00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugano watoranijwe mu kubungabunga igishanga cy’Urugezi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 April 2013 saa 10:14
Yasuwe :

Mu myaka yashize, igishanga cy’Urugezi giherereye mu karere ka Burera cyigeze kuma kirangirika. Icyo gihe byateje ingaruka zikomeye zirimo kubura umuriro w’amashanyarazi. Ni muri urwo rwego ku bufatanye n’Akarere ka Burera, umuryango wita ku bidukikije Areco Rwanda Nziza ku nkunga y’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi watangiye kubungabunga igishanga cy’Urugezi haterwa imigano ku nkengero zarwo.
Tariki ya 17 Mata 2013, abaturage bo mu murenge wa Kivuye bari bitabiriye ari benshi (…)

Mu myaka yashize, igishanga cy’Urugezi giherereye mu karere ka Burera cyigeze kuma kirangirika. Icyo gihe byateje ingaruka zikomeye zirimo kubura umuriro w’amashanyarazi. Ni muri urwo rwego ku bufatanye n’Akarere ka Burera, umuryango wita ku bidukikije Areco Rwanda Nziza ku nkunga y’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’i Burayi watangiye kubungabunga igishanga cy’Urugezi haterwa imigano ku nkengero zarwo.

Tariki ya 17 Mata 2013, abaturage bo mu murenge wa Kivuye bari bitabiriye ari benshi gutera imigano ku nkengero z’Urugezi. Harakandi Vestina, umuturage wo mu mudugudu wa Gatare avuga ko umugano bawutegerejeho iterambere, na ho Bizimana jean Bosco yavuze ko imigano kugeza ubu babona idahagije bitewe n’uburyo izabagirira akamaro, bityo asaba ko bagezwaho imirimo ihagije ndetse ikaba yaterwa no mu mirima yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuye, Nsengimana Aloys, yavuze ko igikorwa cyo gutera imigano ku nkengero z’Urugezi, kizafasha cyane mu rwego rwo kurubungabunga. Ati “Umugano ni igiti cyiza, kizagirira abaturage bacu akamaro, kuko hari ibikoresho bikorwa bivuye mu migano ndetse ishobora no kugurishwa igatanga amafaranga ku muturage.”

Nsengiyumva avuga ko kubungabunga igishanga cy’Urugezi ari iby’igiciro haba ku gihugu ndetse no ku isi yose. Yagize ati “Hari igihe amazi yigeze kugabanuka, bitera ikibazo ku rwego rw’igihugu, ingufu z’umuriro w’amashanyarazi ziba nke bitewe n’uko igishanga kitari kibungabunzwe neza. Aho iki gishanga kibungabungiwe, amazi yariyongereye ndetse n’ayo mu kiyaga cya Burera n’icya Ruhondo ariyongera bityo n’umuriro w’amashanyarazi uba mwinshi.”

Nsengiyumva avuga ko mu gishanga cy’Urugezi hari ibimenyetso bigaragaza ko harimo Nyiramugengeri ndetse n’inyoni nziza bita “Inshensheberi” ku buryo ba mukerarugendo batangiye kuzisura. Uretse izo nyoni, Urugezi rurimo ibyatsi bitandukanye ndetse n’urukangaga ruteye amabengeza ku barureba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages