Abanyeshuri bahize abandi mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga bazahembwa


Yanditswe kuya 3-09-2012 - Saa 11:30' na Habimana James

Mu kiganiro Minisiteri y’uburezi yagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo kugaragaza ibitenyijwe kuganirwaho mu nama izabera I Kigali kuva tariki ya 5 kugeza tariki ya 7 Nzeri, yigira hamwe uburyo ikoranabuhanga ryakwihutishwa mu burezi, Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko Minisiteri izahemba abanyeshuri n’abarimu bahanze udushya mu ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko tariki ya 6 Nzeri, abazaba bagaragaje udushya bakoze mu ikoranabuhanga aribwo bazahabwa ibihembo bitandukanye birimo za mudasobwa ndetse n’abarimu bagaragaje udushya mu kwigisha amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga bagera kuri 4 bakazahabwa ibihembo birimo nko kubarihirira icumbi, ndetse no kubagenera itike izabafasha mu ngendo bazaba bakoze.

Minisitiri w’uburezi Dr Vicent Biruta, yatangarije abanyamakuru ko iyi nama izahuza abafite aho bahuriye n’ibijyanye n’ikoranabuhanga hirya no hino ku Isi aho bazaba bafite intego ijyanye no kwihutisha ikoranabuhanga mu burezi kandi ngo hakazagaragarizwamo bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’abanyeshuri.

Ibigo by’amashuri makuru na Kaminuza ndetse n’abarimu batandukanye berekeranye ko bakoze udushya kandi ngo abatsinze bakaba bazahabwa ibihembo bitandukanye byose bifite agaciro k’ibihumbi 57 by’Amadora y’Amerika.

Bimwe mu bibazo byagaragarijwe muri iyi nama, birimo nk’aho usanga mu byaro ibigo by’amashuri bifite umuriro udahagije bityo ugasanga abanyeshuri biga ikoranabuhanga mu makayi gusa.

Dr Vicent Biruta, yavuze ko iki kibazo minisiteri y’uburezi igifite ariko avuga ko ibi bitazahagarika Minisiteri ayoboye gukomeza ibikorwa yiyemeje byo gutanga mudasobwa, avuga ko bagenda bazitanga aho umuriro umaze kugezwa kandi ngo ingamba zimwe zikaba zigenda zifatwa nk’aho ngo mu mwaka utaha wa 2012, biteganyijwe ko amashuri asaga 100 yo mu byaro azahabwa umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu gihe hataragezwa umuriro wazafasha ku buryo burambye.

Muri iyi nama kandi hagarutse ikibazo kijyanye na bamwe mu banyeshuri barangiza amashuri ya Kaminuza nyamara ugasanga ibitabo baba banditse ibyinshi usanga biba binarimo n’ibyikoranabuhanga, bitifashishwa mu kwigisha abanyeshuri, Dr Biruta yavuze ko kugeza ubu Minisiteri y’uburezi yashyizeho itsinda rizajya rijya hirya no hino muri za kaminuza kugira ngo rirebe ibyo bitabo bikubiyemo ubwo bumenyi bityo bibe byakwifashishwa mu mashuri atandukanye.

IBITEKEREZO
ARIKO NJYE NARUMIWE IJAMBO IKORANABUHANGA RISOBANURA IKI NJYE NZI KO RISOBANURA ''TECHNOLOGIE", ESE UBWO NI TECHNOLOGIE MUKI ? MUBUGANGA, MUBUHINZI, MU BWUBATSI ; MU GUKORA AMAMODOKA, MUJYE MUSOBANURA TWUMVE IKORANABUHANGA MUBA MUSHAKA KUVUGA IRYO ARIRYO, KU KO ICT SIYO TECHNOLOGIE YONYINE SINAYO YEWE ITEZA IMBERE IGIHUGU GUSA. TECHNOLOGIE YARI YARIYARAKATAJE ICT ITARAZA, AMAZU YARUBATSWE, IMODOKA SINAKUBWIRA NDETSE N'IBINDI....
Musubize4.09.2012 saa 09:18
jacky
Muzahembe Isaro Foundation yatuzaniye twa mudasobwa dusomeraho inaha i Kigeme. Murakoze, Shyaka Claude.
Musubize3.09.2012 saa 12:04
Shyaka Claude

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!