Umunsi ku munsi abakoresha telefone mu Rwanda bakomeza kugenda biyongera, kugeza aho ubu abarenga ½ cy’abaturage b’u Rwanda bamaze kuba abafatabuguzi mu masosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda.
Nk’uko tubikesha raporo y’Ikigo cy’igihugu cyita ku mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), abakoresha telefone mu Rwanda bariyongeye buri mwaka, kuko mu mpera za 2012 bari 53.1% ariko mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2013 bageze kuri 57.3%.
Mu masosiyete yose atatu y’itumanaho, MTN Rwandacell Ltd, Tigo Rwanda LTD na Airtel Rwanda LTD, afite abafatabuguzi 6,039,615 mu baturage b’u Rwanda 10,537,222 ; bivuze ko abanyarwanda 57.3% batunze telefone zigendanwa mu mpera za Werurwe uyu mwaka.
MTN niyo ifite abafatabuguzi benshi bangana na 3,452,182, igakurikirwa na Tigo ifite 1,806,271 nyuma hakaza Airtel ifite 781,162.
Ukurikije uko muri buri sosiyete abakiriya bayo bagiye biyongera, raporo ya RURA igaragaza ko Airtel abafatabuguzi bayo biyongereye ku kigereranyo cya 11% , Tigo bagabanukaho 2.7% naho MTN itakaza abakiriya ku kigereranyo cya 0.2% . Ariko muri rusange abafatabuguzi biyongereyeho 8.14% hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Werurwe muri 2013.



















TANGA IGITEKEREZO