Kuva muri Kamena 2011, nibwo Leta y’u Rwanda imaze kubona ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere mu kwangiza amazi no ku isuku n’isukura yahisemo gushyiraho politiki yo kurengera no gucunga amazi.
Ni muri urwo rwego kuwa Gatatu i Kigali, Umuryango Rwanda Water Partnership ufatanyije n’Umuryango w’Abaholandi Ushinzwe Iterambere (SNV) bateguye amahugurwa y’umunsi agamije kuganira no gukangurira abaterankunga, imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’inzego za Leta gushimangira imicungire myiza y’amazi.
Mu kiganiro cyatanzwe na Nshimirimana Richard umujyanama muri SNV yibanze ku mirimo y’ingufu ikoreshwa abana ubwo bagenda ibilometero bashikasha amazi yerekana n’uruhare rurambye rw’amazi menshi kandi meza mu mibereho y’abantu b’ingeri zose uhereye ku mugore n’abana.
Agendeye kubushakashatsi bwagiye bukorwa Nshimirimana avuga ko kwihaza ku mazi ari ingirakamaro mu nzego zose aboneraho umwanya agira ati:”Amazi mabi amaze kwica abana benshi kuruta abahitanywe n’intambara”.
Umuyobozi Mukuru wa Umuryango Rwanda Water Partnership Safari.K Patrick yatangarije IGIHE ko intego nyamukuru y’amahugurwa yatanzwe ari guhuza inzego abafanyabikorwa(Urugaga rw’Abikorera, Sosiyete Sivile, Leta ndetse n’Imiryango Itegamiye kuri Leta) bakuzuzanya buri umwe agaragaza igikorwa gifite akamaro ku rugamaba rwo guteza imbere imicungire myiza y’amazi nk’isoko y’ubuzima ndetse n’iterambere ry’abatuye ku mubumbe w’isi.
Safari yagize ati:”Ku bw’imihindagurikire y’ikirere amazi akomeje kwandura bikabije nta wakwirengagiza kandi ko uko abantu biyongera ni nako amazi akomeza kuba make birasaba rero guhindura imitekereze no gufata ingamba nshya zatuma abungwabungwa.”
Mu rwego rwo kubungabunga no gucunga neza amazi amazi u Rwnda ruciye mu muryango Rwanda Water Partnership n’u Burundi bimaze gutegura umushinga wo kubungabunga ikiyaga cya Cyohoha gisangiwe n’ibihugu byombi uwo mushinga w’icyitegererezo uzatwara amafaranga ibihumbi 210 y’amayero angana na Miliyoni 165 y’amanyarwanda.
67% y’amazi yose y’u Rwanda yisuka mu ruzi rwa Nili (Bassin du Nil) naho 33% yisuka muri uruzi rwa Congo(Bassin du Congo) byumvikane ko u Rwanda rugomba kwishakamo igisubizo cy’uburyo rwacunga uwo mutungo kamere.























TANGA IGITEKEREZO