Imihindagurikire y’ibihe irimo imvura nyinshi n’izuba byateje iyangirika ry’uruzi rwa Nil. Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya Global Water Patrtneship butangaza ko ibihugu bisaga 10 bikora kuri uru ruzi byahuye n’ibiza.
Patrick Safari Umuhuzabikorwa w’Umushinga “Grobal Water Partnership” ubungabunga ikoreshwa ry’uruzi rwa Nil mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba, yagize ati ”Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe mu kibaya cy’uruzi rwa Nil cyatumye ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Kenya Ethiopia n’ibindi, byagezwemo n’imyuzure yibasiye abantu, isenya ibikorwa remezo byateje ingaruka z’ibiza”.
Mu nama yabereye i Kigali muri uku kwezi kwa Mata igamije kumurika ibyavuye mu bushakashatsi ku ikibazo cy’ikoreshwa ry’amazi ya Nil, ubushakashatis bwagaragaje ko amazi y’uru uruzi yangiritse, ubutaka butwarwa n’isuri, amazi arandura, ateza imyuzure mu bishanga bihingwamo, habaho amapfa n’ubutayu mu ihembe ry’Afurika aho imyaka yarumbye cyane.
Umupfasoni Liliose ushyinzwe umutungokamere w’amazin’ibidukikije n’amashyamba muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA), yavuze ko ubu bushakashatsi buzabafasha Leta y’u Rwanda gushyiraho ingamba no kwiga ibizakorwa mu kurushaho gukumira ibiza biterwa n’imihindagurikire y ibihe, hamwe no gukomeza kubungabunga ikoresha ry’uruzi rwa Nil ku bihugu birusangiye rutangiritse.
Prof Munguti Kattua Katui uhagarariye “Grobal Water Partnership” yavuze ko hazakomeza kubungwabungwa uru ruzi, kuko rufitiye akamaro ibihugu bitandukanye, mu bikorwa by’ubuhinzi, kubona amazi, no gutanga umusaruro uturuka ku ikoreshwa ryayo.
Ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nili birimo u Burundi, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Sudan, Tanzania,Uganda na Eritrea hamwe na Sudani y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO