Ibi ni ibyatangajwe na Dr. Rose Muakakomeje kuwa Gatanu muri Hotel Umubano mu muhango wo kumurika igitabo cyitwa “Atlas of Rwanda’s Changing Environment” gikubiyemo ibyagiye bigaragara nk’ibyabangamira ibidukikije, uko ibidukikije byagiye bibungabungwa ndetse no gukangurira Abanyarwanda kurusha gushaka ibyatuma ibidukikije birushaho kubungabungwa no gushaka uko abaturage batura heza.
Iki gitabo kigizwe ahanini n’amashusho yagiye afatwa hakoreshejwe ibyogajuru, ayafatiwe ku butaka ndetse n’amakarita asobanura neza imiterere y’ibidukikije uko bigenda bihinduka bitewe n’ibikorwa abantu bakora ariko kandi no kubibungabunga.
Dr. Rose Mukankomeje, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyita ku budukikije REMA aganira n’itangazamakuru yavuze ko impamvu basohoye iki gitabo bakanibanda ku kugaragazamo amafoto menshi ari uko Abanyarwanda bibagirwa vuba ; amafoto arimo agaragaza uko uko Abanyarwanda biyongera nyamara ubutaka ntibwiyongere, gutura neza aho yatanze urugero rw’umudugudu wa Caisse Social utuwe n’imiryango irenga 300.
Yakomeje avuga ko mu gutegura gahunda y’imbaturabukungu y’imyaka 5 amashusho agaragaza imihindagurikire y’ikirere nayo yatekerejweho kandi ko iki gitabo gishyizwe ahagaragara kigomba kugezwa mu bigo by’amashuri kuko abanyeshuri nabo bafite uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije.
Asoza avuga ko ibyagaragajwe mu mashusho bigomba guherekezwa n’ingamba zo kubishyira mu bikorwa kugira ngo tuzarage abana bacu.
Calorine Kayonga, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutungo kamere we avuga ko abantu bemera ari uko babonye aya mafoto yagiye afatwa mu bihe bitandukanye kandi buri nzego zahawe ibi bitabo basabwa kubikoresha neza.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wizihizwa buri mwaka tariki ya 05 Kamena . Uwo munsi washyizweho n’ Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1972, akaba ari imwe mu nzira uwo muryango wifashisha mu gushishikariza isi yose kwita ku bidukikije hitawe cyane cyane ku bafata ibyemezo.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije ugamije kandi kwereka abantu uko bagomba kwitwararika imbere y’ibidukikije, ukabaha ingufu zo kuba abavugizi b’amajyambere arambye kandi bakagira imyumvire myiza ituma bahindura uburyo bitwara imbere y’ibidukikije. Uyu munsi kandi ni uburyo bwo gukora ubuvugizi kubyerekeranye n’imikoranire izatuma amahanga yose n’abatuye isi bagira ejo hazaza hameze neza.
Muri uyu mwaka wa 2012, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP/PNUE) ryahisemo insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije igira iti”Green Economy : Does it include you ? / Economie Verte : En faites-vous partie ? / Ubukungu bwita ku bidukikije : Nawe bugiremo uruhare”. Iyi nsanganyamatsiko igizwe n’ingingo ebyiri : Ingingo ya mbere ni ubukungu bwita ku bidukikije naho iya kabiri irahamagarira buri wese gusobanukirwa no kugira uruhare mu bukungu bwita ku bidukikije, mu bikorwa bye bya buri munsi.
Iyi nsanganyamatsiko isaba kandi gutera intambwe mu bikorwa bigamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, gukoresha ingufu zitabangamira ibidukikije (Biogas, amashyiga arondereza ibicanwa), kugira ibidukikije bitoshye “green environment” mu mashuri yacu, mu ngo zacu n’aho dukorera, gukusanya imyanda no kuyikuramo ibidufitiye akamaro, kwirinda iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamere.
Ku rwego mpuzamahanga, kuwa 5 Kamena 2012, Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije wizihirizwa mu gihugu cya “Brazil”.
Amwe mu mafoto agaragaza imiterere y’ibidukikije mu Rwanda
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Ikigega GEF mu kunganira u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije
14.05.2013 |
|
Nyamagabe : Abangizi b’amashyamba babangamiye ibisi bya Huye
5.05.2013 |
|
Isomo rivuye mu Rwanda, Sénégal mu nzira yo guca amasashi ya Palasitike
29.04.2013 |
|
Inganda z’ibinyobwa muri Afurika ziratungwa agatoki mu gukoresha amazi menshi
26.04.2013 |
|
Guverinoma z’ibihugu hari icyo zisabwa mu ibungabunga ry’Amashyamba
22.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |