Ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2013, Ambasade y’u Rwanda i Dakar yitabiriye urugendo rwo kurwanya amasashi ya palasitike mu gihugu cya Sénégal. Urwo rugendo rwateguwe n’abanyeshuri bo muri Senegalese-American Bilingual School (SABS) mu rwego rw’amasomo yabo yo kwita ku bidukikije. Rwitabiriwe n’abantu batari bake barimo abakozi ba Ambasade y’u Rwanda i Dakar, inshuti z’u Rwanda ndetse na Diaspora y’Abanyarwanda y’i Dakar.
SABS ni Urwunge rw’amashuri rumaze imyaka irenga icumi rukorera i Dakar, imwe mu ntego y’iryo shuri ni ukurera urubyiruko rwita ku bidukikije, runarwanya icyabihungabanya.
Ambasade y’u Rwanda yatumiwe hakurikijwe urugero rwiza u Rwanda rwahaye isi n’amahanga ruca amasashi ya palasitike kuva mu wa 2008. Abo banyeshuri bashimye igitekerezo cyiza Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagize cyo kubungabunga ibidukikije afatanyije n’abaturage ayobora; bakaba bifuza ko Senegal yafata urugero ku Rwanda muri icyo gikorwa.
Banibajije igikenewe kugira ngo Senegal ibashe kugera kuri iyo ntego yo guca amasashi ya palasitike burundu mu gihugu cyose nk’uko u Rwanda rwabigenje.
Ambasaderi Ntwari Gérard, uhagarariye u Rwanda muri Senegal, witabiriye urwo rugendo yatangarije abanyeshuri bo muri SABS ko Abanyarwanda bazabafasha muri icyo gikorwa uko bashoboye. Agira ati «Nshimishijwe n’iyi ntera ifashwe hano muri Senegal yo guca amasashi ya palasitike mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kurengera isi dutuye. Kuba iki gikorwa gifashwe n’urubyiruko ni akarusho kuko aba bana bari hano ari bo bahagarariye Senegal y’ejo ndetse na Afurika yose.»
Yavuze ko kuva amasashi yacibwa mu Rwanda, Abanyarwanda babashije kugira igihugu kirangwa n’isuku kandi giharanira imibereho myiza y’abaturage bacyo binyujijwe mu kubungabunga y’ibidukikije. Yasobanuye ko u Rwanda rwabigezeho kubera ubuyobozi bwiza bwita ku mibereho y’abaturage.
Uhagarariye Minisiteri y’ibidukikije muri Senegal ashimira abanyeshuri ba SABS ku gikorwa kidasanzwe cyo kubungabunga ibidukikije, anashima by’umwihariko Ambasaderi Ntwari Gérard witabiriye uru rugendo akanabasangiza na bo intera u Rwanda rugezeho mu birebana no kubungabunga ibidukikije, mu guca burundu amasashi ya palasitike.
Umuyobozi wa SABS na we agira ati «abanyeshuri ba SABS ni intwari kuko bita, bakanarengera ibidukikije. Ati : Yes we can (bisobanuye «Tuzabigeraho».
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ikaba itangaza ko izakomeza gushyigikira igikorwa cyo kurwanya amasashi ya palasitike muri icyo gihugu no muri Afurika, yerekana uburyo Abanyarwanda babigezeho.



















TANGA IGITEKEREZO