{Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2014, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangiye gukoresha ikoranabuhanga rishya rizwi ku izina rya “T24 Core Banking” mu kunnoza serivisi zatangwaga na Banki. }

Iri koranabuhanga ritangijwe ni kimwe mu bigize gahunda y’ivugururwa rigamije kunoza serivisi zitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda byabimburiwe no kuvugurura uburyo bwo kwishyurana mu gihugu imbere no mu karere ndetse n’ihuriro ry’amakuru (data center).

Iri vugurura ribaye nyuma y'aho mu mpera z'ukwezi gushize, Guverineri wa BNR John Rwangombwa yabwiye abanyamakuru ko bari mu ivugurura ry'imikorere kuko hari amwe mu mafaranga yibwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryari risanzwe.

Ikoranabuhanga “T24 core banking” riri kumwe n’ubundi buzwi nka “Oracle e-Business Suite Enterprise Resource Planning” (ERP) bwatangiye gukoreshwa tariki ya 28 Gashyantare 2014. Ibi byose bigamije kongera ubushobozi bwa Banki mu bijyanye no guha abakiriya serivisi nziza kandi zihuta, zitangwa mu buryo bufite umutekano wizewe kandi bworoshye gukorerwa igenzurwa.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri Rwangombwa riragira riti "Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga buzahindura ku buryo bugaragara ibikorwa byo guhuza ibigo bya Leta n’abafatanyabikorwa babyo, imicungire y’amadevize n’amakonti ya Leta n’ ibigo by’amabanki n’imari, uburyo bwo kwishyurana n’itangwa ry’amasoko."

Guverineri yongeyeho ko ibi bizoroshya imikoranire n’abafatanyabikorwa mu gihugu imbere ndetse no ku rwego mpuzamahanga kuko ubu buryo buzoroshya akazi n’imikorere ubusanzwe byasabaga ingufu nyinshi n’igihe kinini.

Banki Nkuru y’u Rwanda yishimiye uburyo umushinga wo kubaka ubu buryo bushya washizwe mu bikorwa n'abakozi bajagaragaza ko bakoranye umwete cyane cyane mu kubaka ubumenyi bushya bwo kuyikoresha.

Guverineri John Rwangombwa
Guverineri John Rwangombwa

Ubuyobozi bwa BNR buvuga ko ibi bitanga icyizere ko umusaruro mwiza wifuzwa uzaboneka bidatinze inaboneraho guhamagarira abakiriya n’abafatanyabikorwa bayo gushyigikira iyi mpinduka no kuyigira iyabo.

Iyi Banki irabasaba kandi kwihangana mu gihe habaho gutinda kwa serivisi zimwe na zimwe kwaturuka mu guhindura imikorere.

[email protected]