayo na Tshisekedi- Col Bora yahishuye byinshi
2 April, by Ntabareshya Jean de DieuCol (Rtd) Nshimiyimana Augustin wamenyekanye nka Col Bora mu buyobozi bwa FDLR kuri ubu akaba yaratashye mu Rwanda, yasobanuye ko ari we washinze umutwe witwaje intwaro wa Nyatura ugizwe n’Abanye-Congo mu rwego rwo gukomeza gucengeza ingengabitekerezo yo kugaragaza ko Umututsi ari umwanzi.
-
Mu 2023/24 miliyari 2057,6 Frw zakoreshejwe nabi n’inzego za leta mu Rwanda
3 April, by Ntabareshya Jean de DieuUmuryango Mpuzamahanga Uharanira Kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, wagaragaje ko mu isesengura ryakozwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku mikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2023/2024, miliyari 2057,6 Frw ni ukuvuga 99% by’imikoreshereze y’ingengo y’imari z’uturere n’Umujyi wa Kigali hagaragayemo amakosa arimo n’ayahombeje Leta.
IGIHE