Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse kugaragaza ko nubwo hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, mu Rwanda hakiri abantu benshi bagaragaza ihungabana rifite aho rihuriye n’ibihe bikomeye banyuzemo mu 1994, kuko mu 2024 honyine abarenga 2016 bagize ihungabana mu Cyumweru cy’Icyunamo ariko barafashwa, abadahise bakira bakomeza kwitabwaho mu ngo zabo.
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > HomeIrambuye
HomeIrambuye
Articles
-
Uko siporo ifasha guhangana n’ihungabana rikomoka kuri Jenoside: Dr. Iyamuremye twaganiriye
13 April 2025, by Iradukunda Olivier -
Rudahigwa yabahonze amafaranga ngo bamuhe umugogo wa Musinga, barayarya: Ubundi buhemu bw’u Bubiligi
11 April 2025, by Léonidas MuhireUmunyamateka akaba n’umwanditsi, Lt. Col. (Rtd) Nyirimanzi Gerard, yahishuye uburyo nyuma yo kwica Umwami Yuhi V Musinga bikozwe n’Ababiligi, umuhungu we, Mutara III Rudahigwa yabinginze ngo bamuhe umugogo we ushyingurwe mu cyubahiro ndetse abahonga amafaranga menshi ariko biba iby’ubusa baranga bawujyana i Burayi.
-
Zashakishaga ‘Ibyitso by’Inkotanyi’: Ivangura n’urwango by’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda
12 April 2025, by Jean de Dieu TuyizereUrugamba rwa RPA Inkotanyi rugitangira mu Ukwakira 1990, François Mitterrand, wayoboraga u Bufaransa yohereje bwangu ingabo zo kugoboka iza Habyarimana Juvénal, mu myitozo ya gisirikare no mu bujyanama. Ni na ko yoherezaga mu Rwanda intwaro nyinshi.
-
Perezida Kagame yakiriye Gen Doumbouya wa Guinée mu rwuri rwe (Amafoto)
2 May 2025, by Uwimana AbrahamPerezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye mu rwuri rwabo i Kibugabuga Général Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry na Madamu we Lauriane Doumbouya bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
-
U Rwanda rwinjiye mu mikoranire n’uruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka
13 April 2025, by Iradukunda SergeLeta y’u Rwanda yinjiye mu mikoranire n’uruganda rwo mu Bushinwa, Chery International ruri mu zizobereye mu gukora imodoka muri iki gihugu cyane cyane izikoresha ingufu z’amashanyarazi.
-
Yanagurishije inzu ya Leta yari i Paris: Ubundi bujura bwa Ndagijimana wari Umudipolomate w’u Rwanda
13 April 2025, by Nshimiyimana Jean BaptisteMinisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko Ndagijimana Jean Marie Vianney wiyita umunyapolitiki uharanira uburenganzira bwa muntu, yibye amafaranga ya Leta anambura umukozi we wo mu rugo, none akaba yirirwa abeshya, apfobya anahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
-
Liège: Abayobozi b’u Bubiligi banze kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
13 April 2025, by Karirima A. NgarambeAbanyarwanda batuye mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho nta muyobozi n’umwe uhagarariye uwo mujyi cyangwa igihugu wagiye kwifatanya na bo nk’uko byari bisanzwe bigenda.
-
Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ mu 2024
14 April 2025, by Uwimana AbrahamUrwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw], bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.
-
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Oligui Nguema wa Gabon
3 May 2025, by IGIHEPerezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, uherutse gutsinda amatora ku majwi 94,85 %.
-
Uko Ingabo za Habyarimana zambuye amakariso n’amasengeri abasirikare ba MINUAR
15 April 2025, by Urinzwenimana MikeNyuma y’uko indege ya Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda irashwe, ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bari batuye mu bice bya Kimironko, Migina, Nyagatovu, Gihogere batangiye kwicwa ndetse bigatizwa umurindi no kuba bose barifuzaga ubuhungiro muri Stade Amahoro yari irinzwe na MINUAR.
IGIHE