IGIHE.com > IGIHE > sondage

King James na Young Grace nibo bahabwa amahirwe yo gukomeza muri PGGSS II


Yanditswe kuya 14-07-2012 - Saa 15:48' na IGIHE

Mu bantu gagera kuri 28212, bitabiriye gutanga amahirwe kugera ku isaha ya saa cyenda kuri uyu wa Gatandatu ku bahanzi babona bashobora gukomeza mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Season II, umuhanzi King James ndetse na Young Grace nibo barimo guhabwa amahirwe yo gukomeza, nk’uko abatoye babigaragarije kuri IGIHE.com.

Muri iri tora Umuhanzi King James ayoboye uru rutonde rwa bane n’amajwi 36.65%, akurikirwa na Young Grace n’amajwi 30.19% naho Jay Polly we aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 22.99% mu gihe umuhererezi aza ari umuhanzikazi Knowless wihariye amajwi 10.16%.

Biteganyijweko kuri uyu wa Gatandatu tariiki ya 14 Nyakanga aribwo hamenyekana abahanzi babiri bagomba gukomeza, ndetse n’abandi babiri bagomba gusubika urugendo rwo kwegukaha PGGSS II.

Aya matora yo ku IGIHE, ntacyo ashobora guhindura kandi nta gaciro ari buhabwe mu itora ry’aba bahanzi, dore ko ibizagenderwaho ari amajwi babonye hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwanditse kuri telefoni ndetse no ku rubuga rwa PGGSS.

Mu mpere z’icyumweru gishize nibwo abahanzi ba Dream Boyz, Urban Boyz ndetse na Riderman, beretswe umuryango usohoka muri iri rushanwa mu gihe mbere yaho hari hatashye Just Family ndetse na Bull Dogg.

IBITEKEREZO
PGGSS NI IYA JAY POLLY, TURAMUSHYIGIKIYE
Musubize15.07.2012 saa 10:37
LEADER(ETO’O)
Amahirwe ndayaha uyakwiye ariwe Jaypolly. Ubanza na Nyiribiremwa atabyemwera ...
Musubize14.07.2012 saa 12:23
Mukobwajana
ntabwo youngb grace yarusha knowless
Musubize14.07.2012 saa 12:01
jean
Knowless nadatwa Guma Guma muzamenye ko Ruswa koko yashize mu gihugu cyacu !!!
Musubize14.07.2012 saa 11:53
horror
hahahahahahaahhhhhh !!!!!!!LOL LOL high loughsssss !!!! birarenze ba copins.
Musubize14.07.2012 saa 09:53
CHEEZ

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!