Nyuma y’uko Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, itomboye Les Aigles du Congo mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, ubu haribazwa niba izajya gukina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
APR FC izajya gukina i Kinshasa?
7 August, by IGIHE -
Nduhungirehe yagaragaje ahakeneye umwotso ngo amasezerano ya Washington atange umusaruro
8 August, by Jean de Dieu TuyizereMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ikibazo cy’umutwe w’iterabwoba wa FDLR kigomba gukemuka hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Washington, aho kuzana gahunda nshya.
-
Amacenga ari mu masezerano Leta ya RDC yagiranye na FDLR
10 August, by Jean de Dieu TuyizereUbutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bwateye intambwe ikomeye yo kugirana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR amasezerano yo kurambika intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bawo, busobanura ko buri kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington.
-
Muzasanga gukora igikwiye bigoye ariko ni ho ubutore bwanyu buzagaragarira - Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva
10 August, by Tuyishimire Umutesi CelineMinisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, ko hanze aha hari amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro ariko bitazababuza no guhura n’ibibarangaza bityo nk’intore bakwiye guhitamo neza.
-
Abana b’ingagi 22 bazitwa amazina mu 2026
11 August, by Tuyishimire Umutesi CelineUrwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere, RDB, rwatangaje ko abana b’ingagi 22 bavutse ari bo bazitwa amazina mu muhango uteganyijwe ku wa ya 4 Nzeri 2026. Ni umuhango uzaba ku nshuro ya 21, uzabera mu Kinigi mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
-
Perezida Kagame yakurikiye umukino PSG yatwariyemo UEFA Super Cup
13 August, by Iradukunda OlivierPerezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup 2026, warangiye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa yegukanye Igikombe nyuma yo gutsinda Aston Villa yo mu Bwongereza ibitego 2-1.
-
Bwa mbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 1,1$
13 August, by Nshimiyimana Jean BaptisteIkigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 1,1$ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, bingana n’izamuka rya 24,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
-
Prof Emile Bienvenu wa Rwanda FDA yafunzwe
13 August, by Léonidas MuhireUrwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 18 barimo Prof Emile Bienvenu, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, Imiti n’Ibiribwa, Rwanda FDA.
-
Nta n’umwe ufite ubudahangarwa- RIB ku iperereza rikomeje ku nzoga z’ibyuma
13 August, by Léonidas MuhireUmuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yashimangiye ko gukurikirana abafite aho bahuriye no kwenga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu Rwanda bitarangiye ahubwo ko no zindi nzego zirimo na za minisiteri hazatungwamo itoroshi nihagira uhagaragara na we abiryozwe.
-
Basanze bakohereza n’abayobozi babo- Tito Rutaremara ku mpamvu u Burundi bwaryamye ku bajenosideri
14 August, by Léonidas MuhireUmuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’Igihugu, Tito Rutaremara yagaragaje ko u Rwanda rumaze imyaka Jenoside imaze ibaye rusaba u Burundi kohereza abaturage babwo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bukaba bwarinangiye bitewe n’abayobozi babwo.
IGIHE