00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha telefone zigendana mu Rwanda bagera kuri 57.3%

Yanditswe na

France Olivier Gatabazi

Kuya 2 May 2013 saa 11:07
Yasuwe :

Abakoresha telefoni zigendanwa mu Rwanda biyongera umunsi ku munsi. Ikigo cy’igihugu cyita ku mirimo ifitiye igihugu akamaro kigaragaza ko abakoresha telefone mu Rwanda biyongera buri mwaka, kuko mu mpera za 2012 bari 53.1%i ubu mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe bari 57.3%.
Mu Rwanda haba amasosiyete atatu akora mu itumanaho rya telefone zigendanwa ariyo MTN Rwandacell Ltd , TIGO Rwanda LTD na AIRTEL Rwanda LTD. Ayo masosiyete yose yari afite abafatabuguzi 6,039,615 mu baturage 10,537,222 ni (…)

Abakoresha telefoni zigendanwa mu Rwanda biyongera umunsi ku munsi. Ikigo cy’igihugu cyita ku mirimo ifitiye igihugu akamaro kigaragaza ko abakoresha telefone mu Rwanda biyongera buri mwaka, kuko mu mpera za 2012 bari 53.1%i ubu mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe bari 57.3%.

Mu Rwanda haba amasosiyete atatu akora mu itumanaho rya telefone zigendanwa ariyo MTN Rwandacell Ltd , TIGO Rwanda LTD na AIRTEL Rwanda LTD. Ayo masosiyete yose yari afite abafatabuguzi 6,039,615 mu baturage 10,537,222 ni ukuvugako abanyarwanda 57.3%.

Kugeza mu mpera za Werurwe uyu mwaka MTN Rwandacell Ltd yari ifite abakiriya bangana na 3,452,182 igakurikirwa na Tigo Rwanda Ltd ifite 1,806,271 nyuma hakaza AIRTEL Rwanda ltd ifite 781,162. Nk’uko imibare iri muri iyo raporo ibigaragaza AIRTEL Rwanda ltd ni yo yiyongeyeho cyane abafatabuguzi, kuko ugeranije mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2013 usanga yariyongeyeho 11% na ho TIGO Rwanda Ltd yagabanutseho 2.7% na MTN Rwandacell Ltd itakaza abakiriya 0.2%, ariko muri rusange abafatabuguzi bariyongereye ku 8.14% hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Werurwe muri uyu mwaka wa 2013.

Naho mu mpera za Werurwe abafatabuguzi bari baramaze kwandikisha Sim card zabo bari 3,299,630 ni ukuvuga abafatabuguzi 54.6% mu gihugu hose.

MTN Rwandacell Ltd bari 2,081,671 ni ukuvuga 60.30% by’abafatabuguzi bayo, Tigo Rwanda ltd bari 1,854,651 ni ukuvuga 44.77% by’abafatabuguizi bayo, na ho AIRTEL Rwanda Ltd bari 409,274 ni ukuvuga 52.39% by’abafatabuguzi bayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages