Abinyujije Ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien arashikariza abayobozi mu nzego zitandukanye gutanga urugero rwiza bakoresha impuga nkoranyambaga, nk’uburyo bwo kwihutisha ihanahana ry’amakuru ndetse na serivisi.
Habumuremyi yagize ati ”Imbugankoranyambaga zishobora gufasha kunoza akazi, kwihutisha imitangire ya service nziza no kumenyekanisha ibyo dukora”.
Kuri ubu Dr Habumuremyi ukunze gukoresha urubuga rwa Twitter amaze kugira abamukurikira cyangwa abo twita “Followers” bangana na 3,222 mu gihe we akurikirana abangana na 44, amaze gucisha ubutumwa bwe kuri twitter inshuro 702.
Umwe mubamukurikira witwa Claudine Baraka yagaragarije Minisitiri Habumuremyi impungenge aterwa nuko izo mbuga zikoreshejwe nabi hari byinshi zakwangiza.
Baraka yagize ati “Nyakubahwa, izi social media nazo igihe zidakoreshejwe neza zishobora kuba impamvu yo kwica akazi no kudatanga serivisi nziza”.
Habumuremyi yamusubije ko hari uburyo ikoresha rya social media rigenzurwa kugirango ritabangamira imitangire ya serivisi nziza, anongeraho ati “Tugomba kubifata mu buryo bufite ingaruka nziza naho ingaruka mbi zayo zikirindwa”.



















TANGA IGITEKEREZO