00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel yatangije serivisi nshya yiswe "Yagaruze Yose 100%"

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 7 May 2012 saa 04:10
Yasuwe :

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi nibwo Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yatangije kumugaragaro srivisi nshya yiswe “yagaruze yose 100%”. Iyi serivisi nshya izafasha abakiriya kuzajya basubizwa amafaranga y’ama unites baguze.
Ushaka kumenya uko iyo serivisi “Yagaruze Yose 100% ikoreshwa ushobora guhamagara kuri 456.
Akarusho ni uko Serivisi ”Yagaruze Yose” izatuma umufatabuguzi waraye ukoresha amafaranga ayasubizwa mu gitondo cy’umunsi ucyeye kugira ngo ayakoreshe n’ubundi (…)

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gicurasi nibwo Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yatangije kumugaragaro srivisi nshya yiswe “yagaruze yose 100%”.
Iyi serivisi nshya izafasha abakiriya kuzajya basubizwa amafaranga y’ama unites baguze.

Ushaka kumenya uko iyo serivisi “Yagaruze Yose 100% ikoreshwa ushobora guhamagara kuri 456.

Akarusho ni uko Serivisi ”Yagaruze Yose” izatuma umufatabuguzi waraye ukoresha amafaranga ayasubizwa mu gitondo cy’umunsi ucyeye kugira ngo ayakoreshe n’ubundi ahamagara cyangwa yandikira inshuti n’abavandimwe be aho bahereye hose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi Mukuru wa Airtel mu Rwanda, Marcellin Paluku yavuze ko sosiyete ahagarariye izakomeza gufata ingamba mu kwegereza abafatabuguzi serivisi nziza.

Paluku yakomeje avuga ko ayo ma unite azafasha umuntu guhamagara cyangwa kohoreza ubutumwa bugufi ku miyoboro yo mu Rwanda no ndetse no mu mahanga.

Indirimbo ngufi yamamaza serivisi nshya za Airtel ndetse igaragaramo bamwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda yashizwe ahagaragara ubwo yamurikirwaga ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Sosiyete Airtel ikorera mu bihugu by’Afurika 17, imaze ukwezi kumwe itangije ibikorwa byayo by’itumanaho rigendanwa mu Rwanda, ifite igishoro cya Miliyoni 1 y’amadolari y’amanyamerika asaga miliyoni 600 y’amanyarwanda iteganya kuzakoresha bikorwa byayo bitandukanye mu myaka itatu iri mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages