“Ntakiguzi na kimwe binsaba ngo mbashe gushakisha umuguzi w’ikintu icyo aricyo cyose nashaka kugurisha ndetse n’iyo hari icyo mbonye nkakigura ntawe unyishyuza amafaranga ya komisiyo, kuri Kigalilife.” Olivier Habimana umaze imyaka irenga ibiri akoresha ihuriro rya Kigalilife.
Ibihumbi byinshi by’abantu bakoresha ikoranabuhanga rya internet bakaba banagira ibyo bifuza kumenya cyangwa kubona byerekeye ubuzima muri Kigali, ntibabasha kumenya aho babibona nyamara inzira zorohejwe kera benshi ntitwabimenya.
Ihuriro Kigalilife ni itsinda ryo kuri Yahoo, (Yahoo group), rihuza abantu binyuze ku rubuga rwa yahoo, aho abantu bahura bakaganira ndetse bakungurana ibitekerezo n’ubumenyi kungingo runaka zitandukanye izo arizo zose habazwa ibibazo hagatangwa n’ibisubizo binyuranye kuri ibyo bibazo biba byabajijwe.
Kigalilife ba nyirayo bataramenyekana, yifashishije ubu buryo ibubyaza umusaruro, ikora nk’umuhuza hagati y’abafite ibyo bagurisha byiganjemo ibikoresho by’ubwoko bwose bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi, kuva kubyo mugikoni kugeza kumamodoka, byaba ibikiri bishya ndetse n’ ibyakoreshejwe ikabahuza n’ababikeneye nta kuguzi cy’ubuhuza (komisiyo) basabwe.
Uretse kuboneraho ibikoresho, kuri Kigalilife hakorerwaho ubuhuza no kurangirana mu bantu bose bakeneranye mu buryo butandukanye bwose bw’ubuzima.
Ubuhamya butangwa n’abatangiye gukoresha iri huriro kuva kera bugaragaza ko bishimira ibyo bashobozwa no kuryifashisha nk’uko Habimana akomeza kubivuga.
Akomeza avuga ko iri huriro imikorere yaryo itandukanye n’iy’abakomisiyoneri dusanzwe tumenyereye, kuko bo ibyo bakora babikora bagendereye kwishyuza kandi byose bikaba biba biganisha kubucuruzi, mugihe ihuriro rya Kigalilife ryo rihuza abakeneranye muburyo bwose bw’ubuzima, [ababasha gukoresha internet], kandi nta kiguzi na gito baciwe.
Uretse ibikoresho byoroheje, hanakorerwaho kurangirana ibintu byose nkenerwa mu buzima nk’amazu, ibibanza, amamodoka abashaka akazi, abashaka abakozi, ahantu ho kwidagadurira heza n’ahagezweho, ibitaramo, mbese ibintu byose; byaba ibyoroheje n’ibihambaye biri nkenerwa mu buzima.
Uku kurangirana n’ubuhuza bikorerwa kuri iri huriro rigenda rirushaho kuzamuka mu mibare y’abariyoboka umunsi kumunsi biturutse kuburyo bagenda barimenya, gukorwa na buri umwe wese mubifuje kuribamo.
Ibyo umuntu yifuza kuranga cyangwa kurangisha arbyandika akabisobanura aho biri ngomba agashyiraho n’amafoto, (iyo ari ibikoresho), ubundi akbyohereza ushinzwe kugenzura imikorere y’ihuriro iyo abigenzuye akabona ari nta makemwa arabirekura bikagaragarira rubanda yose.
Icyo bisaba kugirango ubashe kujya muri iri huriro no kurikoresha, ni ukuba ushobora gukoresha internet, ukaba ufite email, ndetse ushobora byibura kuba wumva byoroheje ururimi rw’icyongereza kugirango ujye usobanukirwa n’amwe mu matangazo kuko hari igihe ajyaho menshi ba nyirayo bakoresha icyongereza, ariko n’igifaransa ndetse n’ikinyarwanda birakoreshwa.
Kuri ubu ihuriro rya Kigalilife ribarizwaho abaryitabiriye bagera ku 8.580 kuva ritangijwe mu kwezi kwa Nzeri 2008, ndetse kugeza ubu rikaba rimaze gucishwaho ubutumwa bwa mails bugera ku 5.677 kuva umwaka wa 2013 wonyine utangiye kugeza muri uku kwa kane, imibare igaragara nk’ ihanitse bijyanye n’uburyo ikoranabuhanga rya internet ryitabirwa mu Rwanda.
Ihuriro rya Kigalilife ryashinzwe mu kwezi kwa Nzeri umwaka wa 2008, abarishinze baka n’ubu ntawe upfa kubamenya kuko n’ubwo bagenzura ibikorerwa kurubuga-huriro bishyiriyeho kuri yahoogroup, ntibarifuza kuba bashyira ahagaragara imyirondoro yabo cyangwa kugira icyo batangaza ku bikorwa byabo.



















TANGA IGITEKEREZO