Imiyoboro itanga internet iragaragaramo ibibazo muri iyi minsi


Yanditswe kuya 26-07-2012 - Saa 08:21' na Marie Chantal Nyirabera

Mu ikoreshwa ry’imirongo ya internet izwi ku izina rya “Fible Optique” igaragaramo ugucika no kubura “Connection”, iyi mirongo hari n’aho itarahuzwa na connection byityo itumanaho ry’umurongo wa internet rikadindiza bamwe.

Muhire twamusanze mu kazi ke aho yakoreshaga umurongo wa internet yagize ati ”Ubu maze hafi umunsi wose ntabona umurongo wa internet. Aho nkora dukoresha imirongo ya internet mu kazi. Mu gitondo yemera masaha make, ariko kuva nka saa tatu biba ikibazo, twongera kubona umurongo wa internet nimugoroba akazi karangiye”.

Nyirishema Patric uhagarariye Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB ubwo aganira na IGIHE yavuze ko kugeza ubu hamaze gukorwa imiyoboro ya “fible Optique” ingana na kilometero zisaga 3,700 yo mu Kirere hamwe n’iyo mu butaka.

Yavuze ko iyi mirongo ikoreshwa ariko ko hari n’aho itararangizwa guhuzwa na “Connection” bityo ntibabashe kubona umurongo wa “internet”.

Mu mujyi wa Kigali ikibazo cyo kubona umurogo wa internet kiragaragara hamwe na hamwe. Imwe mu nzu ikoreramo itangazamakuru ryigenga mu mujyi wa Kigali, ntiyishimiye imikorere ya sosiyeti zitanga umurongo wa internet ikoresha kubera uburyo ucikagurika kandi ukagenda buhoro.

Umwe mubo twahasanze uhakorera yagize ati ”Bitudindiriza kazi kuko akenshi iyi mirongo niyo idufasha gukora imirimo dushinze. Iyo utashye ntacyo ukoze bigaragara nabi, kandi bitaduturutse ho. Iyo “connection” icikagurika cyangwa ikagenda buhoro bidindiza abakozi kandi bikanaduhombya”.

Nyirishema Patric yavuze ko ukubura no gucikagurika kw’imiyoboro ya internet ikoreshwa na Fible Optique ahanini biterwa n’imikorere mibi y’ibigo bishyinzwe gutanga iyi mirongo. Yavuze ko biba byahawe uburenganzira na n’Ikigo cy’Igihugu gishinze gukurikirana imirimo ifitiye igihugu kamaro (RURA), bityo ko bagomba kwisubira ho bagatanga serivisi zinoze ku bakiriya babo.

Yagize ati” Imiyoboro irahari, ikibazo n’ikoreshwa ryayo”. Yanavuze ko bafite gahunda yo kuzamura ikoranabuhanga n’itumanaho muri gahunda y’imbaturabukungu ya II Irimo gutegurwa.

Mutabazi ushinzwe ubushakashatsi n’itangazamakuru muri RURA yasobanuriye IGIHE gahunda y’umuyoboro wa “Fibre Optique” mu kunoza serivisi z’abakoresha itumanaho rya internet bayifatanya na RDB.

Yagize ati ”Dufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) mu gukora ibyigenzura ry’iyi mirongo, kugeza ubu imiyoboro ya Fible Optique yageze mu turere twose tw’u Rwanda, ikibazo gihari ni uko bidashoboka ko igera kuri buri rugo kuko bigoye kuba yagera kuri buri muturage”.

Ikibazo cy’imirongo ya interineti icikagurika inagenda gahoro kinagaragara mu ikoreshwa ry’imirongo itagira unzinga ya “Wireless”.

Abaganiriye na IGIHE bifuje ko itumanaho nka kimwe mu miyoboro iteza imbere igihugu, rikwiye gukora neza bityo ibikorwa by’iterambere mu itumanaho bigakorwa neza bitabangamiye ababishoyemo imari ngo binadindize akazi k’abakora mu bigo bikorehsa itumanaho cyane.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!