Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga udakwiye kwitiranya u Rwanda n’ihuriro AFC/M23 kuko atari rwo rwafashe umujyi wa Goma, Bukavu n’ibindi bice byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
Goma, Bukavu n’ahandi ntihafashwe n’u Rwanda - Minisitiri Nduhungirehe
12 April 2025, by Jean de Dieu Tuyizere -
Tshisekedi yavuze ku biganiro byamuhuje na Kagame muri Qatar, yongera gukerensa ubushobozi bwa FDLR
19 March 2025, by IGIHEPerezida Félix Tshisekedi wa RDC nyuma yo guhurira na Perezida Kagame muri Qatar mu biganiro bigamije gushakira umuti urambye umwuka mubi uri hagati y’ibihugu, yavuze ko yifuza amahoro arambye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, gusa yongera guca amarenga ko atumvise neza ibibangamiye umutekano w’u Rwanda.
-
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Faye wa Sénégal
15 April 2025, by Jean de Dieu TuyizerePerezida Paul Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall.
-
Uwahoze ari Visi Perezida w’u Burundi yanyomoje Ndayishimiye washinje u Rwanda guteza amacakubiri
20 March 2025, by Jean de Dieu TuyizereFrédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 1998 kugeza mu 2001, yagaragaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye, yabeshye ubwo yavugaga ko u Rwanda ari rwo ntandaro y’amacakubiri ashingiye ku moko yabaye hagati y’Abarundi.
-
Tariki ya 23 Werurwe: Ishingiro ry’amavuko ya M23
23 March 2025, by Jean de Dieu TuyizereWari umunsi w’akanyamuneza, umunsi w’ibyiringiro nyuma y’imyaka myinshi umutekano w’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo warahungabanye. Byari ibyishimo ku Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi kuko bari bizeye ko kera kabaye bagiye gutekana, ntibongere kugirirwa nabi.
-
Akari ku mitima y’abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda nyuma y’amabwiriza mashya abagenga
22 March 2025, by Nshimiyimana Jean BaptisteAbayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda, batangaje ko amabwiriza y’inyongera abagenga yashyizweho, arimo ingingo zimwe zikakaye ku buryo babona bizasaba ubufasha kugira ngo bashobore kuyashyira mu bikorwa.
-
Uwahoze ari Senateri w’u Bubiligi yavuze ku maherezo ya Goma na Bukavu n’amakosa y’amahanga muri Congo
22 March 2025, by Jean de Dieu TuyizereAlain Destexhe wabaye Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi mu gihe cy’imyaka 24 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF w’abaganga batagira umupaka, yagaragaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zidafite ubushobozi bwo kwisubiza Umujyi wa Goma na Bukavu.
-
Mitterand yari nka se wa Habyarimana- Perezida Kagame
23 March 2025, by Nshimiyimana Jean BaptistePerezida Paul Kagame yatangaje ko ibihugu by’u Bufaransa n’u Bubiligi byagize uruhare rukomeye mu kubuza Loni guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’impamvu zirimo umubano wihariye Perezida François Mitterrand yari afitanye na Habyarimana Juvenal, ndetse no kuba u Bubiligi ari bwo bwatangije politike y’amacakubiri mu Rwanda.
-
Ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutseho 12,4%
16 April 2025, by Nshimiyimana Jean BaptisteUbushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwagaragaje ko ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutse mu myaka irindwi ishize bitewe n’imirimo myinshi yahanzwe, ituma ibyo Umunyarwanda yinjiza birushaho kwiyongera.
-
Miliyari 140 Frw zizakoreshwa mu kuvugurura amasangano yo ku Gishushu, Chez Lando na Sonatube
24 March 2025, by Ntabareshya Jean de DieuIkigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), cyatangije umushinga wo kuvugurura amasangano atatu y’imihanda muri Kigali, akubakwa mu buryo bugezweho mu mushinga wo guteza imbere ubwikorezi Mujyi wa Kigali.
IGIHE