00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imijyi 10 ya mbere mu guhumanya ikirere muri Amerika

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 30 April 2012 saa 01:25
Yasuwe :

Nkuko ikigo gishinzwe ubuzima bwumwuka mwiza cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kibitangaza ,ngo ingaruka zibyuka bihumanya ikirere zikomeje kuba mbi cyane ku Banyamerika. Nyamara kandi Amerika ngo ntako itagira ngo igabanye ubwiyongere Bw’ibi byuka bihumanya ikirere.
Muri raporo y’iki kigo cyumwuka mwiza y’uyu mwaka nkuko itangwa buri uko umwaka utashye, ivugako hagati ya 2001 na 2010, ibyuka bihumanya ikirere byagabanutse ho nibura 13%.
Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru ibitanagza, (…)

Nkuko ikigo gishinzwe ubuzima bwumwuka mwiza  cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kibitangaza ,ngo ingaruka zibyuka bihumanya ikirere zikomeje kuba mbi cyane ku Banyamerika. Nyamara kandi Amerika ngo ntako itagira ngo igabanye ubwiyongere Bw’ibi byuka bihumanya ikirere.

Muri raporo y’iki kigo cyumwuka mwiza y’uyu mwaka nkuko itangwa buri  uko umwaka utashye, ivugako  hagati ya 2001 na  2010,  ibyuka bihumanya ikirere byagabanutse ho nibura 13%. Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru ibitanagza, aha muri Amerika ibihumanya ikirere akeshi ni: ivumbi, utuvungukira tw’ibyuma, imyotsi iva mu inganda, ndetse  n’amaside atandukanye. Ibi rero byangiza akayunguruzo k’ikirere gashinzwe kugabanya ubushyuhe bwizuba ku Isi. Nyamara kandi aka kayunguruzo kugirango kabeho ni uko hagomba kubaho itwikwa ry’ibikomoka kuri peteroli nka lisansi , mazutu n’ibindi bituruka k’ubutabire bitanga umwotsi iyo bishya.

Zimwe mu ndwara ziterwa n’ihumana ry’ikirere harimo asthma ihitana miliyoni nyishi z’abaturage b’Amerika mu rwego rwo ku gabanya ubukana bw’iyi ndwara, inama y’ubuzima yabaye mu 1990 yemeje ko hagomba kwifashishwa ibicanwa by’umwimerere bigasimbura ibyo mu nganda bitanga ibyotsi byishi maze bikangiza ikirere. Ibi kandi ngo bikaba birinda ni bura ipfu z’abana zigera ku bihumbi makumyabiri na bitatu bapfaga mbere cyangwa mu gihe bavukaga nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ibidukikije cyo muri Amerika.

Ariko rero n’ubundi ikibazo cy’ihumanywa ry’ikirere gikomeje kuba ingorabahizi muri Amerika. Nibura abaturage bane mu icumi babaho mu buzima bubi butewe n’ihumana ry’ikirere, cyangwa se bitewe n’ibibakikije byanduza umwuka bahumeka ,nk’uko ikigo gishinzwe umwuka mwiza kibivuga. Akeshi bigaragarira ku bw’iyongere bw’abarwayi b’indwara z’ubuhumekero nka asthma, kubura umwuka ndetse n’zindi.

Umuvugizi w’iki kigo gishinzwe umwuka mwiza Janice agira ati:”Ihumana ry’ikirere riduteza ibibazo bikomeye cyane kandi gukemura iki kibazo nabyo ntibyoroshye”.

Iki kigo kandi gihita gishyira ahagaragara urutondo rw’uburyo imijyi itandukanye yo muri Amerika yitwara muri iki kibazo cy’ihumana ry’ikirere.

Iyi migi icumi itondetse uhereye nibura ku mujyi ugerageza kwita ku kibazo no gushyiraho ingamba zishoboka , usozereza ku mujyi uhumanya ikirere bikabije kurusha iyindi akeshi kandi imijyi yo mu burengerazuba ni yo ica agahigo mu kwanduza cyane ikirere .

Nkuko tubikesha CNNMoney.com, ibyo bituma Calfonia iba iyambere kuri uru rutonde muri uyumwaka wa 2012 ,byumwihariko Los Angeles kuko ifite ibyambu byishi binyuzwaho ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka muri Amerika.

10. Philadelphia

Uyu ni umujyi wa Philadelphia iri ku mwanya wa 10
.Iri kumwanya wa 10 mu ihumanya ikirere n’ubwo itakigira inganda nyishi nka mbere .

Aha hahoze inganda nyishi z’ibyuma, izikora imyenda n’ibindi. Nubwo inganda nyishi zahavuye ibyuma bipima isukwa ry’imyotsi yanduza ikirere zerekana ko akagace kakiri mu handuza ikirere.

9. Louisville

Uyu mujyi witwa Louisville uri kumwanya wa 9, ho hazwi ho cyane indwara z’ubuhumekero cyane cyane nko kubura umwuka.

Thomas Nord ushinzwe igabanwa ry’ibyuka muri uyu mujyi aragira ati :“ Nkindi mijyi yose duhuje ikibazo Louisville  dukunze kugira ikibazo cyane cyane mu gihe cyimpeshyi " .

8. Cincinnati

Ingamba zihari ngo ibyuka bigabanuke ni uguhindura ibimodoka bishaje cyane cyane imodoka zijyana abanyeshuri kwiga.

7. Phoenix

Uyu ni umujyi wa Phoenix ku mwanya wa 7 . Ikizwi cyane aha ni ivumbi ryishi .

6. Pittsburgh

Indwara yo mubihaha niyo yiganje cyane muri uyu mujyi bitewe n’ibyotsi byishi biva ku modoka zitwara ibintu n’abantu .

5. Fresno, Calif.

Uyu mujyi uri ku mwanya wa 5 ikibazo cyane giterwa n’imodoka. z’abahatuye zishaje

4. Visalia, Calif.

Iyi misozi ndetse no kuyobora amazi mu mirima bikorwa na za moteri zitanga imyotsi mibi ku .

3. Los Angeles

43% byinjira mu gihugu binyura ku cyambu cya Los Angeles aho buri modoka iba icumba imyotsi myishi, ingamaba yafashwe ni iyo kugendesha amato kumuvuduko wo hasi cyane cyane igihe amato asatira inkombe .

2. Hanford, Calif.

Imidoka zaho zose zirashaje.

1. Bakersfield, Calif.

Uyu mugi ngo ntako utagize ngo ugabanye ibyuka ariko biranga ikaba iya mbere mu kubikwirakwiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages