Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe, imushinja uruhare mu ntambara M23 ihanganyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ari ibintu biri aho gusa bidafite aho bishingiye, ndetse ko nta ruhare na ruto byagira mu guharanira amahoro arambye mu Karere.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
U Rwanda rwagaragaje ko ibihano bidateze gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere
21 February 2025, by IGIHE -
Ntimuhangayike - Minisitiri Nduhungirehe ku bihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe
21 February 2025, by Iradukunda SergeMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda kudahangayikishwa n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe, kuko atari ubwa mbere iki gihugu gifatira ibihano umuntu uharanira ubwigenge n’uburenganzira bw’abandi.
-
Perezida Kagame yashimangiye ko MONUSCO ntacyo yamariye RDC
10 March 2025, by Jean de Dieu TuyizerePerezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ntacyo zamariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo zashoweho amafaranga menshi.
-
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend i Kigali (Amafoto)
21 February 2025, by Iradukunda Serge, Nsengiyumva EmmyPerezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu baturarwanda babarirwa mu bihumbi bitabiriye igitaramo John Legend yakoreye muri BK Arena, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
-
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibyatangajwe n’iya EU yasabiye u Rwanda ibihano
21 February 2025, by Ntabareshya Jean de DieuInteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, yasabaga ko u Rwanda rwafatirwa ibihano irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.
-
Yolande Makolo yanenze u Bwongereza bwirengagije ingaruka za FDLR
22 February 2025, by Jean de Dieu TuyizereUmuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze u Bwongereza bwirengagije ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukwiye gusenywa bitewe n’ibibazo ushobora guteza birimo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
-
Ibiciro ku isoko byazamutseho 6,3%
10 March 2025, by Nshimiyimana Jean BaptisteIkigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku masoko byazamutseho 6,3% muri Gashyanyare ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2024, bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye.
-
Ikibazo cya Tshisekedi ni indimi ze ebyiri- Minisitiri Nduhungirehe
23 February 2025, by Iradukunda SergeMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, afite ikibazo cy’indimi ebyiri, aho hamwe yumvikana avuga ko adateze kuganira n’umutwe wa M23, ubundi yaba ari kumwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi akababwira ko yiteguye kuganira na yo.
-
Perezida Kagame yaganiriye n’uhagarariye Banki y’Isi mu bihugu birimo u Rwanda
10 March 2025, by Jean de Dieu TuyizerePerezida Paul Kagame yakiriye Qimiao Fan uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, baganira ku bufatanye busanzwe n’ubwo mu gihe kizaza.
-
Tshisekedi yemeye guhonga Amerika n’Abanyaburayi amabuye y’agaciro ngo botse u Rwanda igitutu
23 February 2025, by Iradukunda SergePerezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yatangiye kureba uko yakorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’i Burayi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro y’igihugu cye, kugira ngo nabyo bimufashe guhangana na M23.
IGIHE