00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikigega GEF mu kunganira u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 14 May 2013 saa 05:11
Yasuwe :

Ikigega Mpuzamahanga cyita ku bidukikije “Global Environment Facilitiy”, n’ubwo cyafashije u Rwanda kubungabunga ibidukikije cyasanze rwari rusanzwe rwifitiye gahunda yarwo rukoresha. Icyo kigega gikorana n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA).
Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje yatangarije abanyamakuru ko GEF yatangiye mu Rwanda, Leta isanzwe yarashyizeho ingamba mu kubungabunga ibidukikije.
Mukankomeje agira ati “GEF yadufashije kubika neza amazi yo mu bishanga (…)

Ikigega Mpuzamahanga cyita ku bidukikije “Global Environment Facilitiy”, n’ubwo cyafashije u Rwanda kubungabunga ibidukikije cyasanze rwari rusanzwe rwifitiye gahunda yarwo rukoresha. Icyo kigega gikorana n’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA).

Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje yatangarije abanyamakuru ko GEF yatangiye mu Rwanda, Leta isanzwe yarashyizeho ingamba mu kubungabunga ibidukikije.

Mukankomeje agira ati “GEF yadufashije kubika neza amazi yo mu bishanga bya Kamiranzovu, Rusizi n’ibindi bitandukanye byo mu Bugesera. N’ubwo yaduhaye inkunga isaga miliyoni 10 z’amadilari ya Amerika, Leta y’u Rwanda yari ifite gahunda yayo nk’uko biteganijwe muri gahunda ya kabiri y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene (EDPRS 2) yibanze cyane ku bidukikije.”

GEF isobanura ko itanga ubufasha ku Isi hose haba mu bihugu byateye imbere ndetse no mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu nama yahuje ibihugu 14 biturutse mu bice bitandukanye ku Isi, kuri uyu wa 14 Gicurasi muri Hotel des Mille Collines, Umunyamabanga wa GEF Susan Wathaka, avuga ko kuva batangira gukorera mu Rwanda GEF yagaragaje ingaruka nziza, kandi inafite imishinga yo kubungabunga amashyamba yo ku gasozi.

Miliyoni zisaga 10 z’amadolari ya Amerika GEF yatanze, zafashije u Rwanda gukorera ibishanga bya Rugezi, Kamiranzovu ndetse n’ibindi by’i Bugesera. Abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama bazasura bimwe mu bishanga byatunganyiijwe i Bugesera kuri uyu wa kane nyuma y’inama.

Iki kigega cyageze bwa mbere mu Rwanda mu 2005 gitangira gukora mu mwaka ukurikira wa 2006, kigamije kubungabunga ibinyabuzima, ubutaka ndetse n’ikirere kugira ngo u Rwanda rufatanye n’ibindi bihugu kurinda ingaruka rusange zikomoka ku bidukikije.

Abitabiriye inama
Umuyobozi wa REMA, Dr Rose Mukankomeje
Umunyamabanga wa GEF Susan Wathaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages