Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ibihano byayo bibogamye bidashobora gukemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ko biyenyegeza.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
Nduhungirehe yaburiye Amerika ko ibihano bibogamye bitazakemura ikibazo cy’u Rwanda na RDC
29 June, by Jean de Dieu Tuyizere -
Abagore batatu, umugabo umwe; Abanyafurika n’Umunyaburayi: Amatora ya OIF yahumuye
30 June, by Philbert GirinemaKuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, i Paris harabera igikorwa kitigeze kibaho mu mateka y’imyaka 56 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF. Ku nshuro ya mbere, abakandida bashaka kuyobora uyu muryango baragaragara imbere ya ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biwugize, buri wese agaragaza icyerekezo afite mbere y’amatora ateganyijwe mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma izabera i Phnom Penh muri Cambodge, mu Ugushyingo 2026.
-
Hatewe indi ntambwe: U Rwanda n’u Burusiya byongeye guhurira mu biganiro ku ngufu za nucléaire
30 June, by IGIHEU Rwanda n’u Burusiya byakoze inama ya mbere y’Urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa (Joint Coordinating Committee – JCC) mu bijyanye n’imikoreshereze y’ingufu za nucléaire, igamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu mishinga y’ingufu n’ikoranabuhanga rya nucléaire.
-
Kongera ishimwe rigenerwa abatanga amakuru ku inyerezwa ry’imisoro n’amatora: Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri
30 June, by IGIHEMu Nama y’Abaminisitiri hagaragajwe uburyo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutera imbere nubwo hakomeje kugaragara ingorane ku rwego mpuzamahanga ndetse higwa ku ngingo zitandukanye zirimo kongera ishimwe rigenerwa abatanga amakuru ku inyerezwa ry’imisoro.
-
Umuheha ukomeje kunyarira ijigo: Inzoga mu Banyarwanda
2 July, by Iradukunda SergeUbushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, RDHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025 bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abagabo b’Abanyarwanda banywa inzoga.
-
Yiganje mu bakennye n’abapfakazi: Abanduye SIDA mu Rwanda bageze kuri 2,2%
1 July, by Uwizeyimana RosetteUbushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko kugeza icyo gihe, abantu 2,2% bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 na 49 bari bafite Virusi itera SIDA.
-
FDLR mu mibare: Imitwe itatu, abarwanyi barenga 20.000 n’ibyihebe byacengeye i Goma
2 July, by IGIHERaporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igaragaza FDLR nk’umutwe w’iterabwoba ukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu no mu Rwanda.
-
Imihanda yadindiye n’iyubakwa ry’inzu z’abatishoboye: Amasaha atatu y’Umujyi wa Kigali imbere ya PAC
3 July, by IGIHEUbuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko imihanda yagombaga kubakwa mu mushinga wa Kigali Infrastructure Project yatindijwe n’uko amafaranga yabonetse ari make, ndetse ikibazo cyo kutabona ubushobozi buhagije giteza ubukererwe bw’iminsi 900 mu gusubiza abaturage bashakaga gufatanya n’umujyi kwiyubakira imihanda.
-
Urukundo rw’imideli n’uko yatashye mu Rwanda: Twaganiriye na Elodie wa ‘Ndabaga Streetwear’
5 July, by Tuyishimire Umutesi Celine, Zigiranyirazo BajecteurNdabaga Streetwear ni imyenda ikorwa n’inzu y’imideri ya Elodie Fromenteau wanejejwe n’inkuru ya Ndabaga akumva yayibarira abandi ariko akoresheje imyenda.
-
Ibitaro bya CHUK bizimuka mu mpera za 2026; aho biri ubu hazakorerwa iki?
4 July, by Nshimiyimana Jean BaptisteMinisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizimukira mu nyubako nshya i Masaka mu mpera za 2026, aho byakoreraga hakazasigara serivisi z’ingenzi nka Trauma Center n’ibikoresho byayo hagamijwe kwita ku ndembe zishobora guturuka ku mpanuka.
IGIHE